Abacururiza mu muhanda bavuga ko bamburwa ibyo bacuruza bigatwarwa n’abashinzwe umutekeno barimo DASSO n’inkera gutabara, kubera ko bacuruza mu buryo butemewe n’amategeko.
Gusa hari abemeza ko batezaga akajagari mu bucuruzi bwabo kandi ko batazabyongera, nyuma yo kubana ingaruka babigiriyemo birimo guhomba kubera kwirirwa biruka, no kwamburwa ibicuruzwa birimo imyenda imbuto n’imboga.
Bamwe mu babyeyi bibumbiye mu matsinda bagakodesha aho bakorera kandi bagahabwa inkunga n’akarere kugira ngo bave mu bucuruzi bwo ku mihanda, bavuga ko n’ubwo bakorera ahantu hasigaye hasoreshwa, ufatiwe muri iryo kosa ryo gucururiza ahatemewe yamburwa ibintu kandi ntibigire inkurikizi.
Bamwe muri aba babyeyi badashaka ko amazina yabo ashyirwa mu itangangazamakuru bavuga ko, ibyo batwarwaga byaba imbuto n’imboga, cyangwa imyenda n’inkweto batamenyaga irengero ryabyo bakabifata nko kubasahura.
Umwe muri bo wemeye ko tumufata amajwi agira ati, “Ibyo banyambuye babipakiye imodoka barabijyana ariko ngiye kuri polisi bambwira ko ntabyahageze, hari igihe wabonaga DASSO zipakiye inyanya n’imbuto mu bikapu babyijyaniye”.
Abemeye gucururiza mu matsinda bakava mu muhanda bavuga ko hakiri bagenzi babo bitwikira ijoro bagahenga abashinzwe umutekano batashye bakaza gucururiza ku muhanda bikabateza ibihombo bakaba basaba ko hashyirwaho ingamba zo kubakumira.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye ari nawo wihariye igice kinini cy’Umujyi, Ndejeje Fraçois Xavier avuga ko ku bufatanya n’izindi nzego abagihirahira bagacururiza mu muhanda n’abategereje kuwusubiramo nta mahirwe bafite, ko ibyiza ari kugana amatsinda bakoreramo bakisungana kandi bagafashwa kunoza no gukoresha neza imishinga yabo.
Agira ati “Amatsinda atanu bibumbiyemo, atatu yamaze kubona inguzanyo kandi abazibonye ubu barunguka kuko bacururiza ahantu heza, na Leta ikunguka kuko barasora, ntabwo tuzihanganira abategeregeje ko umurego twashyizemo ugabanuka ngo basubire mu muhanda, ntwabwo twabyihanganira.”
Ubuyobozi burashishikariza n’abataragana amatsinda kubikora kugirango barusheho kwiteza imbere.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
mu rwego rwo guca akavuyo ntihazagire uwihanganirwa acururiza mu muhanda, amasoko ya kijambere kandi ajyanye na buri rwego rw;umuturage ari kubakwa ahantu henshi mu gihugu, naganwe
mbese ibyatswe bijyahe aho za dasso ntiziba zongeye zariye mugihe babonye abikoreye udutaro! nzaba mbarirwa
byo bateza akajagari ,nibabashakire aho bakorera haciriritse kubera ubushobozi bwabo buri hasi naho ubundi inzara irabica
Byari bikwiye ko abacuruzi bose bagira adress zaho bakorera, ntabwo ari byiza gucururiza ahabonetse hose, ubuyobozi bwa muhanga bwagize neza gufata umwanzuru nkuyu, nutundi turere turebereho.