Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukuboza 2025, Perezida Paul Kagame, yagize Dr. Telesphore Ndabemeye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr. Mark Cyubahiro Bagabe.
Abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA (HIV/VIH), basanga ikwiye gukundwa, kubahwa no gufatwa neza, kuko ari kimwe mu bibafasha kubaho neza no kumara igihe kirekire.
Kuri uyu wa Mbere, hatangiye isiganwa ry’amagare yo mu misozi ikipe ya TCLA1 igizwe n’Umunyarwanda Bukhari Banzi n’Umuholandi Louis van Zeeland yegukana agace ka mbere mu bagabo.
RIB yasubije telefone 431 z’ubwoko butandukanye zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na 94,500,000, zari zaribwe ba nyirazo zifatirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize yarakomeje hakinwa umunsi wa cyenda, APR FC inganya na AS Kigali, na Rayon Sports ibikora gutyo inganya na Gicumbi FC, Police FC inganya na Musanze.
Abakinnyi 85 baturutse mu bihugu 16 barimo Abanyarwanda 18 nibo bazitabira irushanwa ry’amagare yo mu misozi "Rwandan Epic ’ 2025, riteganyijwe gutangira kuri uyu wa Mbere kugeza ku wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025.
Umuhanzi Alexis Dusabe agiye gukora igitaramo yise ‘Umuyoboro 25 Years Concert’, kigamije kwifatanya n’abakunzi be mu kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari na cyo azamurikiramo alubumu ye ya kane.
Muri Indonesia, imibare iheruka y’abamaze gupfa bazira inyuzure n’inkangu ku kirwa cya Sumatra bageze kuri 417, nk’uko abayobozi muri iki gihugu babitangaje.
Perezida wa Repubulika ya Santrafurika, Prof. Faustin Archange Touadéra, yayoboye umuhango wo kwinjiza ku mugaragaro mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), abasirikare bashya 545 barangije amahugurwa y’ibanze ya gisirikare bahawe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Amb. Gasamagera Wellars, yasabye Abanyamuryango ba FPR batuye ku mugabane w’i Burayi gukomeza kunga ubumwe.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports bigoranye yanganyije na Gicumbi FC 1-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona, AS Muhanga na Gasogi United zibonera intsinzi hanze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abaturage mu byiciro byose, abikorera, abatuye mu mujyi n’abatuye mu cyaro, gukurikiza amabwiriza y’isuku kuko byagaragaye ko indwara nyinshi mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo, higanje indwara ziterwa n’umwanda.
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yashimye byimazeyo uruhare rukomeye rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, mu kugarura amahoro n’ituze muri iyo Ntara, ashimangira ko nta terambere ryagerwaho nta mahoro ahari.
Mu muganda rusange usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon. Gertrude Kazarwa, wifatanyije n’abatuye mu Karere ka Rulindo muri icyo gikorwa, yibukije urubyiruko kugira isuku, bakayitoza na barumuna babo.
Dr. Donald Kaberuka, wabaye Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), ahamya ko Afurika itashobora kwikura mu bibazo byo guhora yaka inguzanyo ndetse inahabwa inkunga n’amahanga, hatabayeho uburyo buhamye byo kuzigama.
U Rwanda rugiye gutangiza ubuvuzi bushya bushingiye ku ikoreshwa ry’ibinyabutabire hakoreshejwe ingufu za nikeleyeri (nuclear medicine), mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo gusuzuma no kuvura indwara zikomeye zirimo iza Kanseri, umutima, impyiko n’izindi.
Shampiyona ya volleyball umunsi wa karindwi yakomeza kuri uyu wa gatanu, APR itsinda POLICE naho Kepler yongera gusubira RRA.
Guhera mu kwezi gutaha (Ukuboza), mu Mujyi wa Kigali haratangizwa gahunda nshya yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, izatuma imodoka zikoreshwa nk’uburyo bwizewe kandi bwita ku bidukikije.
Abajyanama mu bya gisirikare muri Ambasade (Defense attaches) zitandukanye zikorera mu Rwanda, beretswe bamwe mu bahoze ari abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ubu bakaba baratashye.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), igiye gukuraho inoti z’Amafaranga y’u Rwanda zishaje, zimaze imyaka irenga 10 zikoreshwa.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yongerewe manda nyuma y’aho iya mbere y’imyaka itanu yari irangiye, kuko yagiye kuri uyu mwanya ku itariki 11 Ugushyingo 2020, ukaba ari umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, yayobowe na Perezida Paul Kagame.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Kuba urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ari rumwe mu nkingi zikomeye zifatiye runini Igihugu, byatumye Banki ya Kigali (BK), ifata iya mbere mu guteza imbere urwo rwego ishoramo imari.
Ni kenshi imiryango n’amahuriro atandukanye y’abantu bafite ubumuga, bagaragaza ko abantu bafite ubumuga bahezwa cyangwa se ntibahabwe amahirwe agana n’ay’abandi batabufite mu gupiganirwa no guhabwa akazi, bakifuza ko bashyirirwaho imibare yihariye.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo yakiriye itsinda ry’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi mu nzego zitandukanye baturutse mu Rwanda, abashimira umuhate wabo mu gushaka kwiga byinshi n’amahirwe mu ishoramari n’ubucuruzi biri muri icyo Gihugu.
Bigirimana Abedi ukina hagati muri Rayon Sports agiye kumara ibyumweru bitatu adakina kubera imvune.
Perezida Umaro Sissoco Embalo uherutse guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare cy’igihugu cye, yahungiye mu gihugu cya Senegal, aho yatwawe n’indege yateguwe n’umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, CEDEAO, mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, nk’uko byasohotse mu itangazo rya Minisiteri (…)
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Basketball, itsinzwe na Guinea amanota 82 kuri 70 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, yakiriye abajyanama mu bya Gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu rwego rwo kubagaragariza imiterere y’umutekano haba mu Gihugu ndetse no mu Karere muri rusange.
Abanyeshuri ba Collège Gitwe mu Karere ka Ruhango biga ibijyanye n’ubumenyi rusange, bagaragarije abayobozi n’imiryango yabo ubuhanga bamaze kwiga bwo gukamura amavuta mu bihingwa, bifashishije ikoranabuhanga ry’inganda zigezweho.
Perezida Paul Kagame avuga ko nta muntu ukwiye kwihanganira serivisi mbi, ngo icyo akwiye gukora mu gihe ahawe serivisi mbi ni ukubivuga, akaragariza ababishinzwe uwabikoze agakurikiranwa.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yavuze ko ahantu hagenda haba ihirikwa ry’ubutegetsi muri Afurika bigenda biterwa n’uko abayobozi hari ibyo bagenda batwikira ntibabikemure.
Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba Arsenal n’u Rwanda bigiye guhagarika amasezerano ya Visit Rwanda nta gitangaza kirimo, kuko ubu bwari ubucuruzi.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yavuze ko aramutse ari we, nta rusengero na rumwe rwafunzwe rwakongera gufungurwa.
Perezida Kagame yavuze ko bazi ko abahungu ba Habyarimana n’abandi bantu bahunze u Rwanda bafitanye imikoranire na FDLR.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, avuga ko kwigisha umwana ufite ubumuga atari impuhwe aba agiriwe, ahubwo ko ari inshingano ku babishinzwe kugira ngo na we yige nk’abandi bana badafite ubumuga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bananirwa gukora ibisabwa kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bw’igihugu, bakibwira ko kuba Amerika hari intambwe iri kubafasha gutera ari byo bizabageza ku musaruro mwiza.
Abatuye mu Ntara y’Amajyepfo, by’umwihariko abakiriya ba Banki ya Kigali (BK), basanga iyo banki bayigereranya nk’inka idateka cyangwa umugore uri mu rwe, kubera ukuntu ibitaho mu bikorwa bitandukanye bibafasha kwiteza imbere.
Urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’ibihugu cya 2027 ruratangira uyu munsi, u Rwanda rucakirana na Guinea.
Inzego zihuriye ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Ntara y’Amajyepfo, zirasaba abagabo n’abagore bakorerwa ihohoterwa, kutarihishira kuko ari bwo abarikorewe bashobora kurengerwa hatarabaho izindi ngaruka.
Perezida Paul Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal nyuma yo gutsinda Bayern Munich yo mu Budage ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yongeye kugaragaza ko umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ukiriho kandi ukomeje kubona ubufasha butangwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bityo ko amahoro arambye (…)
Nyuma yo guhagarikwa imikino ibiri ndetse akanamburwa igitambaro cya kapiteni wa Kiyovu Sports ashinjwa imyitwarire mibi, Amiss Cedric yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe avuga ko ibyabaye wari umujinya usanzwe.
Dr Rubagumya Emmanuel utemera ubuyozi bushya bw’ikipe ya AS Kigali yari abereye Perezida w’agateganyo mu byo yamesheje Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere uru rwego harimo amadeni afitwe n’iyi kipe ndetse anikoma Shema Ngoga Fabrice yabereye Visi Perezida mbere y’uko ajya kuyobora FERWAFA.
Nyuma y’imyaka isaga 17 adakorera igitaramo mu Rwanda, Richard Nick Ngendahayo avuga ko yiteguye gushimisha abakunzi be, mu gitaramo arimo gutegura, aho avuga ko imyiteguro isa n’iyarangiye.
Ikipe ya Kiyovu Sports yahagaritse imikino ibiri Amiss Cedric adakina ndetse inamwambura inshingano zo kuba kapiteni wayo.