Amashuri y’umuziki y’u Rwanda na Canada agiye gukorana

Ishuri ry’umuziki ry’Ikigo giteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro mu Rwanda (WDA), ryatangiye imikoranire n’Ishuri ryigisha umuziki muri Canada, bashaka kugira umuziki mpuzamahanga.

Ubuyobozi bwa WDA n’ubw’iryo shuri ryitwa Selkirk College ryo muri Canada, bagiranye amasezerano y’imikoranire, aho abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo n’abo muri iryo shuri, bazajya bafata igihe bakigishanya, bagacurangira hamwe, baba bari mu Rwanda, muri Canada cyangwa ahandi bashobora kujya gukorera.

Umuyobozi wa WDA, Gasana Jerome hamwe n'Umwigisha w'umuziki muri Selkirk College, bagiranye amasezerano y'ubufatanye.
Umuyobozi wa WDA, Gasana Jerome hamwe n’Umwigisha w’umuziki muri Selkirk College, bagiranye amasezerano y’ubufatanye.

Umwigisha w’umuziki muri Selkirk College ryo muri Leta yitwa British Columbia Canada, Prof Gilles Parenteau, yazanye mu Rwanda n’abanyeshuri bane yigisha, bamaranye ibyumweru bibiri n’abo ku Nyundo, i Rubavu.

Yagize ati “Icyo nashimiye ishuri ry’umuziki mu Rwanda, ni uko rifite icyerekezo n’ubunyamwuga; twabonye kandi twumva ibihangano byabo bari imbere y’ikivunge cy’abantu ari byiza cyane. Nabizeza imikoranire, ndetse ndateganya kubahuza n’icyamamare mpuzamahanga muri muzika, akaba yitwa Kiesza; nzamuzana hano.”

Umunyeshuri ucuranga piano wazanye na Prof Parenteau, Amanda Cawley yakomeje ashima ibihe byiza bagiranye n’abanyeshuri bo ku Nyundo; n’uburyo yasanze “u Rwanda ari igihugu gitoshye kandi gifite isuku utasanga ahandi, hamwe n’ibiribwa biryoshye.”

Abagize ishuri ryigisha umuziki ryo muri Canada, hamwe n'Umuyobozi w'ishuri ryigisha umuziki mu Rwanda.
Abagize ishuri ryigisha umuziki ryo muri Canada, hamwe n’Umuyobozi w’ishuri ryigisha umuziki mu Rwanda.

Mugenzi we ucuranga gitari, Blake Unruh yagize ati “Tugomba gukomeza gukorana n’aba banyamuziki mu Rwanda, ku buryo bazajya baza iwacu natwe tukaza hano.”

Umuyobozi w’ishuri ry’umuziki rya nyundo, Jacques Muligande, yavuze ko imikoranire n’abandi ku rwego mpuzamahanga izasubiza ibibazo biri mu muziki Nyarwanda, birimo kutamenyana n’abantu, kutagira aho kwitoreza umuziki hahagije no kubura ibikoresho byangombwa.

Yakomeje avuga ko amasezerano bagirana na Selkirk College atazagarukira ku mikoranire mu by’umuziki gusa, ahubwo ngo bitewe n’uko iryo shuri ryigisha indi myuga, bazakomeza kwagura ubufatanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka