Ku myaka 45, yasubiye kwiga amashuri abanza

Ngango Etienne, umugabo w’imyaka 45 utuye mu Karere ka Ruhango, yafashe icyemezo cyo kujya kwiga amashuri abanza kugira ngo ajijuke, yiteze imbere.

Ngango watangiriye mu mwaka wa kane muri uyu mwaka w’amashuri wa 2016, yaherukaga mu ishuri mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ngango Etienne mu ishuri, arakurikira nk'abandi; Mwarimu yabaza, agasubiza.
Ngango Etienne mu ishuri, arakurikira nk’abandi; Mwarimu yabaza, agasubiza.

Uyu mugabo ukomoka mu Karere ka Ngoma ariko akaba amaze imyaka 15 akorera akazi k’ubufundi mu Karere ka Ruhango, avuga ko yaje gusanga ntacyo yageraho mu gihe nta cyongereza azi, ahitamo kujya kucyiga mu ishuri.

Ati “Nasanze umuvuduko isi iganamo, ntacyo wazageraho utize nibura ngo umenye icyongereza. Ni yo mpamvu nafashe icyemezo cyo gutangira kwiga. Nizera ko nindangiza, akazi kanjye nakoraga, nzagakora neza kurushaho.”

Ngango afite inyota yo kwiga kandi ngo arabishobora.
Ngango afite inyota yo kwiga kandi ngo arabishobora.

Akomeza avuga ko mbere yari yarize agarukira mu mwaka wa munani, ariko kubera ko bigaga mu Kinyarwanda, yasanze ari ngombwa kugaruka akiga byose. Kuri we, ngo yumva nta gisebo bimuteye nubwo hari benshi bamuca integer bashingiye ku myaka ye y’ubukure.

Ati “Banca intege cyane, ariko kuko nzi icyo nshaka simbitaho.”

Ngango, avuga ko ataratangira kwiga, yinjizaga amafaranga ibihumbi 5 ku munsi. Abihagaritse, bagenzi be baramugaye cyane; bamubwira ko nta muntu ungana nka we ukwiye kureka akazi yakoraga, ngo ajye kwiga.

Nubwo ahura n’izi mbogamizi zose, we ngo ntazacika intege, kuko ashaka gukomeza kwiga byanamuhira akarangiza kaminuza.

Aha, agiye gusubiriza ku kibaho.
Aha, agiye gusubiriza ku kibaho.

Abayobozi b’Ishyuri Ribanza rya Muyange riri mu Murenge wa Ruhango, bavuga ko uyu mugabo yaje ababwira ko akeneye kwiga, basanga badakwiye gupfukirana umuhamagaro we; baramureka ariga.

Shikama Jean Bosco, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo, ati “Ni bwo bwa mbere twakiriye umunyeshuri ungana atya! Byabanje kudutera impungenge, ariko ubu ni we munyeshuri w’ntangarugero dufite.”

Mu bandi banyeshuri, nta kibazo aba afite.
Mu bandi banyeshuri, nta kibazo aba afite.

Uwimbabazi Rose wigisha mu mwaka wa kane, avuga ko uyu munyeshuri we afite umuhate wo kugera ku cyamuzanye. Avuga ko mu masomo yihata, harimo icyongereza kandi akaba agenda akimenya kuko agifitiye inyota.

Uyu munyeshuri (Ngango) agira inama abandi bantu bakuze kutitinya igihe biyumvamo umuhamagaro.

Ubuyobozi bw'ishuri buhamya ko Ngango ari umunyeshuri ntangarugero.
Ubuyobozi bw’ishuri buhamya ko Ngango ari umunyeshuri ntangarugero.

Kugeza ubu, aba munzu akodesha amafaranga 1500Frw ku kwezi. Amafaranga amutunga akaba ayakorera mu mpera z’icyumweru (weekend).

Umugore we n’abana babiri bo batuye mu Karere ka Ngoma.

Ngango yatangarije Kigali Today ko akeneye kumenya Icyongereza cyane.
Ngango yatangarije Kigali Today ko akeneye kumenya Icyongereza cyane.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nibareke uwo mugabo yige kuko afite intego

Sibomana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

Ahubwo lissuba amuhe amutunga cg akodesha inzu kuko amashuri ya Leta muri basic education bigira ubuntu

dudu yanditse ku itariki ya: 16-03-2016  →  Musubize

Uyu mugabo mumubwire azaze Kigali hari club zigisha icyongereza.agune akore akazi kandi nacyo akige.naho abamwakiriye bo bize psychologie habamo chapitre ivuga kuri developpement de l’être humain habamo agapoint bita retour d’âge .iyi ni nka adolescence buri wese bimworienta aho bishatse.

dudu yanditse ku itariki ya: 16-03-2016  →  Musubize

Umusaza yabikoze yiyemeje kwihanganira iyo level itariye but ayishuri yumwaka utaha bishobotse nayamutangira

Lissouba assoumpta yanditse ku itariki ya: 16-03-2016  →  Musubize

Uyu mugabo afite ikibazo k’imitekerereze ariko n’abamwakiriye mubana ubanza bagifite! Abantu bakuru bafite ubundi buryo bigamo ibyo bakeneye kumenya badashyizwe mukiciro cy’imyaka batarimo! (Age mentale vs age reél).

Friends yanditse ku itariki ya: 15-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka