Igikorwa cyo kwerekana ibi bicuruzwa na ba nyirabyo, cyabereye aho iri shami rya Polisi rikorera i Gikondo, kuri uyu wa gatanu taliki 16 Ukwakira 2015.
Izi nzoga zifite agaciro karenga miliyoni 20Frw, zafatiwe i Kayonza na Kabarondo naho amasashe afatirwa mu mujyi wa Kigali, bikavugwa ko aturuka i Bururndi.
Ukuriye ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu no kunyereza imisoro (RPU), CSP Mbonyumuvunyi Jean Nepo, avuga ko abacuruza izo nzoga banyerezaga imisoro mu rwego ruhanitse.
Yagize ati "Aaba bantu twafashe bakoreshaga uburiganya bukomeye kuko mu makarito 1971 yafashwe, 985 yanyerezaga imisoro 100% n’aho mu yasigaye hakaba hari havanzemo amacupa afite ikirango cya RRA n’atagifite mu rwego rwo kujijisha."
Mbonyumuvunyi akaba avuga ko izi nzoga zibarirwa imisoro ikabakaba miliyoni esheshatu bano bacuruzi bari banyereje.
Akomeza avuga ko iki gikorwa bakigezeho ku bufatanye na RRA ndetse n’abaturage batanze amakuru akaba anabashimira.
Twahirwa Vedaste ucururiza i Kayonza, yafatanywe amakarito 1953, afite agaciro ka miliyoni zisaga 17, yitakanye nyir’uruganda yaziranguriyeho ko ari we wamugushije mu makosa.
Ati "Twebwe turangurira ku ruganda, tugapakira amakarito afunze ntitumenye ko harimo amacupa adateyeho ikirango cya RRA, amakosa ni ay’uruganda si ayacu."
Abafatanywe amasashe ni Murenzi Viyateri umushoferi uvuga ko yari mu kiraka na Mazimpaka Jean Paul uvuga ko yari aherekeje umuzigo, abisabwe na nyirarume ngo witwa Kirenge.
Bombi bavuga ko batari bazi ibyo batwaye mu modoka, ngo babimenye ari uko Polisi imaze kubafata. Gusa Murenzi akaba asaba imbabazi kuri kiriya cyaha kuko ngo atashishoje.
Itegeko ry’imisoro rivuga ko ibyafashwe bihita bisora, nyirabyo atabikora bikazatezwa cyamunara ariko ngo ntibireba amasashe kuko yo atemerewe kwinjira mu gihugu nk’uko ubuyobozi bwa RPU bubivuga.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|