Gukorera muri koperative byamuhesheje igikombe muri EAC

Mugabo Elyse w’imyaka 22, yemeza ko gukorera muri Koperative y’abanyabukorikori byatumye abasha kumenyekana kugera yitabiriye amarushanwa y’abanyabukorikori muri EAC yegukana igihembo.

Mu mwaka wa 2015,Mugabo wo mu karere ka Ngoma yegukanye igihembo cya kabiri mu rwego rwa Afrika y’Iburasirazuba(EAC) mu banyabukorikori, yitabiriye avuye muri iyi Koperative y’abanyabukorikori ba Kibungo(KOVEPAKI).

Afite ibikoresho by'agaciro k'ibihumbi 500 ni byo amaze kwigezaho
Afite ibikoresho by’agaciro k’ibihumbi 500 ni byo amaze kwigezaho

Aya marushanwa ategurwa na Minisiteri y’ubucuruzi (MINICOM ) azwi ku izina rya Handcraft, Excellent Aword Program(HEAP).

Mugabo avuga ko kugera ubu abasha kwinjiza amafaranga agera ku bihumbi 150 y’u Rwanda buri kwezi ayakuye mu kazi ke ko gukora inkweto akorera muri iyi Koperative bikamufasha kumenyekana no kubona isoko ry’ibyo akora.

Mu kiganiro na Kigali Today yagize ati”Koperative yamfashije byinshi birimo kumenyekana mu ruhando rw’abanyabukorikori kuko ari naho negukanye igihembo cya kabiri muri EAC, amarushanwa nitabiriye mvuye muri iyi koperative.”

Inkweto za Sandari akora mu mpu, nizo ziri kumuhesha ibikombe kubera uburyo zikozwe zishimwa na benshi ku buryo ngo ubwinshi bw’abamugana bayikeneye butuma atabahsa guhaa isoko.”

Mu myaka itanu amaze akora ubukorikori avuga ko amaze kwigurira ibikoresho birimo mashine idoda, ponseze n’ibindi byose bifite agaciro k’ibihumbi 500, akaba afite n’ibindi bikorwa byinshi agenda akura muri uyu mwuga akora.

Umuyobozi wa KOVEPAKI, Batatsinda Pascal avuga ko iyi koperative yatangiye mu 1987 igamije guteza imbere abanyabukorikori bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo.

Kujya muri Koperative byatumye amenyekana cyane
Kujya muri Koperative byatumye amenyekana cyane

Bazatsinda avuga ko bafite abanyamuryango barenga 20. Kwishyira hamwe byabafashije kumenyekana no kubona ahantu bagurishiriza ibihangano abakiriya bakabasanga hamwe ari nacyo cyatumye Mugabo amenyekana kugera atwaye n’igikombe muri Africa.

Yagize ati”Uriya mwana mubona yaje ari umwana udafite aho abarizwa(adresse) ariko mu myaka ibili tumaranye ubu aratwara n’ibihembo ku rwego rwa EAC arabikesha KOVEPAKI kuko yamugaragaje.Twebwe intego yacu ni ukumenyekanisha abanyabukorikori bacu ngo bamenyekane.”

Mu karere ka Ngoma hari abanyabukorikori benshi bikorera ukwabo batari muri koperative, ibintu Mugabo yemeza ko bibadindiza kuko bitabaha amahirwe yo kumenyekana no kwitabira amarushanwa abafasha kwaguka mu byo bakora.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka