Abitabiriye kwaka inyemezabuguzi zitangwa n’utumashini (EBM) bakanazandikisha muri RRA, bahawe ibihembo byabo n’iki kigo muri tombala yabaye kuri uyu wa gatanu taliki 9 Ukwakira 2015.
Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tushabe, asobanura aho igitekerezo cyo guhemba abitabira kwaka inyemezabuguzi ya EBM cyaturutse.
Agira ati" Ubundi bisanzwe bizwi ko umucuruzi ari we utanga inyemezabuguzi ariko ubu turakangurira n’umuguzi kuyaka kuko ari yo igaragaza imisoro igomba gutangwa bityo ntihabeho inyerezwa ryayo".
Akomeza avuga ko babikoze mu rwego rwo kuzamura imyumvire y’abaguzi kugira ngo aho bagize icyo bagura hose bibuke kwaka inyemezabuguzi ndetse banarebe niba amafaranga bamwandikiyeho ahwanye n’ayo yishyuye.
Iyi tombola izajya iba buri kwezi, iy’uku gushize kwa Nzeri 2015 yitabiriwe n’abantu ibihumbi 28, hatomboramo abantu 50 bahembwe ibihumbi 50 buri muntu.
Abatomboye bahitaga bahamagarwa kuri telefone nyuma y’uko icyuma cyabugenewe kimaze gutoranya inomero zabo.
Buhoro Tite, umusore w’i Nyamirambo ni umwe mu batombomboye. Yagaragaje ibyishimo bye. Ati" Nakiriye neza ibihembo mpawe cyane ko ntasanzwe ndi umunyamahirwe none nanjye bingezeho".
Buhoro akomeza akangurira abandi baguzi kwitabira kwaka inyemezabuguzi za EBM kugira ngo na bo ubutaha ibihembo bizabagereho.
Kugeza ubu mu Rwanda abacuruzi bafite utumashini twa EBM bagera ku bihumbi 16, n’aho abitabiriye kwaka inyemezabuguzi zitangwa na two muri Nzeri 2015 bakaba bagera kuri Miliyoni 2 nk’uko ubuyobozi bwa RRA bubitanga, ariko kandi ngo uriya mubare uracyari hasi.
Ubuyobozi bwa RRA bwongeraho ko mu gihe kitarambiranye, buri mucuruzi wese, hatitawe ku ngano y’ibyo acuruza, agomba kuzajya akoresha EBM.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
*800# ukemeza
Jya kuri 4 winjire muri EBM Tombola
Genda ukurikiza amabwiriza.
Ibi biroroshye nanjye ndabizi kuko birirwa babinyuza kuri TV na Radio no mu binyamakuru hose
TWE AKAZI DUKORA NI ITEGEKO KWAKA FACTURE YA EBM.AHUBWO MUTUMENYESHE UKO BATOMBORA.