Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority Richard Tusabe, yasobanuye ko amasezerano ateganya ko PSF izabafasha kumenya amakuru y’abantu basora ariko ntibagaragare mu rugaga rw’abikorera, cyangwa abanyamuryango b’urwo rugaga batitabira gusora.
Yagize ati “Turafata amakuru y’abanyamuryango bakabakaba ibihumbi 150 ba PSF, dufate n’ibihumbi 130 by’abasora, turebe impamvu runaka abarizwa aha ariko ntabe hano; dushobora kongera umubare w’abasora.
Abantu ubona ko bakomeye cyane mu gusora muri Rwanda Revenue, ariko ugasanga batabarizwa mu Rugaga rw’abikorera; tugiye kubafatira ingamba kuko hari aho umuntu yaba afite amakemwa; n’ubwo waba usora ariko igihugu kiragushakaho byinshi.”
Umuyobozi wa Rwanda Revenue Authority avuga ko aya masezerano ateganya uburyo abikorera barusho kuyobora iterambere ry’igihugu, kuko ngo ibitekerezo byabo ari byo inzego zifata ibyemezo zishingiraho mu kugena politiki zitandukanye.
Ati “Urugaga rw’abikorera rufite ibyiciro binyuranye abikorera babarizwamo, turagira ngo bajye bazana ibitekerezo byabo ari nk’ijwi rimwe, aho kugira ngo tujye twakira buri mucuruzi ku giti cye, kuko ibi biravunanye.”
Perezida w’Urugaga rw’abikorera Benjamin Gasamagera, ashimangira ko aya masezerano yari akenewe cyane, kugira ngo umucuruzi mu Rwanda agire aho bamuzi, ngo bakaba bagira uruhare mu gukumira guhomba k’ubucuruzi bwe.
Ati "Iterambere ryose risaba ibikoresho byagufasha, akaba ari ko kamaro k’aya masezerano; turagana ku yindi ntera y’imikoranire mu guhanahana amakuru, aho abanyamuryango bacu babaye abanyamuryango banyu, ndetse n’abanyamuryango banyu babaye abanyamuryango bacu.”
Ni biba amahire Rwanda Revenue Authority igasanga abenshi mu banyamuryango ba PSF badasora, iraba ibonye indi soko ikomeye y’ahaturuka imisoro; ndetse na PSF nisanga hari abatari abanyamuryango bayo benshi muri RRA, haraboneka imisanzu mishya.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|