Bamwe bakora ubucuruzi bihishe kubera gutinya imisoro

Abikorera bo mu karere ka Burera bavuga ko hari bamwe muri bo bakorera mu bwihisho batinya imisoro ya Rwanda Revenue Authority.

Ibi bigaragara muri ako karere kuko ngo usanga hari bamwe mu bikorera bacururiza mu ngo zabo cyangwa n’ahandi hatazwi, aho kujya mu masoko cyangwa mu masantere. Bigatuma batanajya mu rugaga rw’abikorera (PSF) ngo bamenyekanishe ibyo bakora.

Uwimana avuga ko yahisemo gukorera ibikorwa bye mu rugo kubera gutinya imisoro
Uwimana avuga ko yahisemo gukorera ibikorwa bye mu rugo kubera gutinya imisoro

Uwimana Vestine, ukora umwuga wo kudoda ndetse no gutaka ahabera ubukwe, inama ndetse n’ibindi birori, avuga ko ako kazi ke agakorera mu rugo atinya ko agiye ahagaragara n’amafaranga make yinjiza yagendera mu misoro gusa.

Uyu mugore wubatse, ufite abana batatu, avuga nk’iyo agiye gutaka ahabera ubukwe mu giturage atuyemo, bamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15. Ayo mafaranga ndetse n’ayo akura mu budozi niyo atungisha umuryango we.

Agira ati “Mba mfite ubwoba nyine bw’imisoro! Kubera ko ninjiza dukeya, ntabwo ngira ibiraka bihoraho! Bikaba ngombwa ko nihisha! Noneho nkavuga nti ‘ngiye mu byo gusora, sinabona ibyo ngaburira abana, sinabona icyo nambara!”

Tariki ya 28 Ukwakira 2015, ubwo abikorera bo mu karere ka Burera bagiranaga ibiganiro na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, Uwimana ndetse n’abandi bafite impungenge nk’ize barahumurijwe.

Munyankusi Jean Damascene, Perezida w’abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko uwikorera wese ukora ubucuruzi, mu gihe kingana n’umwaka bikagaragara ko amafaranga yamunyuze mu ntoki acuruza ari munsi ya miliyoni ebyiri, adatanga umusoro.

Uhagarariye abikorera mu ntara y'Amajyaruguru yasobanuriye abikorera ibijyanye n'imisoro
Uhagarariye abikorera mu ntara y’Amajyaruguru yasobanuriye abikorera ibijyanye n’imisoro

Agira ati “Vayo rero wiyandikishe mu gusora, niba ubonye ikiraka cya (amafaranga ibihumbi 30 cyangwa 100 mu kwezi ni ukuvuga ngo mu mwaka amafaranga akunyuze mu ntoki ni Miliyoni imwe n’ibihumbi 200 (FRW), nta musoro ku nyungu uzatanga kuko amafaranga akunyuze mu ntoki ntabwo ageze kuri Miliyoni ebyiri.”

Munyankusi akomeza abwira abacuruzi ariko ko bagomba kubimenyesha Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA). Yabijeje kandi ko azakomeza kubasobanurira byimbitse ibijyanye n’imisoro kugira ngo batinyuke.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka