Béatrice Munyenyezi yakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwakatiye Béatrice Munyenyezi, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, gufungwa burundu.

Béatrice Munyenyezi yakatiwe gufungwa burundu
Béatrice Munyenyezi yakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rwemeje ko Béatrice Munyenyezi ahamwa n’ibyaha bine, akaba umwere ku cyaha kimwe, rwemeza ko ahanishwa igifungo cya burundu, agasonerwa amagarama y’urubanza kuko aburana afunzwe.

Urukiko ruhereye ku cyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, rwavuze ko Munyenyezi ahamwa no kwica umubikira amurashe akoreshejeimbunda ya ‘Pistolet’, ngo akaba yabanje no kumuha interahamwe ngo zimusambanye.

Urukiko kandi rwemeje ko Munyenyezi yatanze amabwiriza hakicwa umwana w’umuhungu witwaga Aimable, bityo icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu kiramuhama.

Urukiko rugeze ku cyaha cyo gutegura Jenoside, rwavuze ko kuba ubushinjacyaha buvuga ko hari imbwirwaruhame yavuze zishishikariza interahamwe kwica Abatutsi bitashingirwaho, bityo icyaha cyo gutegura Jenoside kidahama Béatrice Munyenyezi.

Na ho icyaha cyo gushishikariza interahamwe gukora Jenoside cyo gihama Béatrice Munyenyezi, kuko yanatangaga amabwiriza Abatutsi bakicwa.

Icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside, Urukiko rwavuze ko gihama Béatrice Munyenyezi kuko yishe Abatutsi abizi kandi abishaka, kandi kuba yari atwite inda y’amezi abiri bidafite ishingiro.

Urukiko rwasoreje ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato.

Urukiko rwavuze ko Béatrice Munyenyezi yajyanaga abagore muri kave ya Hoteli Ihuriro ya Pauline Nyiramasuhuko, maze interahamwe zikabasambanya, aho byafatwaga nk’igihembo cy’uko zishe Abatutsi bityo icyaha kimuhama.

Kuva uru rubanza rwatangira, Béatrice Munyenyezi n’abunganizi be baburanye bahakana ibyaha aregwa, bagatanga ingingo ko Munyenyezi yari atwite kandi anafite umwana muto ku buryo nta mbaraga zo gukora ibyaha yari kubona, ko icyo azira ari umuryango yashatsemo wakoze Jenoside.

Muri uru rubanza hagaragayemo n’Uwitwa Jean Damascène bahimba Saddam, yatanze ubuhamya avuga ko ubwo bari kuri bariyeri i Tumba, haje umubikira Munyenyezi amushyira mu modoka ya nyirabukwe Nyiramasuhuko, bamujyana kumwica ariko babanje kumusambanya.

Munyenyezi n'abunganizi be mu mategeko
Munyenyezi n’abunganizi be mu mategeko

Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku itariki 16 Mata 2021 amaze kwirukanwa na Amerika, nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe kubera kubeshya ko nta ruhare yagize muri Jenoside, Amerika ikamuha ubuhungiro.

Ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko kuko ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobari, Nyiramasuhuko akaba yari na Minisitiri w’Umuryango kuri Leta y’abatabazi, we n’umuhungu we na bo bakaba bafunze bazira ibyaha bifitanye isano na Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka