Abayisilamu basabwe kurangwa n’umuco wo gufasha no gukomeza abarokotse Jenoside

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), urahamagarira Abayisilamu batuye mu Rwanda kwizihiza neza umunsi wa Eid Fitiri ari na ko bibuka kubahiriza no kurangwa n’umuco mwiza batozwa n’idini ryabo, wo gufasha no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abayisilamu basabwe kurangwa n'umuco mwiza batozwa n'idini yabo wo gufasha no gukomeza abarokotse Jenoside
Abayisilamu basabwe kurangwa n’umuco mwiza batozwa n’idini yabo wo gufasha no gukomeza abarokotse Jenoside

Ibi kandi ngo biranagendana no kurushaho kubahiriza no kuzirikana amabwiriza agenga ibihe Iguhugu kirimo, byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byagarutsweho na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2024, ubwo hizihizwaga umunsi Mukuru wa Eid Fitiri, nyuma y’igihe cy’ukwezi Abayisilamu bari bamaze mu gisibo (Ramadhan).

Nyuma y’isengesho ryakorewe kuri Pelé Stadium, mu ijambo yagejeje ku bayisilam, Mufti Sheikh Salim Hitimana, yababwiye ko bagomba guhora bibuka ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishoboke yateguwe, ikanashyigikirwa n’ubutegetsi bubi bwateguye umugambi wo kurimbura igice cy’Abanyarwanda babarizwaga mu bwoko bw’Abatutsi.

Yagize ati “Ni yo mpamvu mu minsi 100 gusa abarenga Miliyoni bishwe bazira ko ari Abatutsi, ubwo butegetsi bwabibye ingengabitekerezo ya Jenoside, bunayikorera poropaganda n’icengezamatara yo kwanga Abatutsi no kubarimbura”.

Sheikh Hitimana yibukije Abayisilamu ko kugira ngo Jenoside ishoboke yateguwe n'ubutegetsi bubi
Sheikh Hitimana yibukije Abayisilamu ko kugira ngo Jenoside ishoboke yateguwe n’ubutegetsi bubi

Yakomeje agira ati “Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), wifatanyije n’imiryango yabuze ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ubifurije gukomeza gutwaza no gukomera, baharanira kubaho no gukomeza kwiyubaka. Turasaba Abayisilamu gukomeza kurangwa n’umuco mwiza dutozwa n’idini yacu, wo gufasha no gukomeza abarokotse Jenoside no kubaba hafi.”

Bamwe mu bayisilamu bitabiriye isengesho rya Eid Fitiri baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko uyu munsi ari uw’ibyishimo cyane kuri bo, kubera ko baba barangije igihe cy’ukwezi barimo mu bikorwa byo kugandukira no kurushaho kwiyegereza Nyagasani (Allah), bishimira ko ubusabe basabye bwaba bwarakiriwe, ariko kandi ngo ibyo bakora byose ntibagomba kwibagirwa ko bari mu bihe byo kwibuka no kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe.

Sheikh Is’haq avuga ko kuri uyu munsi barimo kwishimira ko bavuye mu bihe byo kwiyegereza no kugandukira Imana cyane, bari bamazemo iminsi, kandi ngo biteguye kumvira no gushyira mu bikorwa inyigisho bahawe.

Ati “Umusilamu arangwa no kumva no kumvira, iyo ubuyobozi bwatanze amabwiriza tugomba kuyumvira, tugomba kubahiriza amatangazo yasohotse kandi turagerageza nk’abayisilamu tubishyire mu bikorwa”.

Abagore na bo ntibatanzwe mu isengesho rya Eid Fitiri
Abagore na bo ntibatanzwe mu isengesho rya Eid Fitiri

Radjab Mukiza avuga ko bishimira ko bashoboye gutangira no gusoza ukwezi kwa Ramadhan neza, kandi ko baza kugerageza kubyitwaramo neza mu rwego rwo kwirinda kurenga ku mabwiriza agenga igihe cyo kwibuka.

Ati “Uyu munsi uhurirana n’iminsi twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ukuvuga ngo ni ibyishimo bivanze n’akababaro, ariko mu kwishima kwacu hari ibyo turi bwirinde nk’uko twanabibwiwe n’ubuyobozi. Ni byo umuceri uraribwa, utumira undi abe yamutumira, ariko ibirori oya, kubera ko turi mu cyunamo, ntabwo bikuraho icyunamo cyacu, turagerageza kwifatanya n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Eid Fitiri ni umunsi Mukuru ngarukamwaka mu idini ya Islam, ukaba uba buri mwaka nyuma y’ukwezi kwa Ramadhan, aho abayisilamu baba bamaze igihe cy’iminsi 29 cyangwa 30 basibye, kuko biba biziririjwe kuri buri musilamu ufite ubuzima buzima, kuba yarya cyangwa akagira icyo anywa ku manywa.

Gen Mubarakah Muganga ni umwe mu bitabiriye isengesho rya Eid Fitiri
Gen Mubarakah Muganga ni umwe mu bitabiriye isengesho rya Eid Fitiri
Isengesho rya Eid Fitiri ryitabiriwe n'imbaga y'abayisilamu
Isengesho rya Eid Fitiri ryitabiriwe n’imbaga y’abayisilamu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka