Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Santrafurikika, Faustin Archange Touadéra, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’uburyo bwo kurushaho kwagura imikoranire mu nzego zinyuranye.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi by’umwihariko abo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, biyemeje kubaka Igihugu bahereye ku Mudugudu kugira ngo ibikorwa by’Iterambere bigerere hose rimwe, kandi babigizemo uruhare.
Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ugushyingo 2025.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe na AS Kigali ibitego 2-0 kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona, wabaye uwa kabiri wikurikiranya itsinzwe.
Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu (MININTER) yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Ruhango, mu muganda udasanzwe wo gutera ibiti bisaga 9,000 by’amashyamba mu Murenge wa Kinazi, bibutwa ko umutekano utareberwa gusa mu kurinda abaturage intambara, kuko ibiti na byo bigira uruhare rwabyo.
Akimpaye Felecie wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata mu Mujyi wa Kigali, ukora ubukorikori bujyanye no kuboha ibikoresho bitandukanye birimo uduseke, ariko ahanini bijyanye n’ubugeni burimo gutaka inzu yifashishije ibikoresho akora, avuga ko kubona abandi b’abanyamahanga bakora ibintu bimwe bimwungura ubwenge, akaba (…)
Kuri iki Cyumweru,Rindiro Jean Chrysostome yatorewe kuyobora ikipe ya AS Kigali asimbuye Shema Ngoga Fabrice wagiye kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Mugabe Bonnie wari ushinzwe umutekano ku bibuga mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Urubyiruko rugize icyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’Intore z’Imbuto Zitoshye, rwibukijwe ko ibikorwa bizima ari byo bizabagirira akamaro mu kubaka ejo heza habo.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Intara ya Cabo Delgado, Fernando Bemane de Sousa, uyu munsi yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Karere ka Mocímboa da Praia muri Mozambique, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’imikoranire n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Musanze FC yanyagiriye APR FC kuri Stade Ubworoherane ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona.
Abashakashatsi, abakora mu nzego z’ubuvuzi n’abarimu muri kaminuza zigisha ubuvuzi, bavuga ko guhangana n’icyorezo cy’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti ari urugamba rusaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage, kuko cyica bucece.
Ku wa Gatanu tariki 21 Ugushyirango 2025, abantu bitwaje intwaro bateye ishuri rya Kiliziya Katolika ryitwa St Mary’s School ry’ahitwa Papiri, muri Leta ya Niger, bashimuta abanyeshuri basaga 200.
Mu mikino ya shampiyona ya volleyball y’umunsi wa gatandatu yakomezaga kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Gisagara VC yatsinze REG VC naho APR women volleyball club yihimura kuri Police.
Ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani yatangiye imikino y’amatsinda CAF Champions League 2025-2026, itsindira MC Alger ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro, mu mukino wasojwe n’imvururu nyinshi abakinnyi bashyamirana ku mpande zombi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, Perezida Paul Kagame, yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée Conakry, Morissanda Kouyaté, wari umuzaniye ubutumwa bwa Perezida Mamadi Doumbouya.
Gura itike yo kwitabira igitaramo Kigali dutarame, wishyure ukoresheje ikarita iyo ari yo yose ya @BankofKigali maze uhabwe igabanyirizwa rya 25%🔥.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyatangaje ko abarenga ibihumbi 17 mu Rwanda, bapfuye bazira ubudahangarwa bw’udukoko ku miti, ahanini biturutse ku ikoreshwa nabi ryayo ntibe ikibasha kubavura, nk’uko imibare ya RBC yo mu 2019 na 2021 ibigaragaza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kiratangaza ko hirya no hino mu Rwanda harimo guterwa ingemwe z’ikawa, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hakazaterwa izigera kuri Miliyoni eshatu.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), bwatangaje ko imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II igeze ku kigero cya 57%.
Rwiyemezamirimo Mukayirere Adeline, wo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2025, yashyikirijwe Miliyoni 30Frw na BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere (GIZ), binyuze mu mushinga uzafasha ba rwiyemezamirimo by’umwihariko urubyiruko, kubona (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku bw’uruzinduko yagiriye mu Rwanda ndetse n’ibiganiro byubaka bagiranye.
Ku wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025, Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana, amakipe ya Nyagatare na Huye zegukana ibikombe mu mukino wa Goalball na Boccia.
Shampiyona ya volleyball irakomeza hakinwa umunsi wa gatandatu, APR na POLICE mu cyiciro cy’abagore, REG na Gisagara mu bagabo imikino ihanzwe amaso
Ikiganiro EdTech Monday cya Mastercard Foundation cyo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2025, kiragaruka ku buryo u Rwanda rwakomeza kongerera Ikoranabuhanga mu mashuri yo mu cyaro, himakazwa uburezi bushingiye ku ikorabuhanga.
Ku wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, u Rwanda rwakiriye abandi bantu 511 batahutse ku bushake, bari mu miryango 152, bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bakirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze uburyo ibikorwa biyobowe n’Abanyafurika bishingiye ku bufatanye, ubunyamwuga no gutabara mu gihe gikwiye bitanga umusaruro ufatika, ahereye ku bufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu bya Santrafurika na Mozambique.
Urubyiruko by’umwihariko urwo mu Karere ka Ruhango, rusanga baramutse bitabiriye ku bwinshi ubuhinzi bwa Kawa, byarushaho kubafasha mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.
Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Ruhango n’abafatanyabikorwa bako, JADF Ruhango, baratangaza ko bagiye kurushaho kwita ku mibereho myiza y’abaturage, bita kuri ba nyakabyizi bacukura imicanga na kariyeri, nyuma y’umwiherero w’iminsi 4 bagiriraga mu Karere ka Huye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu cya Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (Francophonie) Éléonore Caroit, kuri uyu wa Kane yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.
Pariki y’Igihugu y’Akagera iravuga ko iteganya kunguka cyane mu mwaka wa 2028, igashingira ku mubare w’abayisura ukomeje kuzamuka, ku kunoza ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no ku isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
Abajyaga basebya u Rwanda bakoresha amazina atazwi kuri X bafatiwe ingamba zizatuma bamenyekana abo ari bo n’ibihugu baherereyemo.
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe by’umwihariko abahinzi ba Kawa, basanga ubuhinzi bwa gakondo bw’Ikawa bari bararazwe butagitanga umusaruro uhagije, biyemeza gusazura no kurandura ibiti byazo birimo ibyari bimaze imyaka irenga 30, kugira ngo bongere umusaruro.
Kuri uyu wa Gatatu, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika yatanze uburenganzira bwo gukina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026 ku makipe yo muri Sudan Al Hilal Omdurman na Al-Merrikh SC zimaze igihe zibisabye.
Kuri uyu wa Gatatu, Depite Nizeyimana Pie yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere guhagurukira ikibazo cya Rayon Sports kuko abakunzi bayo bakwiriye kurindwa agahinda.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, Francophonie Louise Mushikiwabo yavuze ko intambara n’imidugararo byugarije ibihugu bivuga Igifaransa; biturutse ku matora aba atavugwaho rumwe, ndetse n’intambara hagati y’abaturage n’ibindi.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika(CAF) yatangaje impinduka mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2027, kizabera mu bihugu bitatu Uganda,Kenya na Tanzania.
Nyuma y’imyaka umunani u Rwanda rutangiye ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza binyuze muri Visit Rwanda, kuri ubu impande zombi zatangaje ko zemeranyije binyuze mu bwumvikane guhagarika amasezerano y’imikoranire, mu mpera z’uyu mwaka w’imikino 2025/2026.
U Rwanda na Cambodia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye bushingiye ku kuba buri ruhande ruzajya rugisha urundi inama, ndetse n’ayo kuvanaho Viza ku bafite pasiporo za Dipolomasi n’iz’akazi.
Maj Gen (Rtd) Jack Nziza, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, arasaba Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya Congo gutaha mu gihugu cyabo, ariko hakaza n’abagabo, kuko mu bataha buri gihe baba ari abana n’abagore.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n’Umunya-Tunisia Mohamed Chelly wari wayigezemo mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Ba rutahizamu babiri ba Rayon Sports Fall Ngagne na Ndikumana Asoumani bari bamaze igihe baravunitse bavuze ko bagarutse mu kibuga aho byitezwe bakina umukino wa AS Kigali mu mpera z’iki cyumweru.