Urugendo rw’amadini n’amatorero mu komora ibikomere bya Jenoside mu myaka 30 ishize

Amadini n’amatorero yagize uruhare mu komora ibikomere, no gufasha mu gukira ihungabana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni urugendo rutari rworoshye na mba, kuko byasabaga kongera kugarurirwa ikizere cyari cyaratakaye kubera uruhare rwa bamwe mu banyamadi bagize muri Jenoside bakica Abatusti.

Amadini n’Amatorero yijanditse muri Jenoside ndetse n’abari babahungiyeho ntibatabarwa, bicirwa mu nsengero no muri za Kiliziya.

Nyuma ya Jenoside nibwo hatangiye urugendo rwo gukira ibikomere no kubyomora abayirokotse, ibintu bitari byoroshye kuko bamwe bari baramaze gutakariza ikizere insengero na Kiliziya kubera ibyo bahaboneye.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kivuga ku ruhare rw’amadini mu gukira ibikomere, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko gukira ibikomere ari urugendo ariko bishoboka.

Ati “Nyuma ya Jenoside nahuye n’abakirisitu bambwira ko batazasubira mu Kiliziya kubera ibyo yahaboneye, ndetse akumva ko atazongera kwegera abitwa Abihayimana, gusa buhoro buhoro mu biganiro byagiye bitangwa bagendaga bakira ibyo bikomere”.

Musenyeri Mbonyintege avuga ko hari ubwo yari avuye gusoma Misa, yumva umugabo yitotomba ko bakwiye guhinduramo uburyo bwo gusoma Misa, kuko yabonaga bikorwa nk’uko byakorwaga kera, nuko aramwegera aramuhumuri aramubwira ati “Komera”.

Avuga ko bimwe mu byo Kiliziya yakoze nyuma ya Jenoside, yashyizeho Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ndetse hakorwa n’ibyo bita Gacaca nkirisitu, aho bahabwaga inyigisho zo kubohoka ku ngoyi y’icyaha ndetse bakabyatura bakanasabana imbabazi ku muntu wabaga yumva umutima umucira urubanza.

Ku bijyanye n’abakirisitu Gatorika ndetse n’Abihayimana bakoze Jenoside, Musenyeri Mbonyintege yavuze ko abakiristu bashobora kudohoka ku nshingano zabo, ariko Kiliziya itadohoka, ikomeza kuba ya yindi.

Ati “Ni yo mpamvu muri ibyo byose byabaye, dufitemo abantu ntangarugero twavuga tuti uyu ni we Mukirisitu twakwereka abandi. Ntabwo Kiliziya yateshutse ku nshingano zayo, n’ubwo Abakiristu bayo bamwe bayiteshutseho. Mu bakiristu harimo ababi n’abeza. Abakoze neza tubafata nk’intangarugero muri Kiliziya, abatarakoze inshingano zabo tubasaba guca bugufi bagasaba imbabazi."

Rev. Rukimbira Maurice, Pasiteri mu itorero rya Anglican mu Rwanda, avuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, na we yabanaga n’ibikomere byamubuzaga gusenga.

Pasiteri Rukimbira kuko yari umucuranzi ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye kuri G.SC. Kabare yaracurangaga. Nyuma ya Jenoside baje kumusaba ko azajya kubafasha gucuranga mu rusengero aremera ariko afata icyemezo cyo gucuranga nyuma agasohoka igihe indirimbo irangiye.

Ati “Naje kurwara umugongo bigatuma ntabasha gusohoka noneho nkicara nkumva n’ubutumwa, butangira kunzanira umunezero ntangira gusabana n’abakirisitu nkumva nishimye, bituma ntangira gukira ibikomere buhoro buhoro”.

Pasiteri Rukimbiri avuga ko inyigisho zamufashije gukira ibikomere kugeza ubwo yiyumvisemo ijwi rimusaba kubisangiza abandi, nibwo atangiye na we kubwiriza abandi kugira ngo abafashe gukira ibikomere.

Ati “Numvise ijwi rinsaba gusangiza abandi dusangiye amateka ko gukira ibikomere bishoboka, ntangira kugira abo mfasha nanjye buhoro buhoro, kandi nkurikije uburyo twagiye tugendana muri urwo rugendo byarashobotse”.

Uwayezu Claire, umwe mu barokotse Jenoside, avuga ko akimara kurokoka yashidikanyaga ko Imana ibaho nyuma y’ibyabaye.

Ati “Hari igihe nigeze kubaho ntajya gusenga kubera ibikomere nari mfite, naje kongera kujyayo nkurikiye abavandimwe banjye bavuze ko bigishijwe inyigisho z’icyunamo gikirisitu bituma ngira umutima wo kuba najyana na bo, nkumva ibyo bintu kuko numvaga ari bishya”.

Uwayezu avuga ko abavandimwe be bavuye gusenga bageze mu rugo bamubwira ko bize inyigisho ibaza aho Imana yari iri bica Abantu, ngo uwatangaga inyigisho abasubiza ko yari iri aho yahoze igihe bicaga umwana wayo Yezu Kristu.

Ati “Bakibivuga gutyo naratekereje nti burya ba bantu bashobora kuba hari ukuri bavuga, reka nzajyeyo numve, nibwo nasubiye gusenga”.

Uwayezu avuga ko ibikomere byagiye bikira buhoro buhoro, yongera kunga ubumwe n’Imana ndetse akumva igihe yagiye gusenga bimuha ibyishimo mu gihe mbere yumvaga yarabizinutswe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka