Gasabo: Inkeragutabara zubatse ibyumba by’amashuri 49 mu mezi ane

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo burashimira umutwe w’Inkeragutabara wabubakiye ibyumba 49 mu mezi ane birimo 43 byigwamo n’abana.

Izi nyubako zubatswe mu mirenge itandukanye y’aka karere, zatwaye miliyoni 602 Frw ariko ngo iyo zihabwa rwiyemezamirimo wundi igiciro cyari kwikuba kabiri, nk’uko Mayor Rwamurangwa Stephen yabitangaje.

 Ibyumba by'amashuri byubatswe mu buryo bugeretse kugira ngo ubutaka bufatwe neza.
Ibyumba by’amashuri byubatswe mu buryo bugeretse kugira ngo ubutaka bufatwe neza.

Yagize ati “Ibanga ni ugukorana n’Inkeragutabara kuko banatwubakiye ibigo by’ubuvuzi, batera amashyamba, batwubakira amazu y’abatishoboye; kandi byose biri mu mihigo twamaze kwesa, hasigaye itariki yo gutanga amanota.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yakomeje avuga ko mu byumba by’amashuri byubatswe, 40 byageretswe (etage) mu rwego rwo gufata neza ubutaka no kugabanya ubucucike buri mu mujyi wa Kigali.

Ministiri w'ubutegetsi bw'Igihugu, Lt Gen Ibingira, Umuyobozi w'akarere ka Gasabo n'abandi, basuye ibyumba by'amashuri byubatswe n'inkeragutabara.
Ministiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Lt Gen Ibingira, Umuyobozi w’akarere ka Gasabo n’abandi, basuye ibyumba by’amashuri byubatswe n’inkeragutabara.

Niyigaba Pierre Augustin, Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Gatunga mu murenge wa Nduba, nawe yashimye ko Ingabo z’Igihugu zakemuye ikibazo cy’ubucucike bw’abana mu mashuri n’urugendo rurerure bakoraga rukabavuna.

Lt Gen Fred Ibingira uyobora Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu, yasobanuye ko kubaka amashuri byakozwe mu turere twose tugize igihugu, mu rwego kwihutisha ibikorwa bikenewe cyane.

Ati “Ibi bikorwa byakozwe mu mezi ane mu gihugu hose guhera mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2015, kandi abana bagomba gutangira mu kwezi kwa kabiri babyigiramo.”

Kuri FAWE Girls School bishimiye inyubako y'amashuri bubabikwe n'Inkeragutabara.
Kuri FAWE Girls School bishimiye inyubako y’amashuri bubabikwe n’Inkeragutabara.

Ibi byumba byubatswe mu murenge wa Kinyinya ku ishuri rya Rwankuba ni bitatu, ibyubatswe i Gatunga mu murenge wa Nduba ni16, ibyubatswe i Ngara muri Bumbogo, i Nyarutarama muri Remera hubatswe ibyumba 12, naho muri FAWE Girls’ School hubatswe ibyumba 12 n’izindi nyubako.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza rwose kuvana abana b’igihugu mubwigunge. Bikomeze bigere mu ntara zose. Inkeragutabara zikomere cyaneeee

Kalisa yanditse ku itariki ya: 11-03-2016  →  Musubize

Aya mashuri ni meza inkeragutabara zikomeje kwerekana ko zikora

Tunga yanditse ku itariki ya: 11-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka