Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko igiye gushora Miliyari 9RWf mu burezi mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko gukunda ubuhinzi.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri muri Karongi bavuga ko gahunda yo kunywa igikoma ku ishuri yatumye bamwe mu bana bataye ishuri barisubiramo.
Abarimu barenga 150 bo muri Huye bahuguwe ku gukora porogaramu za mudasobwa, (code and programming), bavuga ko bizagirira akamaro abanyeshuri.
Ubugenzuzi bwakozwe mu Karere ka Ngororero bugaragaza ko abana 2992 bataye ishuli batararisubiramo kugeza ubu kandi bakoreshwa imirimo ivunanye.
Umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR/Huye) avuga ko umunyeshuri uzafatwa yita abatangizi izina ribatesha agaciro azabihanirwa.
Abanyeshuri bari gusoza ayisumbuye mu bumenyingiro, bitezweho iterambere ry’igihugu, nibatangira kubushyira mu bikorwa.
Perezida w’Inama y’Amatorero y’Abaporotestanti mu Rwanda, Musenyeri Alex Birindabagabo asaba abayobozi b’amashuri kwakira agakiza, kugira ngo batange uburezi bufite ireme.
Abaturage bo mu kagari ka Rwambogo, umurenge wa Butare, mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bata ishuri kubera kwigira kure.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko kuba ababyeyi bamwe batuzuza inshingano zabo, ari kimwe mu bituma abana bata amashuri.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) cyiyemeje kuzamura imyumvire ku misoro, gihereye mu bigo by’amashuri yisumbuye na za kaminuza.
Ibyumba by’amashuri byubatswe mu karere ka Nyamagabe ku nkunga ya Leta zunze ubumwe za Amerika, bizongera umubare w’abanyeshuri.
MTN Rwanda, yahaye mudasobwa 24 zigendanwa ikigo cy’ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya kigarama (TSS Kigarama), mu Karere ka Ngoma.
Abana bo mu karere ka Nyamasheke bata ishuri bakajya gushaka akazi ko kuroba mu kivu, bavuga ko babiterwa n’ubukene bw’imiryango.
Abigishijwe gusoma no kwandika bo mu Murenge wa Ruganda, Akarere ka Karongi, bavuga ko batakigira ipfunwe ry’ubujiji, mu bandi.
Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) irifuza ko abateza imbere umuco wo gusoma bakwegera abaturage, kugira ngo babishishikarize abakiri bato.
Umuryango wa Right to play mu Karere ka Rubavu watangije ubukangurambaga bwo kwigisha abanyeshuri kwirinda ihohoterwa bakorerwa, binyuze mu mikino.
Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Rushmore (RUT Ltd) yo mu Birwa bya Maurice, igiye gushora miliyari 4.8Frw zo kwigisha ubumenyingiro mu Rwanda.
Abarezi bo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara, barasabwa gushyira mu bikorwa ibyo barahiriye, kugirango uburezi burusheho gutera imbere.
Kaminuza 12 zo mu Birwa bya Maurice, zizaza gukangurira abanyeshuri bo mu Rwanda kuzigana.
Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri y’imyuga mu Karere ka Gatsibo, batangaza ko bagihura n’ikibazo cy’amazi adahagije, bikabangamira amasomo yabo.
Amarerero rusange afasha ababyeyi gukora imirimo y’urugo badahangayikiye abana, kuko baba bafitiye icyizere uburere bari buhabwe n’abandi babyeyi baba babasigaranye.
Ubuyobozi bw’Ikigo kigisha imyuga kikanagorora urubyiruko rwangiritse cya Iwawa buratangaza ko kuba bamwe mu bajyayo baba batazi gusoma no kwandika bidindiza amasomo bahabwa.
Miss Kwizera Peace, igisonga cya mbere cya Nyampinga 2016, agiye kumurika igitabo yanditse gikangurira abana gusoma no gukunda umurimo bakiri bato.
Bamwe mu bana bo Mudugudu w’Icyitegererezo mu Murenge wa Rweru mu Bugesera watujwemo abimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita ntibarasubira ku ishuri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwiyemeje ko, ku bufatanye n’ababyeyi, uyu mwaka wa 2016 uzasiga ikibazo cy’abana bata ishuri cyarabaye amateka.
Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko bashimishijwe n’uko ishuri ry’imyuga Perezida Kagame yabemereye rigiye kubakwa.
Bamwe mu babyeyi n’abarezi bo muri Karongi bavuga ko basanga gahunda yo kuba buri munyeshuri afite mudasobwa itoroheye buri wese.
Akarere ka Karongi gatangaza ko gasanga uburyo bushya bwo gukorera ku mihigo ku barimu ndetse n’abayobozi babo bizatanga umusaruro mwiza.
Ababyeyi bo mu Kagari ka Kanyove mu Karere ka Nyabihu barashimira RDB yabaruhuriye abana kwigira mu mashuri ava.