Umunyarwanda yahembewe kuvumbura ko ihungabana ryatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi rihererekanywa mu muryango

Prof Dr Mutesa Leon, umuhanga mu bumenyi bw’utunyangingo ndangasano (Geneticist), yahawe igihembo ku wa 12 Mata 2023, i Roma mu Butaliyani, mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu buvuzi muri Afurika.

Prof Dr Mutesa Leon ashyikirizwa igihembo yagenewe
Prof Dr Mutesa Leon ashyikirizwa igihembo yagenewe

Ni igihembo cyagenewe Umunyafurika wagize uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’uturemangingo ndangasano (African Prize for Lifetime Contribution in Human Genetics), gitangwa n’umuryango HUGO-Human Genome Organisation (Umuryango Mpuzamahanga ushyigikira imishinga y’inzobere muri siyansi).

Prof. Dr. Mutesa, yahembewe gukora ubushakashatsi ku buryo ihungabana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagira, rishobora no kugera ku babakomokaho.

Ubushakashatsi yakoze ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bwerekana ko hari impinduka ziba ku turemangingo ndangasano (DNA) twabo, bityo tugahererekanywa ku babakomokaho.

Ubu bushakashatsi ngo butanga icyizere mu gufasha abanganga gusobanukirwa isano riri hagati y’ihungabana rihererekanywa mu bantu, cyane cyane abatuye mu bice bigaragamo amakimbirane.

Prof Dr Mutesa avuga ko iki gihembo yahawe gifite icyo kivuze haba kuri we ubwe, ku gihugu cye cy’u Rwanda ndetse no ku mugabane w’Afurika.

Ati "Iki gihembo nahawe kiragaragaza ko urwego rwa siyansi n’ubuvuzi rumaze gutera imbere, ndetse ko uyu murimo witaweho muri Afurika, by’umwihariko mu Rwanda nk’Igihugu cyanyuze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu myaka 30 ishize".

Akomeza agira ati "Ibi binyongereye imbaraga zo gukomeza gukora ibirenzeho, kandi byereka Umuryango Mpuzamahanga ko u Rwanda rufite isomo ryo kuwigisha”.

Yunzemo ko iki gihembo kuri we, gihesha ishema urwego rw’ubuvuzi muri Afurika, mu Rwanda ndetse no ku Isi yose.

Akomeza ashishikariza urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abanyafurika bari mu rwego rwa Siyansi, baba abashakashatsi, abaganga n’abandi gukora ibirenzeho bagateza imbere sosiyete.

Prof. Dr. Mutesa Leon kuri ubu ni Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ry’ubuvuzi, akaba azwi nk’umuganga w’inzobere mu bushakashatsi bw’uturemangingo ndangasano.

Mu gihe icyorezo cya COVID 19 cyadukaga, afatanyije n’abashakashatsi bagenzi be, bagize uruhare mu kunoza uburyo bwo gupima abantu, no guhangana n’ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho mu gupima icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka