Abahahira mu masoko yo muri Kamonyi baratangaza ko ibiribwa by’ibanze bikenerwa n’umuturage mu buzima bwa buri munsi byiyongereye ku biciro.
Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’abashoramari mu by’amabuye y’agaciro kuri uy wa 11 Ugushyingo 2015, kugira ngo bacukure menshi yo guhangana n’igabanuka ry’ibiciro.
Sosiyete sivile ivuga ko abahanga imirimo bakagombye guhabwa igihe cyo kudasora, kuko iyo bahise batangira gusora batarafatisha bituma badindira.
Ibikorwa byo kwagura umujyi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi bizajyana no kwagura ubucuruzi butandukanye, kuko hubatswe amazu yo gucururizamo.
Abagize koperative y’abanyabukorikori mu Karere ka Ngoma babashije kwigurira inzu bazajya bakoreramo ngo abakenera ibihangano byabo bajye babasanga hamwe.
Abahinzi bo mu Murenge wa Mutendeli barinubira ko ibiciro by’ibishyimbo byazamutse cyane bikikuba kabiri ugereranije n’amafaranga bahaga umuhinzi igihe byari byeze.
Kuva utumashini dutanga inyemezabuguzi EBM twatangira gukoreshwa mu 2013, imisoro yakomeje kuzamuka kugeza yikubye hafi kabiri mu myaka itanu.
Ubuyobozi bwa Banki ya Ecobank, buravuga ko bwishimira intego bwihaye y’uko ari Banki igomba kuyoborwa ikanakorwamo n’Abanyafurika gusa.
Mugabo Elyse w’imyaka 22, yemeza ko gukorera muri Koperative y’abanyabukorikori byatumye abasha kumenyekana kugera yitabiriye amarushanwa y’abanyabukorikori muri EAC yegukana igihembo.
Komite ishinzwe kureba ubunyangamugayo bw’abakozi b’ibigo by’imisoro n’amahoro byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) isanga bugomba guhera ku bayobozi ubwabo.
Ubworozi bw’inzuki bwa kijyambere bwahaye amahirwe abavumvu bo mu karere ka Gicumbi kugurisha umusaruro w’ubuki bwabo ku isoko mpuzama mahanga.
Abikorera bo mu karere ka Burera bavuga ko hari bamwe muri bo bakorera mu bwihisho batinya imisoro ya Rwanda Revenue Authority.
Abacungamutungo bo mu bigo by’amashuri yisumbuye bikorera mu karere ka Gatsibo barasabwa gukosora amakosa akigaragara mu micungire y’umutungo w’ibigo bakorera.
Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ko ibiciro by’ingendo mu mujyi wa Kigali byazamutse.
Nubwo igiciro cya kawa gihindagurika bitewe n’uko isoko mpuzamahanga rihagaze, abahinzi batangaza ko kitarahwana n’imirimo baba bakoreye kawa.
Abakorera imirimo y’ubukorikori mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bahangayikishijwe no kubura isoko ry’ibikoresho bakora.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) n’Urugaga rw’abikorera (PSF), basinye amasezerano y’imikoranire no kuvanga abanyamuryango kandi impande zombi zizazanya ko zizabonamo inyungu.
Abikorera 15 bo mu Karere ka Rubavu bitabiriye Rwanda Day yabereye mu Buholandi basangije bagenzi babo ibyo bungutse nyuma yo kugaruka.
Abikorera bo mu Karere ka Gakenke bagiye kuhubaka amazu y’ubucuruzi ajyanye n’igihe, kuko amazu asanzwe akorerwamo ubucuruzi atajyanye n’igihe.
Amazi y’u Rwanda amaze afatwa nk’afite umwihariko w’ubwiza busanzwe muri Goma, ku buryo bamwe baretse indi mirimo bayoboka kuyavoma bajya kuyacururizayo.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu no kunyereza imisoro, ryafashe amakarito 1971 acuruzwa nta misoro n’imodoka yuzuye amasashe yaciwe.
Akarere ka Ngoma katashye inyubako nshya z’isoko rikuru rya Kibungo zatwaye agera Miliyoni 210 ngo hakemuke ikibazo cy’ubuto bw’isoko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bwahagurukiye abagicururiza mu muhanda mu mujyi w’aka karere, mu gihe bo basanga ari ukurenganywa.
Abaturage binjiza ibicuruzwa biva Goma binubira kuba ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro (RRA) kitabagaragariza imisoro mbere yo kwinjiza ibicuruzwa mu Rwanda.
Abaturiye agakiriro ko mu Karere ka Kayonza barasaba ubuyobozi gukemura ibabazo bituma agakiriro bubakiwe kadakora kuko babifata nk’igihombo kuri bo.
Abafite aho bahurira n’imisoro mu karere ka Gakenke basanga kuba abaturage bagiye kuzajya bayishyura bakoresheje ikoranabuhanga bizarushaho kubafasha.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gisanga guhemba abaka inyemezabuguzi muri tombola ya EBM bizafasha kongera umubare wabo.
Kuba imvura y’umuhindo yaratinze kugwa byatangiye gutera impungenge bamwe mu baturage muri Kigali batekereza ko bishobora ku intandaro yibura ry’ibiribwa.
Urugaga rw’Abacungamutungo b’Umwuga mu Rwanda, ICPAR, rugaragaza ko hari icyuho cy’abacungamutungo b’umwuga, bikaba impamvu ituma ibigo bihomba.
Abatuye mu masantere ya Remera aherereye ku bwinjiriro bw’umujyi wa Kibungo, barasaba amatara ku muhanda kugira ngo babashe gukora igihe kirekire nijoro.