Barasabwa gukosora amakosa akigaragara mu icungamutungo

Abacungamutungo bo mu bigo by’amashuri yisumbuye bikorera mu karere ka Gatsibo barasabwa gukosora amakosa akigaragara mu micungire y’umutungo w’ibigo bakorera.

Ubwo bagiranaga inama n’ubuyobozi bushinzwe ubugenzuzi bw’imari mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa kane tariki 28 Ukwalira 2015, abacungamutungo n’abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye bya Leta, bagaragarijwe ko hari bamwe muri bo badatanga raporo z’uburyo imari bashinzwe gucunga yagiye ikoreshwa, ngo bikaba ari kimwe mu bidindiza imihigo y’Akarere.

Abacungamutungo n'abayobozi b'ibigo by'amashuri berekana uko imari ya Leta ikoreshwa
Abacungamutungo n’abayobozi b’ibigo by’amashuri berekana uko imari ya Leta ikoreshwa

Rutebuka Frederic ni Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Gatsibo, avuga ko inama nk’iyi iba igamije kunoza imikorere n’imikoranire, anasaba abari bitabiriye iyi nama gutahiriza umugozi umwe kugira ngo Akarere kazabashe kwesa neza imihigo yo mu rwego rw’uburezi kasinyanye na Perezida wa Repuburika.

Yagize ati:”Bigaragara ko hakiri imbogamizi mu gucunga umutungo wa Leta mu bigo by’amashuri, ariko icyo dukora ni uko ubu turi gutegura amahugurwa yo kongerera ubumenyi abacungamutungo mu bigo by’amashuri mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere.”

Bamwe mu bacungamutungo bafatiwe mu cyuho cyo kutuzuza inshingano zabo uko bikwiye, basabwe kwikosora no kujya batangira raporo ku gihe, nabo bakaba bemeje ko bagiye gukosora aho banenzwe, banaboneraho umwanya wo kugaragaza zimwe mu mbogamizi bahura nazo.

Kawera Emilienne ni umucungamutungo w’ishuri ryisumbuye rya APECOM agira ati:” Hari zimwe mu mbogamizi tugihura nazo muri aka kazi, izingenzi zikaba zishingiye ku ikoranabuhanga, aho usanga hari zimwe muri porogaramu (software) za mudasobwa zifashishwa mu icungamutungo tuba tudafitiye ubumenyi buhagije, bigatuma rimwe na rimwe raporo tutazitangira ku gihe.

Miliyoni zisaga 202 z’imyenda nizo ibigo by’amashuri bitandukanye bibereyemo Akarere, ayo mafaranga ngo akaba yaragiye atangwa mu bikoresho by’ibanze bitandukanye byatanzwe mu bigo by’amashuri hamwe n’inyubako zimwe na zimwe z’ibyo bigo.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka