Miliyoni 210 zashowe mu kwagura isoko rya Kibungo

Akarere ka Ngoma katashye inyubako nshya z’isoko rikuru rya Kibungo zatwaye agera Miliyoni 210 ngo hakemuke ikibazo cy’ubuto bw’isoko.

Bimwe mu bibazo byatezwaga n’ubuto bw’iri soko birimo ubucuruzi bw’akajagali ku mihanda,umubyigano mu isoko ryari rihari, ndetse no kubura aho abacuruzi bashya bakorera.

Inyubako zari zisanzwe ari nke
Inyubako zari zisanzwe ari nke

Abacururiza muri iri soko bakomeje kenshi gutakambira Akarere ngo kihutishe imirimo yo kwagura iri soko kuko bari babangamiwe n’ubucuruzi bw’akajagari ku mihanda bwababuzaga abakiriya.

Nyuma yo gufungura izi nyubako zigizwe n’ahabikwa imyaka ndetse n’ibyumba by’ubucuruzi, abakorera mu isoko bavuze ko bigiye gutuma bacuruza neza kuko bizeye ko abacuruzaga udutaro bagiye gucika.

Abacururizaga hanze banyagirwaga
Abacururizaga hanze banyagirwaga

Uwitwa Denyse Umuraza, ucuruza ibiribwa muri iri soko yagize ati”Turashima cyane ko isoko rishya ritashywe dusaba ko noneho bariya bacururiza ku dutaro mu mihanda batubuzaga abakiriya, bacika kuko imyanya hano mu isoko irahari nta rundi rwitwazo.”

Ubusanzwe abacururizaga mu mihanda ku dutaro bagaragazaga imbogamizi z’uko bari barabuze ibibanza mu isoko bigatuma ubuyobozi busa n’ubwari bwarabaretse ariko bukavuga ko butegereje ko inyubako z’isoko zirangira bakajyamo.

Iri soko abarijyamo bemeza ko rijyanye n'igihe
Iri soko abarijyamo bemeza ko rijyanye n’igihe

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, afungura ku mugaragaro izo nyubako, yasabye abacuruzi gukorana umuhate kandi bagakora ubucuruzi bw’umwuga bakora buri munsi mu isoko aho gukora kabiri mu cyumweru.

Isoko ryatashywe ku mugaragaro ryari rimaze imyaka itatu ryubakwa ,rikaba ryabayemo ibibazo rwiyemezamirimo aza guta akazi hajyamo undi,maze abakoreye rwiyemezamirimo wataye isoko ntibishyurwa.

Amwe mu mazu y'ubucuruzi yongeweho kuri iri soko
Amwe mu mazu y’ubucuruzi yongeweho kuri iri soko

Umuyobozi w’Akarere kuri iki kibazo yagiriye inama aba bambuwe na rwiyemezamirimo wataye imirimo yo kubaka iri soko,ko bareba Akarere bakagaragaza amasezerano bari bafitnaye n’uyu rwiyemezamirimo maze babe bakwishyurwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka