Aba banyabukorikori bibumbiye muri Koperative COASNYA (Cooperative d’Artisanant et Scripture de Nyaruguru) ikora ibikoresho bibaje mu biti bavuga ko bakora ibikoresho binyuranye, bavuga ko nta soko ryabyo bafite kuko kubigurisha bibasaba kubizengurutsa hirya no hino.
Nduwayo Robert umwe mu bagize iyi koperative akaba anungirije umuyobozi wayo, avuga ko iyi koperative ikora ibikoresho byinshi by’imitako, gusa akavuga ko kubona aho babigurisha ngo ari ingorabahizi.
Agira ati “Mu by’ukuri dukora ibikoresho byinshi nawe urabyibonera hariya munzu biruzuye, ariko kubona isoko ni ikibazo pe! Kugurisha nyine bidusaba kujya kubibungana mu masoko yo mu karere ndetse no mu mujyi wa Huye duturanye.”
Aba banyabukorikori bavuga ko iki kibazo ngo ari kimwe mu bituma koperative yabo idakomera ngo itere imbere bigaragara, nk’uko umwe mu bagize iyi koperative witwa Migambi Innocent abivuga.
Ati “Mu myaka itatu tumaze dukora ubu twakabaye tumaze gutera intambwe igaragara ariko turacyari hasi cyane rwose.”
Bavuga ko kandi mu mujyi wa Huye hahoze inzu yacuruzaga ibikoresho bibaje ari nayo yabaguriraga ibikoresho byabo ariko iza gufunga.
Nduwayo yongeraho ko hari isoko bari babonye mu Karere ka Muhanga ariko naryo riza kubananira, kubera ko ari kure yabo kuburyo kugezayo ibikoresho bibagora kubera kutagira uburyo bwo kubitwara.
Umukozi w’Umurenge wa Ngoma ushinzwe irangamimerere na Notariya Rurangwa Innocent, avuga ko ikibazo cy’isoko bakizi kandi ko kiri hafi gukemuka, kuko ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi hari kubakwa inzu y’ubucuruzi buhuza imipaka.
Avuga ko iyi kopertive ikaba ikorera hafi yaryo ikazahabwamo umuryango wo gucururizamo ibihangano byayo.
Uretse ikibazo cy’isoko kandi abagize iyi koperative banavuga ko bafite ikibazo cy’ubuke bw’ibiti bakoresha babaza amashusho, ku buryo ngo bibasaba kujya kubikura kure yabo.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turifuza Contact zabo tubagurire tubabere aba Clients