Ivugururwa ry’umujyi wa Byumba rigiye kwagura ubucuruzi bw’abikorera

Ibikorwa byo kwagura umujyi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi bizajyana no kwagura ubucuruzi butandukanye, kuko hubatswe amazu yo gucururizamo.

Mushimiyimana Aloysie, umwe mu bateganya gukora ubucuruzi buciririte mu mazu yubatswe muri gare y’umujyi wa Byumba, atangaza ko bagiye gutangira ubucuruzi bityo babashe kwiteza imbere.

Iyi gare yuzuye vuba niyo azakorerwamo ubucuruzi.
Iyi gare yuzuye vuba niyo azakorerwamo ubucuruzi.

Kuba baratekereje kubaka inyubako z’ubucuruzi ahantu hahurira abantu benshi, abibona nk’ikintu gikomeye kizabafasha gukora bagatera imbere kuko bizeye abaguzi.

Agira ati “Hano muri gare nzi neza ko ubucuruzi bwaho buzagenda neza cyane kuko tuzabona abakiriya benshi igihe tuzaba twatangiye gukorera muri izi nzu, ndabyizeye kuko nta muntu wahombera hano muri iyi gare.”

Mwizerwa Fravien we avuga ko yacururizaga mu gace ko hafi ya sitade, ariko ko nyuma yuko izi nyubako zuzuye agiye gufatamo umuryango wo gukoreramo kuko yasanze ari ahantu hamwinjiriza amafaranga menshi.

Hubatswe amazu ahagije ku buryo abifuza gukora ibikorwa by'ubucuruzi batabura aho bakorera.
Hubatswe amazu ahagije ku buryo abifuza gukora ibikorwa by’ubucuruzi batabura aho bakorera.

Abagenzi nabo bemeza ko izo nyubako zizakemura byinshi ku mpande zombi haba kuruhande rw’abacuruczi ndetse n’abagenzi.

Nkurikiye Francois umwe mu bagenzi bakenera serivisi zitandukanye, avuga ko mbere iyi gare itaratunganywa bahuraga n’ikibazo cyo kubona aho banywa na fanta ariko ko ubu bizeye ko ikibazo bari bafite kigiye gukemuka.

Uretse kuba babonye aho bazajya bicira inzara n’inyota, bishimira ko bubakiwe abantu ho kugama imvura n’izuba igihe bateze imodoka.
Ati “Ino gare urabona ko isobanutse sinka mbere umuntu yahuraga n’ibitaka imvura yagwa bigahinduka urwondo gusa gusa.”

Gare nayo yaravuguruwe.
Gare nayo yaravuguruwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre, avuga ko abazakodesha aya mazu bazagirana amasezerano na Rwiyemezamirimo wayubatse kuko bitari mu mabo yabo.

Avuga ko ibikorwa by’iterambere bikorwa n’ubuyobozi biba bigamije guteza imbere abaturage, agashishikariza ababyifuza bose kubibyaza umusaruro.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mayor Alexandre turamushima kubwumuhate afite wokuvugurura umujyi wacu waGicumbi ariko anibuke ko hari abaturage bagera igihe cyo gufata indangamuntu ariko imyaka ikarengerana ntagufotorwa,nta rangamuntu.Are be niba bipfira kuri ba Etat Civil bi mirenge.

mucyo yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka