Kuri uyu wa 29 Mata, ingabo za SADC zatsinzwe ku rugamba zari zifatanyije na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihanganyemo n’abarwanyi b’umutwe wa M23 zacyuye ibikoresho byazo zibinyujije mu Rwanda.
Inteko Ishinga Amategeko igezwaho raporo ya Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ku isesengura rya raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) y’umwaka wa 2023/2024, na gahunda y’ibikorwa ya 2024/2025 tariki 28 Mata 2025, yafashe umwanzuro wo gusaba Ibiro bya Minisitiri (…)
Inzego z’Uburezi n’abafite aho bahurira n’ikoranabuhanga mu burezi baratangaza ko kugira ngo ikoranabuhanga ribashe gushinga imizi mu myigishirize, bikwiye ko uruhare rw’ababyeyi rushyirwamo imbaraga, kuko usanga haba abo mu mijyi no mu byaro, hari abatarumva akamaro ko guha umwana igikoresho cy’ikoranabuhanga.
Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025, U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangije ku mugaragaro gahunda y’ibiganiro bigamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye no gukemura ibibazo bibangamiye inyungu rusange.
Ikipe ya APR VC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya volleyball ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane wa Afurika, isezerewe muri 1/2 na Swehly Sports Club yo muri Libya ku maseti 3-1.
Umuhanzi Nyarwanda, Ngabo Medard Jobert wamamaye mu muziki nka Meddy n’umufashe we Mimi Mehfra, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa Kabiri w’umuhungu.
Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Ukraine, Andriy Yermak, yavuze ko u Burusiya bwari bukwiye gukurikiza urugero rwiza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko biherutse gusinyana amasezerano yo guhosha amakimbirane byari bimazemo igihe, no kugera ku mahoro arambye n’iterambere ry’Akarere.
Muri Kenya, mu gace kitwa Tans Nzoia, umuryango watunguwe no kubona umwana wabo w’imyaka 10 witwa John Wanjala, agarutse ari muzima nyuma y’uko yari amaze igihe kirenga umwaka yaraburiwe irengero, ndetse bakaba barashyinguye umurambo bazi ko ari uwe.
Inteko rusange umutwe w’Abadepite kuri uyu wa mbere tariki 28 Mata 2025, yateranye yemeza imishinga ine y’amategeko, irya mbere rishyiraho amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoresho bitumizwa hanze y’Igihugu bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki, irishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi, irishyiraho amahoro kuri (…)
Ikundabayo Roben ukinira ikipe ya Muhazi Cycling Generation na Nzayisenga Valentine ukinira Benediction Club, begukanye Isiganwa ry’Amagare ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryakinwe ku wa 27 Mata 2025.
Ikipe ya Rutsiro FC yatangaje ko yahagaritse umutoza mukuru n’umunyezamu nyuma yo kunyagirwa na APR FC ibitego 5-0
Mu Bwongereza, ibaruwa yanditswe n’uwarokotse impanuka yavuzwe cyane, y’ubwato bunini bwa Titanic yagurishijwe Amadolari 400,000 (asaga Miliyoni 566 z’Amafaranga y’u Rwanda) mu cyamunara.
Mu irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka mu mukino wa Basketball ryasojwe ku Cyumweru tariki 27 Mata 2025, amakipe ya APR BBC mu bagabo na REG WBBC mu bagore, ni yo yegukanye ibikombe.
Mukabaranga Anne warokotse Jenoside, avuga ko mu gihe bari mu nzira bahunga bagana muri Congo (Zaïre), ngo bageze i Karongi yiboneye abasirikare b’Abafaransa bahiga Abatutsi bakabazanira interahamwe zikanabereka uko babica urubozo, babanje kubavuna amaboko n’amaguru.
Niba urambiwe koga cyangwa gukoresha amazi akonje mu rugo rwawe cyangwa mu bucuruzi bwawe, Engie Energy Access Rwanda igufitiye ibikoresho bishyushya amazi bikoresheje imirasire, kandi ukabigura udahenzwe, kuko wakwishyura no mu byiciro.
Ubushakashatsi buzasesengura amakuru y’Abatutsi biciwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwitezweho gukemura ibibazo bimaze imyaka 31 abayirokotse bahora bibaza, aho batasibye gusaba umuntu wese waba afite ibyo azi, ku makuru y’ababo bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubu (…)
Kuva Donald Trump yarahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 47 w’iki gihugu, tariki 20 Mutarama 2025, nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu yegukanye umwaka ushize atsinze Kamala Harris wari uhagarariye Ishyaka ry’Aba-Democrates, mu kwezi kumwe gusa asubiye muri ‘White House’, yahise atangiza intambara (…)
Ikipe ya Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza 2024-2025 , nyuma yo gutsinda Tottenham Hotspur ku kibuga cya Liverpool (Anfield) 5-1, mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru.
Icyerekezo cya Leta 2050, iteganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzaba bushingiye ku bumenyi buteye imbere, ikoranabuhanga rikaba ari kimwe mu bizatuma bigerwaho ari na yo mpamvu u Rwanda rwiyemeje guteza imbere amasomo ya Siyansi mu ikoranabuhanga ari yo STEM (Science, Technology, Engineering and Mathematics).
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Etincelles FC kuri Stade Umuganda ibitego 2-1 ,yisubiza umwanya wa mbere yari yambuwe na APR FC yawufashe nyuma yo kuhatsindira Rutsiro FC 5-0 , ku wa Gatandatu.
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Uwineza Beline, yasabye ababyeyi n’abarezi gutoza abana kugira indangagaciro z’abantu, no kugira ubumuntu ndetse bakanababwiza ukuri ku mateka y’Igihugu kuko mu gihe agoretswe batazamenya ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imwe mu makipe 2 ahagarariye u Rwanda mu mikino ya Afurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, APR VC, ikoze amateka yo kugera muri 1/2 cy’iyi mikino nyuma yo gutsinda Al Itihad yo mu gihugu cya Libya amaseti 3-1.
Korali Hoziana izwi mu ndirimbo zihimbaza Imana, yasubiyemo indirimbo yayo yakunzwe cyane ’Tugumane’ mu rurimi rw’Igiswahili, mu rwego rwo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose by’umwihariko abo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bavuga Igiswahili.
Mu rwibutso Papa Francis witabye Imana ku itariki 21 Mata 2025 asigiye Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, harimo ko mu bepisikopi icyenda ari we watoye umunani muri bo, anatora Umukaridinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda.
Abaturarwanda basabwe gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda Malaria, bitewe n’uko muri iki gihe ikomeje kwiyongera hirya no hino mu Gihugu, by’umwihariko mu mwaka wa 2024 aho imibare yakomeje kuzamuka mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.
Mu gitambo cya Misa yo gusabira no gusezera bwa nyuma Papa Francis, cyaturiwe ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025, Perezida wa Amerika Donald Trump, yagaragaye ari kugirana ibiganiro na Perezida Vlodimir Zelensky wa Ukraine bari bamaze iminsi badacana uwaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari impanuka kuko yateguwe, kandi ko nta n’aho ihuriye n’intambara nk’uko hari abajya bayita gutyo.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yanyagiriye Rutsiro FC yari hasi cyane, kuri Stade Umuganda, ibitego 5-0 ifata umwanya wa mbere, mu gihe itegereje ko Rayon Sports yari iwufite ikina na Etincelles FC kuri iki Cyumweru.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, mu Turere dutandukanye tugize Intara y’Iburasirazuba, hakozwe umuganda usoza uku kwezi, wibanze ku bikorwa byo gusana inzu n’imihanda byangijwe n’ibiza, ndetse no gusibura imirwanyasuri, gutunganya inzira z’amazi, kuzirika ibisenge by’inzu no gusiba ibinogo mu mihanda.
Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera, PSF, rwibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abikorera bishwe na bagenzi babo, runatanga ubufasha bwo gusana inzu z’abarokotse batishoboye.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, kivuga ko imvura y’itumba izarangiza ukwezi kwa Gicurasi 2025 ikirimo kugwa, bitandukanye n’uko iteganyagihe ry’Itumba ryagaragazaga ko ahenshi mu Gihugu imvura izacika mbere ya tariki 20 Gicurasi muri uyu mwaka, bityo ko imyaka izera.
Mu Buhinde, umusore w’imyaka 20 yacikanye n’umubyeyi w’imyaka 40 wari ugiye kuba nyirabukwe, kuko hari hasigaye iminsi 9 gusa ngo asezerane n’umukobwa we.
Abadepite bagize komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, basabye ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki gukorana n’izindi nzego hagakomeza gutangwa inyigisho ku bafunguwe barangije ibihano ku byaha bya Jenoside.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasobanuriye urubyiruko uko imvugo y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Gregoire Kayibanda ‘Nimuvangure urumamfu n’ururo’, yabaye imbarutso y’ivangura mu mashuri mu Rwanda guhera mu 1972.
Nyuma y’imikino y’amatsinda yaraye isojwe mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri volleyball, ku mugabane wa Afurika, amakipe ahagarariye u Rwanda yamaze kugera muri 1/8.
Mu mpera z’iki Cyumweru, APR FC na Rayon sports ziri guhatanira igikombe cya shampiyona zirakirwa na Rutsiro FC na Etincelles FC ku munsi wa 25 wa shampiyona mu Karere ka Rubavu.
Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari ikiza cyangwa indwara itungurana, asaba urubyiruko guhagarara ku kuri kw’amateka yabo no gukomeza kwibuka biyubaka.
Tanzanira yahagaritse ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi byose byatumizwaga muri Afurika y’Epfo na Malawi, kubera ibibazo bijyanye n’ubucuruzi biri hagati y’ibyo bihugu.
Ikipe ya Police Handball Club yerekeje mu gihugu cya Ethiopia aho igiye kwitabira irushanwa rihuza amakipe yo mu nzego z’umutekano zo mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gisagara, Jérôme Mbonirema, avuga ko ingoboka ihabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, isigaye ibabana nkeya cyane kubera uko ibiciro bisigaye bimeze ku isoko, bagasaba ko yakongerwa.
Imikino y’irushanwa mpuzamanga ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 muri basketball, umunsi wa kabiri wasize amakipe ya APR, UGB na Dolphin yo muri Uganda abonye intsinzi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine, yavuze ko impuhwe n’urukundo Papa Francis yagaragarije abandi, byabereye benshi icyitegererezo harimo n’u Rwanda.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, mu biganiro bagiranye n’urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) kuri uyu wa kane tariki 24 Mata 2025 ku ruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’umwaka wa 2020, babasabye ko hakongerwa (…)
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mukino wa Basketball yashyizwe mu Itsinda rya kane hamwe n’ibihugu bya Nigeria na Mozambique, mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu Mpeshyi ya 2025.
Kuri uyu wa Gatanu shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza, aho umwe mu mikino utegerejwe ari uhuza Vision FC na Kiyovu Sports zirwana no kutamanuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya no kuvura indwara ya Malaria, abajyanama b’ubuzima bashyizwe ku isonga ndetse bitanga umusaruro, kuko bagize uruhare mu kuvura abarwayi ku kigero cya 54%.
Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda n’abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko bari i Luanda muri Angola, bakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, João Lourenço, bagirana ibiganiro.