Abahamya ba Yehova basaga ibihumbi 43 baturutse imihanda yose y’Isi, bari bamaze iminsi itatu mu ikoraniro mpuzamahanga ry’amasengesho ryabahurije mu Rwanda, aho barisoje kuri iki Cyumweru tariki 10 Kanama 2025, bakaba batangaje ko bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda.
Ubuhuza ni bumwe mu buryo bwemewe mu Rwanda bwifashishwa mu gukemura amakimbirane n’ibindi bibazo bivuka hagati y’abantu cyangwa hagati y’amatsinda atandukanye hatisunzwe inkiko. Abahuza bagira uruhare mu gukemura amakimbirane yo mu miryango, ayo mu bucuruzi, ibibazo by’amasambu, ibibazo by’abashakanye, n’ibindi.
Abagana Banki ya Kigali (BK) mu Imurikagurisha Mpuzamahanga (Expo2025) i Kigali, bishimiye serivise bahabwa na banki y’amahitamo yabo.
Umufana ukomeye cyane wa APR FC n’Amavubi, Munyaneza Jacques(Rujugiro ), yasezeranye na Uwimana Dovine mu bukwe bwacuranzwemo indirimbo z’iyi kipe yihebeye.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagiriye mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025 yasuye ibikorwa by’umushinga Gabiro Agri Business Hub, ukora ibikorwa byo kuhira imyaka n’ubworozi bwa kijyambere.
Umuhanzi w’icyamamare w’Umutanzaniya, Diamond Platnumz, yatangaje ibyishimo yatewe no guhura na se nyawe abifashijwemo na nyinawabo, nyuma yo kurerwa n’umugabo wa nyina ndetse akamara igihe kinini yarabwiwe ko ari we se.
Ikipe ya APR FC ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, yatomboye Pyramids FC mu ijonjora ry’ibanze Total Energies CAF Champions League.
Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yayoboye umuhango wo gusezera ku ba Gen barindwi barimo uwahoze ari umugaba Mukuru w’ingabo za UPDF bagiye mu kirihuko cy’izabukuru.
Ikipe ya Rayon Sports yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania mu mikino ya Total Energies CAF Confederation Cup 2025-2026.
Muri Leta ya Florida muri Amerika, umugore yigize umuforomo, atabwa muri yombi amaze kuvura abarwayi basaga 4,000 kandi nta cyangombwa kimwemerera kuvura (licence médicale) agira.
Olivier Hodari, umunyabugeni w’Umunyarwanda ukorera mu mujyi wa Musanze, yafashe umwanzuro wo gutanga umusanzu mu kuvana abana ku muhanda akoresheje ubuhanzi, mu rwego rwo kububakira ahazaza no kwerekana ko na bo bafite impano zishobora kubyazwa umusaruro, bikagirira akamaro imiryango yabo n’Igihugu muri rusange, ubu (…)
Abahinzi b’imyumbati n’abandi bagize uruhererekane nyongeragaciro ku myumbati, bamaze guhugurwa uko ibishishwa byayo byabyazwamo ibiryo by’amatungo, baravuga ko bitazongera kuba umwanda nk’uko byafatwaga ahubwo ari imari ishyushye.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’amakaro rwa Nyagatare (East African Granite Industries/EAGI), bwabwiye Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva ko bugiye guhindura ingano n’ibiciro by’amakaro bakoraga kugira ngo bashobore guhangana ku isoko ry’umurimo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yamuritse umwambaro izajya ikoresha yakiriye imikino mu mwaka w’imikino 2025-2026.
Kuri uyu wa Gatanu, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko havuruwe amasezerano, u Rwanda rufitanye n’ikipe ya Bayern Munich azageza mu 2028, aho kuri iyi nshuro azibanda mu kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda muri ruhago.
Abasirikare 163 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje imyitozo ikarishye bari bamazemo ibyumweru bitandatu mu Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gako (BMTC Nasho) ku bufatanye n’Ingabo za Qatar.
Kuri uyu wa gatanu mu Karere ka Bugesera kuri stade Bugesera, ubuyobozi bw’aka karere ndetse n’ikipe ya Bugesera FC, basinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Poultry East Africa Limited.
Abakorera ibikorwa by’ubuhinzi mu cyanya cyuhirwa cya Nasho mu Karere ka Kirehe, bagaragarije Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, ko cyaziye igihe kuko cyabafashije kongera umusaruro bakawukuba inshuro zigera kuri enye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi mushya, Dr. Edouard Bizimana, yugarijwe n’igitutu gikomeye giturutse ku bikubiye muri bumwe mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho abamunenga bavuga ko bwumvikanisha ko ashyigikiye rwose FDLR, umutwe w’inyeshyamba ugizwe ahanini na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside (…)
Kuri uyu wa Gatanu, Ikipe ya Rutsiro FC yasezeye rutahizamu Habimana Yves wasinyiye Rayon Sports.
Kuri uyu wa Gatanu, Rutahizamu w’Umunya-Uganda, Emmanuel Okwi yasinyiye ikipe ya Police FC.
François Gasana wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa 8 Kanama, nyuma yo koherezwa n’Ubwami bwa Norvège kugira ngo aburanishwe.
Niba usanzwe ugenda kwa muganga nta kabuza ko ujya ubona abaganga mu myambaro yabo akenshi iba itandukaniye mu mabara nubwo bose baba bahuriye ku muhamagaro wo kurengera ubuzima bw’abantu.
Muri Kenya indege y’ubuvuzi yakoze impanuka, ihitana abantu bagera kuri batandatu, ikomerekeramo babiri.
Umuhanzi wiyeguriye injyana gakondo, Jules Sentore, avuga ko gukunda iyi njyana kurusha izindi yakabaye yarakoze, abikesha inama yagiriwe na Sekuru Sentore Athanase, wamusabye kugira ikimuranga kikamutandukanya n’abandi yifuzaga kwigana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatangije umushinga wo kubaka inzu 141 z’ abasenyewe n’ibiza kandi badafite ubushobozi bwo kwiyubakira, mu rwego rwo gutuza Umunyarwanda ahantu hamuhesha agaciro.
Mu Rwanda umubare w’abakoresha amakara n’inkwi uracyari hejuru kuko uri kuri 93.8%, bigatuma ibidukikije bitabungwabungwa uko bikwiriye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Prof. Omar Munyaneza n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo.
Me Thierry Kevin Gatete uzwi ku mazina ya Gatete Nyiringabo Ruhumuliza, ari mu Bavoka 21 bahagaritswe na Komisiyo ishinzwe imyitwarire y’Abavoka, hashingiwe ku byemezo by’iyo Komisiyo yateranye mu kwezi kwa Nyakanga 2025 igasuzuma ndetse igafata umwanzuro kuri dosiye z’Abavoka bakoze amakosa y’umwuga.
Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), bwatangije gahunda yo kwemeza imyirondoro y’abantu nk’igikorwa kibanziriza itangwa ry’indangamuntu koranabuhanga zizatangira gutangwa mu minsi iri imbere.
Abashinzwe imikoranire mu bya gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda, basobanuriwe imiterere y’ibikorwa bya RDF byo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye (UN), ndetse n’ibya gisirikare bikubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’ibindi bihugu, bashima iyo mikorere y’Ingabo z’u Rwanda.
Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Umunyarwandakazi Sandra Teta, aho akurikiranyweho kugonga ku bushake agakomeretsa umugabo we, Douglas Mayanja, uzwi cyane ku izina rya Weasel.
U Rwanda rwihanganishije Guverinoma ndetse n’abaturage ba Ghana nyuma y’impanuka y’indege ya kajugujugu, yahitanye abantu umunani barimo Minisitiri w’Ingabo, Edward Omane na mugenzi we w’Ibidukikije, Ibrahim Murtala Muhammed.
Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, yatangaje icyunamo cy’iminsi 3 bitewe n’impanuka y’indege ya kajugujugu yaguyemo abantu umunani, barimo Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Ibidukikije.
Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo, arimo kuvurirwa mu bitaro bya Nsambya i Kampala, nyuma y’impanuka ikomeye bivugwa ko yatewe n’umugore we Sandra Teta.
Mu Bushinwa, urubyiruko rwadukanye uburyo budasanzwe bwo kwirwanyiriza umujagararo n’ibimenyetso bijyana na wo, nko guhangayika no kubura ibitotsi, rukonka tetine zizwi ubundi ko zagenewe abana, nubwo bavuga ko hari n’izabakuru.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko mu myaka 20 ishize abana b’ingagi barenga 390, ari bo bamaze kwita amazina.
Mu gihe isi ikomeje guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, abantu bafite ubumuga bashobora kuba mu itsinda ryibasirwa cyane.
Mu gihe Abadepite bitegura kujya mu kiruhuko cy’ukwezi kumwe cya buri mwaka,kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kanama 2025, bateranye mu nama idasanzwe kugira ngo hafatwe ingamba zihutirwa ku byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta mu mwaka warangiye muri Kamena 2024.
Zimwe mu ngingo zigize itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ryatowe n’Inteko Rusange umutwe w’Abadepite, harimo n’ingingo ivuga ko umurambo uzajya ubikwa iminsi 21 mu buruhukiro, wabura benewo ukabona gushyingurwa n’ikigo cy’ubuvuzi kiwufite, ariko cyabanje gutanga itangazo.
Ikipe ya Musanze FC yasezereye abakinnyi batandatu barimo umunyezamu Ntaribi Steven na Nduwayo Valeur.
Minisitiri w’Ingabo, Dr Edward Omane Boamah na Minisitiri w’Ibidukikije, Siyansi n’Ikoranabuhanga, Ibrahim Murtala Muhammed ba Ghana, bahitanywe n’impanuka y’indege ya gisikare ya kajugujugu, yanaguyemo n’abandi bantu batandatu barimo n’abakozi bayo, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma y’icyo gihugu.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Gorilla FC mu karere ka Ngoma igitego 1-0 mu mukino wa kabiri muri itatu iteganya gukina mbere yo kwakira Yanga SC mu Munsi w’Igikundiro tariki 15 Kanama 2025.
Kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) bwatangaje Jules Karangwa yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wayo.
Igihugu cya Zimbabwe kibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga, cyagaragaje ko gifata imikoranire yacyo n’u Rwanda nk’ikintu gikomeye, bitewe n’iterambere ryagiye rigerwaho mu myaka ishize.