Rubavu: Perezida Kagame yabajije impamvu abana bata ishuri

Perezida Kagame wasuye Akarere ka Rubavu akaganira n’abaturage, yabajije abayobozi b’akarere impamvu amashuri yubakwa ariko abana ntibayajyemo.

Yagize ati “Mfite imibare hano kandi irasa nabi, imibare y’abana batajya mu ishuri, ibisobanuriro abayobozi bampa sinabyumva; ni imikorere mibi, abayobozi ndabasa bisuzume bafashe abaturage kohereza abana ku ishuri.”

Perezida Kagame avuga ko afite imibare igaragaza ko ubwitabire bw'ishuri mu bana muri aka karere buri hasi.
Perezida Kagame avuga ko afite imibare igaragaza ko ubwitabire bw’ishuri mu bana muri aka karere buri hasi.

Abayobozi basobanuye ko abo bana akenshi baba bagiye mu bucuruzi, ariko we abihakana avuga ko badacuruza kuko Rubavu ubucuruzi budateye imbere, ahubwo ngo birirwa ku mihanda bifashe mu mifuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatangaje ko abana bava mu ishuri bakajyanwa mu mirimo, ariko Perezida Kagame avuga ko abana bagomba kujya mu ishuri kuko amashuri yubatswe.

Perezida Kagame washimye urwego gukwirakwiza amashanyarazi akarere ka Rubavu kagezeho, yatangaje ko bikiri hasi.

Ibindi bikorwa bidindira birimo ibikorwa remezo birimo n’uruganda rwa Mukamira rugomba gutunganya amata, n’uruganda rwa Mudende rudakora neza, yavuze ko yifuza ko bikorwa bikarangira aho guhera mu magambo.

Ku ruganda rw’amakoro yasabwe

Perezida Kagame asubiza ku kibazo cy’uruganda yasabwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu kijyanye no kubaka uruganda rutunganya amabuye y’amakoro yakoreshwa mu gukora imihanda, yavuze ko mu Rwanda hari abashoramari babigiramo uruhare habaye ubufatanye.

Ati “Ibi hano hari abashoramari babigiramo uruhare habaye n’ubufatanye, ntekereza ko mu kiganiro ndagirana n’abikorera tuza kubiganiraho.”

Amabuye y’amakoro atunganyije neza yatangiye gukoreshwa imihanda mu Karere ka Rubavu na Musanze kandi bitanga umusaruro mu gukora imihanda igendekamo n’imodoka neza.

Ubuyobozi buvuga ko bihendutse kurusha gukoresha kaburimbo kuko ikirometero kimwe cya kaburimbo kivamo ibirometero bibiri by’amakoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka