Kwishyura imisoro hakoreshejwe ikoranabuhanga bizafasha abaturage

Abafite aho bahurira n’imisoro mu karere ka Gakenke basanga kuba abaturage bagiye kuzajya bayishyura bakoresheje ikoranabuhanga bizarushaho kubafasha.

Kuri uyu wa 12/10/2015 abashinzwe kwakira imisoro n’amahoro mu nzego z’ibanze barimo bahugurwa kuri ubu buryo bushya kugira ngo babashe gufasha abaturage batarabisobanukirwa.

Abahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro
Abahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro

Hari abaturage bagorwaga n’ingendo bakoraga bagiye kwishyura imisoro ngo ntibizongera kubaho kuko ubu hari uburyo bushya bwateganyijwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) aho abantu bashobora kwishyura bakoresheje telefone zabo

Ibi bikaba bishoboka gusa iyo umuntu afite amafaranga muri telefone ariko kuri konti ye ya Mobile money akaba ari bwo ashobora kwishyura atarinze kujya kuri banki nk’uko byari bisanzwe bikorwa

Ntawirarurwa Aron umucungamutungo w’Umurenge wa Gakenke, avuga ko uburyo bushya buzafasha cyane abaturage kurinda kuyobya amafaranga kuko uburyo bwakoreshwaga hari ubwo umuntu yakiraga menshi akandika make ku buryo izo mbogamizi zizavaho.

Ati “Tugiye kugenda dushishikarize abaturage ndetse tunabafashe tubereke ibyiza byo kujya kumenyekanisha(declarartion) kuko bizajya bibarinda cyane kuyobya amafaranga bitume amafaranga ajya aho agomba kujya ndetse birinde na none kwa kundi amafaranga yaheraga mu ntoki z’abaturage cyangwa se mu bashinzwe kwakira imisoro n’amahoro”

Karake Rutera Max ahagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu turere twa Burera, Gakenke na Musanze, asobanura ko uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga butandukanye n’uburyo bwari busanzwe kuko byanashobokaga ko amafaranga yishyuwe atagera mu isanduku ya Leta

Ati “Icyo bitandukaniyeho n’ibyakorwaga mbere ni uko umuntu yabaga afite amafaranga kandi kwakira amafaranga haba ingaruka nini yo kuba washaka kuyakoresha mu buryo butari bwo bakaba banahemukira n’uwayatanze ntagere mu isanduku ya Leta”

Ubu buryo buzafasha abaturage kuko hari abatuye ahantu hataba Banki y’abaturage cyangwa Banki ya Kigali zisanzwe zishyurirwaho bikaba bizaborohereza ingendo bakoraga bajya kwishyura kuko bazajya bishyura bifashishije telefone zabo.

Ubu buryo bushya bwo kwishyura imisoro hakoreshejwe telefone buzorohereza abaturage hari n’abo bitazorohera hatuye abantu hataragera rezo(reseau) ya terefone

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho bibaye ngombwa mwaduha link twanyuraho tujya gukoresha ubwo buryo cg mukatubwira uko ubwo buryo bukorehwa murakoze

Jeff yanditse ku itariki ya: 27-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka