Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga yabwiye abasirikare barangije amahugurwa y’amezi ane y’imyitozo idasanzwe, ko ubu bagiye mu rwego rw’abarwanyi badasanzwe.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ku wa 23 Ukuboza 2025, yahurije mu nama abatekinisiye b’inzobere mu bikorwa byo kuhira, mu rwego rwo kuziba ibyuho mu nshingano bafite.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2025, inzego z’Umutekano zigizwe n’Ingabo z’u Rwanda (Diviziyo ya 2), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, zakoze igikorwa cyo gutera ibiti mu Mudugudu wa Bisiga, Akagali ka Gashoro, Umurenge wa Rwerere, Akarere ka Burera.
Ubuhamya butangwa n’ababyeyi bo mu Karere ka Bugesera barerera mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda binyuze mu mushinga wa ECD, ku nkunga ya Plan International Rwanda, bugaragaza ko ibimina bivuguruye byabongereye ubushobozi bwo kurushaho kwiteza imbere no kwita ku ngo mbonezamikurire y’abana bato.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Mozambique, Madamu Margarida Adamugi Talapa, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2025, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado Province.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuri uyu 23 Ukuboza yakomeje ubukangurambaga ‘Gendana Konti’ bukangurira abagore guhuza konti zo kuzigama na telefone.
Polisi y’u Rwanda yakomereje mu karere ka Kayonza, intara y’Uburasirazuba ubukangurambaga bwiswe ’Turindane tugereyo amahoro’.
Ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, bafite abana mu ngo mbonezamikurire (ECD) zifashwa na Caritas Rwanda ku nkunga ya Plan International Rwanda, bahamya ko ubufasha iyi miryango igenera izi ngo mbonezamikurire ari ingenzi cyane, kuko butuma ziba intangarugero.
Abarimu baturutse mu gihugu cya Zimbabwe biyemeje kurushaho gutanga ubumenyi buzafasha mu guhindura imibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda binyuze mu masomo bazigisha mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu.
Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier yongeye gushimangira ko biteguye gutsinda APR FC ku mukino uruta iyindi “Super Cup” ko ndetse bazaba bongeyemo abakinnyi.
Brigade y’Abasirikari bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) igizwe na ba Ofisiye ndetse n’abasirikare ku zindi nzego, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, basoje neza amahugurwa y’amezi ane yo ku rwego rwo hejuru, arushaho kubatyaza mu bumenyi mu bya gisirikare, ariko banibutswa ko ikinyabupfura ari cyo kiza mbere.
Umutwe w’Abadepite watoye itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati y’Ikigo cy’Ubufaransa cy’Iterambere (Agence Française de Développement) na Repubulika y’u Rwanda, yerekeranye n’inguzanyo ya miliyoni makumyabiri n’eshanu z’Amayero (25.000.000 EUR).
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yashimiye abapolisi 1903 basoje amahugurwa, kuba barahisemo umwuga mwiza.
Mugihe habura iminsi micye ngo igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Ferwafa Super Cup) gikinirwe, Ferwafa yatangaje ko abazacyegukana amafaranga yamaze kuzamurwa.
Akademi yigisha Ikidage mu Rwanda yavuze ko yabonye uburenganzira bwo gutanga impamyabumenyi (certificat) mpuazamahanga, bikaba bizafungurira Abanyarwanda benshi amarembo yo kwiga no gukorera ku rwego mpuzamahanga.
Umunyamabanga mukuru mushya w’umuryango FPR Inkotanyi Amb. Bazivamo Christophe yatangiye imirimo kuri uyu wa 22 Ukuboza.
Kuva muri Mata 2025, u Rwanda rwatangiye kwitabira isuzuma mpuzamahanga mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bafite imyaka 15, hagamijwe kwipima bakareba aho uburezi bw’u Rwanda buhagaze mu ruhando mpuzamahanga.
Nyuma yo gusinyira ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza mukuru, umufaransa Bruno Ferry yatangiye akazi ko gutoza “Gikundiro” nkuko abakunzi bayo bayitazira.
Abapolisi bato 1905 bashoje amasomo abinjiza mu giporisi, aho mu myitozo inogeye ijisho bagaragaje mu birori byerekana ibyo bize, harimo guhosha imyigaragambyo.
Abaturage b’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo baramukiye mum myigaragambyo basaba ko Amerika ireka kwivanga mu bibazo bya RDC.
Gahunda ya ‘Papa Rumuri’ mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda binyuze mu mushinga wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda, yatumye zirushaho gukora neza, birenga kuba mu rugo mbonezamikurire gusa, kuko uruhare rw’umugabo mu kwita ku mwana rwarushijeho kugaragara mu miryango.
Munezero Valentine na Uwiringiyimana ba APR VC, Paul Akan wa APR na Gisubizo wa REG VC nibo begukanye umunsi wa mbere wa shampiyona ya volleyball yo kumucanga.
Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique, ku Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025, zitabiriye igikorwa cya siporo rusange aho bari kumwe n’abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Gakondo, Cyusa Ibrahim afatanyije n’Abami b’Igisope barimo Munyanshoza Dieudonné bakunze kwita Mibirizi, bagiye gutaramira Abanyarwanda babinjiza mu mwaka mushya wa 2026.
Kimwe mu bibazo bikomeje kugibwaho impaka muri tekinoloji uyu munsi, ni ukumenya niba Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence/AI) bushobora kuzagera aho busimbura burundu abantu mu kazi.
Raporo irebana n’imibare ijyanye n’ubuzima mu Rwanda, Demographic and Health Survey ya karindwi, iherutse kugaragaza neza urugendo u Rwanda rufite mu kurandura ikibazo cy’igwingira mu bana,
Nyuma y’amezi abiri ryemewe n’amategeko, mu mpera z’iki cyumweru, Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba (Mixed Martial Arts) mu Rwanda ku nshuro ya kabiri ryateguye amahugurwa ya tekinike mu mukino Njyarugamba wa MMA yitabiriwe n’abantu 28 biganjemo abakiri bato barimo n’Abanyamahanga bane.
Umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru usize ikipe ya APR FC ifashe umwanya wa kabiri naho POLICE FC ikomeza kuyobora nyuma yo gutsinda Etincelles.
Abatuye Umujyi wa Kigali bibukijwe inshingano bafite kurinda no kubungabunga ibidukikije, birinda kumenamo imyanda, kuko iyo ari kirazira.
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bahangayikishijwe n’abashinzwe gutanga serivisi z’ubuvuzi babarangarana igihe bagiye kwivuza, ibyo bavuga ko bishobora kuviramo bamwe kuhaburira ubuzima kubera kutitabwaho uko bikwiye.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasobanuye ko amafaranga yose y’ibindi bihugu iyo ari mu Rwanda aba yitwa amadovize, kandi akoreshwa n’ibigo bibifitiye uburenganzira gusa.
iKON Awards ni ibihembo ngarukamwaka muri Sinema bitegurwa na Televiziyo yo muri Uganda, hagamijwe guhemba no gushimira abakora ubugeni, ubudasa n’udushya mu ruganda rwa filime muri Afurika.
Ibitego bya Emery Bayisenge ndetse na Ndayishimiye Richard byafashije Rayon sports gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1 ikomeza kwigira imbere
Perezida Kagame yashimiye inzego zimufasha mu buyobozi bw’igihugu, avuga ko n’ubwo hari igihe abona cyane ibibi byononera igihugu, aho u Rwanda rugeze ari heza, kandi abayobozi babigiramo uruhare muri byinshi byiza.
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Ukuboza mu karere ka Rwamagana hatangijwe shampiyona ya volleyball yo ku mucanga umwaka wa 2025-2026
Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda rufite abaturage beza utapfa kubona ahandi, agaya abayobozi batabakorera ibyo basabwa kubakorera.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze abayobozi bareba ibibazo by’abaturage ntibabyiteho, ndetse n’abahumwa amaso n’ibyo bakorerwa kubera inzego barimo, bigatuma batamenya ibibazo bakagombye gukemura.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko arambiwe n’ingendo z’Abaminisiti bahoramo mu mahanga, akibaza icyo zizanira Igihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ko bidakwiye ko abantu barangara, bikageza aho urubyiruko rugomba guhaguruka rukagira icyo rusaba.
Perezida Kagame akaba na Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yashimangiye ko mu mahame Abanyamuryango bagomba gukomeraho, harimo no kurwanya ruswa kuko iryo hame ridakwiye guhinduka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ayoboye inama y’Umuryango RPF Inkotanyi, ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatangaje ko yabonye ubusabe bwo kuba yakorera igitaramo muri stade Amahoro, akabyakira neza, akaba agitegereje ko hari ibishyirwa mu buryo kugira ngo bibe byamukundira.