Baributswa ko guhisha abana bafite ubumuga ari ukubicira amahirwe

Abarezi b’ishuri Amizero y’ubuzima ryita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe barasaba ababyeyi babafite kutabahisha, bakabavuza ntibababuze amahirwe y’ahazaza.

Byagarutsweho na bamwe mu barezi n’abayobozi bitabiriye ibirori byo guha impamyabumenyi abarimu 6 barangije amahugurwa y’imyaka 2 ku kwigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, bahererwaga muri mu Kigo Amizero y’Ubuzima kiri mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara.

Ambasaderi w'Ubudage mu Rwanda ashyikiriza umwe muri abo barezi impamyabumenyi.
Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda ashyikiriza umwe muri abo barezi impamyabumenyi.

Niyonzima Jean Nepo, umwe muri abo barezi, ati « Ni abana nk’abandi, ababyeyi ntibakwiye guhishira abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kuko biri no mu bibabuza amahirwe y’ejo hazaza kandi bigaragara ko uko bitaweho bahindura imibereho.»

Mukarwego Esperence, urerera mu Ishuri Amizero y’Ubuzima, avuga ko umwana we yari umwana uhora acira inkonda, nta ngufu agira mu ngingo, bigatuma abaturanyi ndetse n’abo mu muryango bamunena bakanamuheza mu bandi bana, bikamutera guhorana na nyina mu gikari aho abandi batabona.

Ngo yaje kugirwa inama yo kumujyana muri iryo shuri none mu gihe cy’imyaka 2 ahamaze ubu azi kwisukura, ntagicira inkonda, aramesa, akanahirira ubwatsi amatungo nk’uko umubyeyi we abyemeza.

Ati « Iki kigo cyankuye mu gahinda k’umwana nagiraga ari we mfura, ubu ni umuhungu mwiza ni umwana nk’abandi ndamutuma akantumikira.»

Abarezi bahawe impamyabumenyi nyuma y'imyaka 2 bahugurwa.
Abarezi bahawe impamyabumenyi nyuma y’imyaka 2 bahugurwa.

Depite Speciose Mukandutiye, wari witabiriye iki gikorwa, avuga ko nta mubyeyi wagakwiye kuba agiterwa ipfunwe n’ubumuga bw’umwana we, kuko ubu abafite ubumuga bahawe ijambo kandi byanagaragaye ko iyo bitaweho hari byinshi bihinduka mu mibereho yabo.

Ati « Aba ni abana kimwe n’abandi, ababyeyi ntibakagire uwo babuza amahirwe kuko ntawe umenya icyo umwana azaba ejo. Nibabaganishe mu bigo nk’iki byabugenewe bitabweho kuko na bo barashoboye.»

Abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ngo iyo bitaweho imibereho yabo ishobora guhinduka.
Abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ngo iyo bitaweho imibereho yabo ishobora guhinduka.

Ikigo Amizero y’Ubuzima cyashinzwe muri 2011 ku nkunga y’Ubudage, kimaze kurera abana barenga 400 bafite ubumuga.

Kuri ubu, abahiga ni 178 ariko kiritegura kwakiraabandi 24. Abamaze gukura bagiye kujya bigishwa imyuga itandukanye izajya ibafasha kwizamura mu gihe kizaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka