Umuyobozi agomba kuba inyangamugayo mbere y’umukozi

Komite ishinzwe kureba ubunyangamugayo bw’abakozi b’ibigo by’imisoro n’amahoro byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) isanga bugomba guhera ku bayobozi ubwabo.

Byavugiwe mu nama ya komite ishinzwe ubunyangamugayo bw’abakozi b’ibigo by’imisoro n’amahoro byo mu bihugu bya Afrika y’Iburasirazuba (EAC), yatangiye i Kigali kuri uwu wa mbere taliki 2 Ugushyingo 2015 ikazamara iminsi itatu.

Komiseri mukuru wa RRA avuga ko ubunyangamugayo bugomba guhera ku bayobozi.
Komiseri mukuru wa RRA avuga ko ubunyangamugayo bugomba guhera ku bayobozi.

Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro(RRA), Richard Tusabe, yavuze ko abayobozi ari bo bagomba kwereka urugero rwiza abo bayobora.

yagize ati “Ntabwo wajya kubwira abakozi uyobora ngo babe inyangamugayo wowe utari yo. Umuyobozi ni we ugomba kubanza kwisuzuma akamenya imyitwarire ye, uko ahagaze imbere y’abo ayobora akabona akabasaba kuba inyangamugayo".

Tusabe akomeza avuga ko iyo ubunyangamugayo buri hasi, ngo bituma amafaranga yakagombye kujya mu isanduku ya Leta atagerayo yose, kubera abakozi bamwe bafatanya n’abacuruzi mu kunyereza imisoro kandi ari bo bakagombye kuyigeza aho igomba kujya.

Bifuza ko imisoro yose yazajya igezwa mu isanduku ya Leta muri buri gihugu.
Bifuza ko imisoro yose yazajya igezwa mu isanduku ya Leta muri buri gihugu.

Mu gukemura iki kibazo cy’abanyereza imisoro, Tusabe avuga ko bagiye kongera uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga ku buryo umucuruzi azajya amenyekanisha imisoro ye, agahita yishyura, ibicuruzwa bye bitanageze muri duwane kugira ngo atagira aho ahurira na ba bakozi.

Stella Cosmas, umwe mu bayobozi ba Tanzania Revenue Authority, avuga ku kamaro k’imisoro n’amahoro, ati “Imisoro ni wo mutima wa buri gihugu, nta cyo Leta yabasha kugeraho mu by’imibereho myiza y’abaturage niba imisoro yose idakusanyijwe neza ikanagezwa mu mutungo w’igihugu.”

Mu bibare ijyanye na ruswa mu bakozi b’ibigo by’imisoro muri EAC yashyizwe ahagaragara n’iriya komite mu mwaka wa 2014, u Burundi buza ku isonga na 19.4%, Tanzaniya 19%, Uganda 17.9%, Kenya 12.3% n’u Rwanda 2.9%.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka