Gakenke: Bakanguriwe kwima amatwi abatifuriza u Rwanda ibyiza

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yahamagariye abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka Abatutsi bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa, kwima amatwi abatifuriza u Rwanda ibyiza.

Guverineri Mugabowagahunde ashyira indabo mu mazi ya Mukungwa
Guverineri Mugabowagahunde ashyira indabo mu mazi ya Mukungwa

Muri icyo gikorwa cyabereye ku mugezi wa Mukungwa ku wa Gatanu tariki 12 Mata 2024, abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye ku rwego rw’aka Karere n’Intara y’Amajyaruguru, bifatanyije mu gushyira indabo muri uyu mugezi banazishyira ku rukuta rwanditseho amazina ya bamwe mu nzirakarengane z’Abatutsi zawujugunywemo mu gihe cya Jenoside.

Nsengimana Alfred, umwe mu barokotse Jenoside, agaruka ku nzira y’inzitane Abatutsi babanje kunyuramo mbere yo kurohwa muri Mukungwa, yagize ati "Interahamwe zajyaga kubakura aho babaga bihishe mu bihuru no mu ntoki byo mu misozi ikikije uyu mugezi, mu makomini harimo iya Gatonde, Kigombe, Ndusu na Giciye. Zamaraga kubakusanya zikabamanukana zinabashinyagurira zibabwira ko zibajyanye mu biganiro by’amahoro by’i Arusha. Zabagezaga ku mwaro w’uyu mugezi zababoshye amaboko".

Ati "Babaga barimo abana, abagore, abagabo, urubyiruko, abakuze mbese uwitwa Umututsi wese. Ubwo zabaga zimaze kuhabarundanyiriza, zabanzaga gusoma amazina ari ku rutonde rw’abo zafashe n’abo zisigaje, abo zabaga zahazanye, buri wese zikabanza kumukubita ubuhiri n’amafuni mu mutwe, zarangiza zikabaroha mu mazi bakirimo akuka bagapfiramo amazi akabatembana".

Abafite ababo baroshywe mu mugezi wa Mukungwa bahorana intimba y'uko batabashyinguye mu cyubahiro
Abafite ababo baroshywe mu mugezi wa Mukungwa bahorana intimba y’uko batabashyinguye mu cyubahiro

Ati "Uyu mugezi byagenze igihe wuzura amaraso, utembana imibiri y’abacu, na n’ubu abarokotse turacyafite intimba n’ibikomere by’uko imibiri y’abacu bawujugunywemo, itigeze iboneka ngo tuyishyingure mu cyubahiro".

Kugeza ubu ku ruhande rw’Akarere ka Gakenke habarurwa Abatutsi 167 bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa. Ariko abazi neza amateka bavuga ko atari abo bonyine, kuko hari n’abandi batabashije kumenyekana, bakurwaga hirya no hino bakazanwa kuwujugunywamo ari bazima, abandi bakajugunywamo bapfuye.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barimo na Euphrasie Nyirasafari, bagereranya ibyo bihe n’umwijima n’amahwa bakijijwe n’Ingabo za RPF Inkotanyi, zikaba zarahagobotse zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, zikongera kubaka Igihugu cyashegeshwe, ubu inzira yo komora ibikomere by’abayirokotse no kubanisha neza Abanyarwanda ikaba ikomeje.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Gakenke, Hamduni Twagirimana, yagaragaje ko imigezi ikora ku Karere ka Gakenke harimo uwa Mukungwa, Base na Nyabarongo, yose ifite amateka yo kuba yararoshywemo Abatutsi muri Jenoside, ariko uyu mugezi wa Mukungwa ukaba ufite umwihariko, kuko ugabanya Akarere ka Gakenke n’aka Nyabihu kakunze kurangwamo ‘Akazu’ kari karimitswe n’abategetsi bahakomokaga, bo muri Guverinoma y’uwahoze ari Perezida Habyarimana, bari bahuje imyumvire yo kurimbura Abatutsi.

Ku ruhande rw'Akarere ka Gakenke honyine habarurwa abajugunywe mu mugezi wa Mukungwa 167
Ku ruhande rw’Akarere ka Gakenke honyine habarurwa abajugunywe mu mugezi wa Mukungwa 167

Abayoboraga amakomini yari akikije uyu mugezi wa Mukungwa, ubwicanyi bwahaberaga, babaga babushyigikiye ndetse ngo Interahamwe iyo zabaga zisoje ibyo bikorwa bibisha, mu masaha ya nimugoroba bahuriraga muri santere ihegereye ya Rukeri bakisengerera inzoga bishimira ko bishe Abatutsi.

Guverineri Mugabowagahunde, mu butumwa yagejeje ku baturage, yagaragaje imbogamizi zikiriho zo kuba nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe, hari abacyinangira gutanga amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

Ati "Birababaje kuba muri iyi myaka yose ishize tuvuga ubumwe n’ubwiyunge, ariko hakaba hakiri abagihisha amakuru y’aho Abatutsi biciwe, n’aho imibiri yabo yajugunywe muri Jenoside. Na n’ubu ntacyo bavuga, bahitamo guceceka. Ese abantu bazakomeza kwinginga kugeza ryari ngo amakuru atangwe?"

Yungamo ati "Abishwe byabaye habona, benshi babireberera. Habaye inkiko Gacaca, ruba urubuga abantu batangiyemo amakuru, ariko kugeza ubu bamwe baracyinangiye. Turabasaba kuzibukira bakava ku izima".

Basobanuriwe ukuntu Abatutsi bakurwaga mu bice bitandukanye bikikije umugezi wa Mukungwa bakazanwa kuwurohwamo
Basobanuriwe ukuntu Abatutsi bakurwaga mu bice bitandukanye bikikije umugezi wa Mukungwa bakazanwa kuwurohwamo

Yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ubutwari bagize mu rugendo rutari rworoshye rwo kongera kwiyubaka, anagaruka ku ruhare rwa RPF Inkotanyi mu kuzahura Iterambere ry’Igihugu.

Abayobozi yabasabye kuba intwararumuri, birinda ikibi ngo hato batazisanga mu mutego n’urugero rubi nk’urw’abategetsi bagize uruhare mu gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa.

Yibukije urubyiruko ko imbaraga zarwo ari zo zihanzwe amaso mu kubaka Igihugu kizira amacakubiri, ndetse rugaharanira kwima amatwi abagifite ingengabitekrezo ya Jenoside kuko batifuriza u Rwanda ibyiza.

Yabijeje ko ubuyobozi buzakomeza kuruba hafi, burusangiza amakuru yose y’impamo ku mateka y’u Rwanda, kugira ngo birufashe gukomeza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge no kubaka ubudaheranwa.

Abatutsi ntiborohewe no kubona aho bacikira bitewe n'uburyo aho uyu mugezi uherereye hakikijwe n'imisozi miremire
Abatutsi ntiborohewe no kubona aho bacikira bitewe n’uburyo aho uyu mugezi uherereye hakikijwe n’imisozi miremire
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka