Igiciro cy’ibishyimbo kikubye kabiri

Abahinzi bo mu Murenge wa Mutendeli barinubira ko ibiciro by’ibishyimbo byazamutse cyane bikikuba kabiri ugereranije n’amafaranga bahaga umuhinzi igihe byari byeze.

Ku mwero w’uyu mwaka wa 2015 abahinzi bavugaga ko bahendwa iyo imyaka yeze kuko bagurirwaga ibishyimbo 300Fwr ku ibakure.

Bagurishije kuri make none baragura ibishyimbo ku giciro cyikubye kabiri.
Bagurishije kuri make none baragura ibishyimbo ku giciro cyikubye kabiri.

Nyuma y’amezi agera kuri atatu gusa, mu isoko rya Mutendeli mu Karere ka Ngoma ubu ibakure y’ibishyimbo igura 600Frw bivuze ko igiciro kikubye kabiri.

Bamwe mu bahinzi bari baje kugura ibi bishyimbo bemera ko bahinze bakeza ndete bakanagurisha ku giciro gito ubwo byari byeze, bavuga ko bababazwa n’uburyo ku mwero bagurirwa kuri make, byagera mu ihinga igiciro kikikuba kabiri.

Uwitwa Umutoni Yvone, wiyemerera ko na we yagurishije ibishyimbo abyejeje ku mafaranga 300Frw ku ibakure, avuga ko kuba byarikubye kabiri ari uguhohotera umuhinzi.

Yagize ati”Umuhinzi ntiyatera imbere igihe cyose ibi bidahindutse. Iyo umuhinzi yejeje aba akeneye gukemura utubazo afite. Nabitangiye 300Frw none ndikubigura 600Frw, urumva umuhinzi ateze kuzatera imbere?”

Ubwo bari bejeje, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutendeli, ntibwahwemye kubagira inama yo kutagurisha ahubwo bagahunika kugira ngo bazagurishe nyuma ku giciro cyiza nyamara abahinzi bo ntibabikozwe kuko bavugaga ko bafite ibibazo bituma bakeneye amafaranga byihuta.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutendeli, Muragijemungu Archades, aganira na Kigali Today mu kwezi kwa gatandatu ubwo abahinzi bari bejeje ibishyimbo, yagize ati “Turagira inama abahinzi guhunika niba hari n’amafaranga bakeneye byihuta babe bagurishaho bike ibindi babihunike kuko ibiciro biziyongera.”

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga kandi ko mu gihe cy’umwero w’imyaka mu ngo hagaragara amakimbirane aterwa no kugurisha imyaka bitumvikanweho akenshi ngo ugasanga umwe mu bashakanye abyiba urugo akajya kugurisha ngo yigurire inzoga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Twakagombye kwihaza maze tukabona gusagurira amasoko

NTIBABWIRIZWA J.Nepo yanditse ku itariki ya: 7-11-2015  →  Musubize

Ndamenyesha abayobozi b’inzego z’ibanze+abahinzi b’ibishyimbo/ibigori ko ikibazo cyo kubura isoko ry’umusaruro cyakemutse.Hari ikigo cyitwa East Africa Exchange(EAX),iki kigo gifasha abahinzi guhunika +kubona amafranga mugihe igiciro cy’umusaruro kikiri hasi,hanyuma igiciro cyazamuka iki kigo kikabashakira amasoko meza.kubindi bisobanuro wahamagara
0788197000 mu masaha y’akazi.dukorana n’amakoperative afite ubuzimagatozi bw’ikigo kibishinzwe.muyobozi nubona iyi nkuru uyihe uwo yafasha nk’abahinzi ba Mutendeli.murakoze

Mutabazi yanditse ku itariki ya: 7-11-2015  →  Musubize

ibi biratanga isomo ryo kujya tumenya kubika imbuto ntugurishe uvuga ngo uzagura imbuto

alias yanditse ku itariki ya: 6-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka