Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo, arimo kuvurirwa mu bitaro bya Nsambya i Kampala, nyuma y’impanuka ikomeye bivugwa ko yatewe n’umugore we Sandra Teta.
Mu Bushinwa, urubyiruko rwadukanye uburyo budasanzwe bwo kwirwanyiriza umujagararo n’ibimenyetso bijyana na wo, nko guhangayika no kubura ibitotsi, rukonka tetine zizwi ubundi ko zagenewe abana, nubwo bavuga ko hari n’izabakuru.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko mu myaka 20 ishize abana b’ingagi barenga 390, ari bo bamaze kwita amazina.
Mu gihe isi ikomeje guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, abantu bafite ubumuga bashobora kuba mu itsinda ryibasirwa cyane.
Mu gihe Abadepite bitegura kujya mu kiruhuko cy’ukwezi kumwe cya buri mwaka,kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kanama 2025, bateranye mu nama idasanzwe kugira ngo hafatwe ingamba zihutirwa ku byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta mu mwaka warangiye muri Kamena 2024.
Zimwe mu ngingo zigize itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ryatowe n’Inteko Rusange umutwe w’Abadepite, harimo n’ingingo ivuga ko umurambo uzajya ubikwa iminsi 21 mu buruhukiro, wabura benewo ukabona gushyingurwa n’ikigo cy’ubuvuzi kiwufite, ariko cyabanje gutanga itangazo.
Ikipe ya Musanze FC yasezereye abakinnyi batandatu barimo umunyezamu Ntaribi Steven na Nduwayo Valeur.
Minisitiri w’Ingabo, Dr Edward Omane Boamah na Minisitiri w’Ibidukikije, Siyansi n’Ikoranabuhanga, Ibrahim Murtala Muhammed ba Ghana, bahitanywe n’impanuka y’indege ya gisikare ya kajugujugu, yanaguyemo n’abandi bantu batandatu barimo n’abakozi bayo, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma y’icyo gihugu.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Gorilla FC mu karere ka Ngoma igitego 1-0 mu mukino wa kabiri muri itatu iteganya gukina mbere yo kwakira Yanga SC mu Munsi w’Igikundiro tariki 15 Kanama 2025.
Kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) bwatangaje Jules Karangwa yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wayo.
Igihugu cya Zimbabwe kibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga, cyagaragaje ko gifata imikoranire yacyo n’u Rwanda nk’ikintu gikomeye, bitewe n’iterambere ryagiye rigerwaho mu myaka ishize.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko Polisi itari mu Imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 2025) nk’abagiye kumurika ibikorwa, ahubwo bahari kugira ngo bacunge umutekano w’abantu n’ibintu, bimakaze umudendezo n’umutuzo.
Imihindagurikire y’ibihe ni kimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije Isi n’abayituye bitewe n’uburyo igenda igira ingaruka zitandukanye zirimo n’izigera ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Kubika intanga hifashishijwe ikoranabuhanga bizagendera ku cyemezo cya muganga. Ibi ni ibikubiye mu mushinga w’Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi watowe n’Inteko rusange umutwe w’Abadepite harimo n’ingingo ivuga uburyo intanga ndetse n’urusoro byabikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bikazifashishwa mu kororoka kw’abantu.
Komite Nyobozi nshya y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, iheruka gutorwa ivuga ko izibanda mu gukorera abanyamuryango ishyira imbere imiyoborere myiza ndetse ikanibanda mu gusigasira impano ziri muri uyu mukino.
Umuyobozi w’Ikipe ya APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko atazi niba ubwoba ari bwo bwatumye kugeza ubu Rayon Sports yaranze kuzitabira igikorwa cyiswe Inkera y’Abahizi bayitumiyemo n’andi makipe atandukanye arimo AZAM FC.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Etincelles FC yatangaje ko yatandukanye n’umutoza Seninga Innocent wari umaze iminsi 20 atangije imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2025-2026, izakomezwa na Lomami wamaze gusinya amasezerano nk’umutoza wungirije.
Kuri uyu wa Kabiri, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda(RDF) bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranye mu butabera, aba ofisiye babiri hamwe n’abasivile 20 bakurikiranweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) na Banki ya Kigali (BK) zasinye amasezerano yo gutanga inguzanyo ya Miliyoni 52 z’Amadolari azakoreshwa mu mu mushinga munini wo kwagura icyanya cy’inganda cya Bugesera ‘Bugesera Special Economic Zone (BSEZ)’, iyo ikaba ari intambwe ikomeye itewe mu byerekeye impinduka mu by’inganda u (…)
Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’ u Rwanda (RSE) bwatangaje ko ukwezi kwa Nyakanga kwasoje neza, kuko ibikorwa byanyuze kuri iryo soko bivuye mu nzego za Leta n’iz’abikorera byakusanyije miliyari zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri, Mugisha Bonheur ukina hagati mu kibuga yugarira yatangajwe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Al Masry SC mu Misiri avuye muri Stade Tunisien yo muri Tunisia, nyuma yo kwifuzwa na Esperance Sportive de Tunis nayo yo muri iki gihugu.
Mu Buhinde, umugabo yakoresheje uburyo budasanzwe bwo kwica umugore we, agamije kubona imirimbo ye, no gushaka undi. Yakoresheje inzoka, akaba yari yizeye ko bizafatwa nk’impanuka bityo agakomeza ubuzima bwe mu mutuzo, kandi koko gutahura ko ari we wagize uruhare mu rupfu ry’umugore we, byasabye ibimenyetso byinshi (…)
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe yashimangiye ko intsinzi y’Ingabo zahoze ari iza RPA, yashingiye ku ndangagaciro zirimo gukunda Igihugu, ikinyabupfura ndetse no gushikama ku ntego zisobanutse kandi zifite icyerekezo.
Amatara yo ku muhanda yifashishwa mu kuyobora ibinyabiziga n’abanyamaguru azwi nka ‘Feu Rouge’ cyangwa ‘Traffic Lights’ mu ndimi z’amahanga, ni amatara akoreshwa mu kugenga no gutunganya urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abanyamaguru hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda ku buryo habaho umudendezo mu muhanda buri wese (…)
Inteko rusange umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama 2025, yatoye itegeko ryemerera abangavu kuboneza urubyaro.
Bimwe mu bikubiye mu Itegeko ryatowe n’Inteko Rusange umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama 2025 harimo n’ingingo ivuga gutwitira undi, amategeko abigenga ndetse n’uko bigomba gukorwa, by’umwihariko imyaka ntarengwa y’umuntu utanga iyo serivisi ko igomba kuba itari hejuru ya 40.
Ingabire Victoire Umuhoza yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyateshwa agaciro, agakurikiranwa adafunzwe.
Muri Yémen, nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abimukira 157 biganjemo abaturuka muri Ethiopia bwarohamye, abagera kuri 76 bahise bapfa, mu gihe abandi benshi bo baburiwe irengero, bikaba byatangajwe ko imibare y’abapfuye ishobora gukomeza kwiyongera, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’urwego rushinzwe umutekano mu Ntara ya Abyan (…)
Ba Ofisiye 81 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bigiraga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mwaka wa 2025.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye byimazeyo Umunyamerika Kawhi Leonard wamamaye muri NBA, umaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa by’Umuryango wa Giants of Africa, byo gufasha abana kwiga umukino wa Basketball.
Mu myambaro yiganjemo iya Kinyarwanda, barangajwe imbere na Parfait Busabizwa, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti zabo bahuriye mu mujyi wa Brazzaville ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda, bizihiza umunsi w’Umuganura.
Kuri uyu wa 03 Kanama 25, mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye Akagari ka Gifumba mu midugudu ya Rugarama na Gifumba, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, abaturage na Polisi bafashe itsinda ry’abantu 15, barimo abagabo 13 n’abagore babiri.
Mukanemeye Madeleine wari umukunzi ukomeye wa Mukura VS n’umupira w’amaguru muri rusange yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Muri rusange iyo mu nganzo haje umwezi (kugira igitekerezo cyo guhimba), umuririmbyi cyangwa umuhanzi aricara akandika indirimbo, yamara kuyishyira ahagaragara, abayumvise bakibaza niba yarayihimbye agendeye ku nkuru nyakuri cyangwa ku buzima bwe bwite.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline aratangaza ko kwizihiza umunsi w’Umuganura, ari umwanya wo kwishimira umusaruro abaturage bagezeho, banazirikana kutawurira kuwumara ahubwo bakarushaho kuzigamira ejo hazaza, no gukaza ingamba zo kurushaho kwiteza imbere.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice arasaba abaturage kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere, kuko ari bwo ubuyobozi buzaboneraho kubunganira mu bikorwa bibashyira ku isonga koko.
Ikipe ya APR FC yatangaje ko izakina na Power Dynamos yo muri Zambia, ku Munsi w’Igitinyiro uteganyijwe tariki 17 Kanama 2025.
Protais Mitali, wabaye Minisitiri wa Siporo, akanaba Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopiya, yitabye Imana mu gihugu cy’u Bubiligi, azize uburwayi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yashimangiye ko u Rwanda rwafunguriye imiryango ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari, ndetse agaragaza umuhate wa Guverinoma mu gushyiraho imikorere myiza, kugira ngo abashoramari bagere ku ntego zabo.
Kumarana igihe kinini imbere y’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone, mudasobwa ntoya (tablets), cyangwa televiziyo bishobora guteza ibibazo by’imitekerereze n’imyitwarire ku bana, kandi imwe mu ngaruka z’ibyo bibazo, ni ibituma abana barushaho gukoresha izo mashini, nk’uko ubushakashatsi bushya bubigaragaza.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo na Bigirimana Abedi na Mohamed Chelly yatsinze Gasogi United ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti wabereye mu Karere ka Nyanza.
Abakobwa 120 biga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) bavuye mu bigo bitandukanye byo hirya no hino mu Rwanda barashima amahugurwa bahawe ku byerekeranye n’ikoranabuhanga rigezweho ryo gukora porogaramu za mudasobwa ndetse no gukora codes, ubumenyi ku gukora no gukoresha za robots n’ibindi.
Mu myaka mirongo itatu n’umwe ishize, u Rwanda rwariyubatse rwateye intambwe ishimishije mu ikoranabuhanga, ku buryo iminsi mikuru imwe n’imwe isigaye yizihirizwa ku mbuga nkoranyambaga kandi abantu bakaryoherwa, bakumva baguwe neza.
Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Ikigega cy’Iterambere gishinzwe guteza imbere imishinga (BDF) na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), bihuzwa hagamijwe gushyiraho urwego rukomeye ruzafasha guha agaciro abashoramari n’abacuruzi bo mu gihugu hose.
Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), zahuriye mu nama ya mbere yiga ku gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, yashyiriweho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025.
Mu gihe habura amasaha macye ngo imikino ihuza amabanki (Banks) umwaka wa 2025 itangire ku nshuro ya gatandatu, umubare munini w’abakinnyi bahoze bakina nk’ababigize umwuga, biganje muri iri rushanwa.