Abahanga imirimo barasabirwa igihe cyo kudasora

Sosiyete sivile ivuga ko abahanga imirimo bakagombye guhabwa igihe cyo kudasora, kuko iyo bahise batangira gusora batarafatisha bituma badindira.

Byavugiwe mu kiganiro sosiyete sivile yagiranye na zimwe mu nzego za Leta, ubwo yashyiraga ahagaragara ubushakashatsi yakoze ku bijyanye n’ubushomeri mu Rwanda, kuri uwu wa kane taliki 5 Ugushyingo 2015.

Korohereza abihangira imirimo ngo bizagabanya umubare w'abashomeri.
Korohereza abihangira imirimo ngo bizagabanya umubare w’abashomeri.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko ubushomeri mu Rwanda buri ku kigero cya 2% cy’abantu bagejeje imyaka yo gukora kandi bashakisha akazi, ari yo mpamvu ubuyobozi bukangurira Abanyarwanda kwihangira umurimo.

Munyamariza Edouard, umuvugizi wa Sosiyete sivile mu Rwanda avuga ko kwihangira imirimo ari uburyo bwiza bwo kugabanya ubushomeri, gusa ngo haracyari imbogamizi.

Yagize ati “Umusoro ni ngombwa kuwutanga ariko iyo umuntu awatswe agitaguza, ari bwo agitangira gukora ngo yikure mu bushomeri akenshi umubera umutwaro kuko aba atarashinga umuzi.”

Minisitiri w'Umurimo Uwizeye Judith avuga ko Leta ishishikajwe n'uko ubushomeri bwagabanuka.
Minisitiri w’Umurimo Uwizeye Judith avuga ko Leta ishishikajwe n’uko ubushomeri bwagabanuka.

Yakomeje avuga ko mu bushishozi bwayo, Leta yakagombye kureba uko yakorohereza bariya bahanga imirimo, kugirango babanze bafate imbaraga bityo bazatangire gusora nyuma kuko umuntu atangiye gukora agahita ahomba ntacyaba gikemutse.

Izindi nzitizi ngo ni iz’ubushobozi buke bwo gukora imishinga yemerwa n’amabanki, imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no kwiga imyuga ndetse no kubura igishoro.

Minisitiri w’Umurimo Uwizeye Judith, yavuze ko hakagombye gukorwa ubushakashatsi bwerekana ingaruka umusoro ugira ku batangiye gukora.
Ati "Igishishikaje Leta ni uko ubushomeri bwagabanuka, biramutse bigaragaye ko uriya musoro utuma imishinga myinshi ihomba mu itangira, nta cyabuza ko byaganirwaho bityo Leta ikaba yagira icyo ibikoraho.”

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR: EICV 4), byagaragaye ko ubushomeri mu Rwanda buri hejuru mu bantu barangije za kaminuza, kuko buri ku kigero cya 13.5% naho ku barangije amashuri yisumbuye bukaba ari 9.0%.

N’ubwo iyi mibare iri hejuru, Leta iteganya ko aba barangije amashuri anyuranye bakongererwa ubumenyi mu by’imyuga binyujijwe muri gahunda yita ku bumenyingiro (WDA), bikaba byagabanya ubushomeri nk’uko Minisitiri Uwizeye yabivuze.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka