Gen Next Foundation irifuza gushora mu burezi mu Rwanda

Umuryango Mpuzamahanga uharanira ishoramari ry’igihe kirambye (Gen. Next Foundation) uratangaza ko ugiye gushora imari mu bikorwa by’uburezi mu Rwanda ngo kuko hakiri icyuho.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 29 Gashyantare 2016, intumwa z’uyu muryango zasuye u Rwanda zihura na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro ku ishoramari muri rusange.

Intumwa z'uyu muryango zabwiye Perezida Kagame ko zifuza gukora ishoramari rijyanye n'uburezi mu Rwanda.
Intumwa z’uyu muryango zabwiye Perezida Kagame ko zifuza gukora ishoramari rijyanye n’uburezi mu Rwanda.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Papias Malimba Musafiri, yatangarije abanyamakuru ko abashoramari mu burezi bakiri ku gipimo cyo hasi kuko usanga 90% byose byihariwe na Leta; ngo hakaba hakenewe abandi bashoramari bayifasha.

Michael Davidson uyoboye intumwa za Gen Next, yavuze ko baje kureba ahari amahirwe yo gushoramo imari yabo, kuko ngo bafite abanyamuryango bagera kuri 275 bashoboye ku buryo nibagaragarizwa amahirwe, nta kabuza bazitabira gushora mu Rwanda.

Umwe mu bagize iri tsinda wahoze ari umudiporomate wa Amerika, Pierre Richard, yagize ati “Turashaka kuzenguruka u Rwanda tukareba aho twafatanya kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego zarwo, dufite abanyamuryango bakomeye kandi turifuza ko baza gukorera mu Rwanda.”

Uhagarariye itsinda rya Gen Nex Foundation basobanura icy'abateye kuza gusura u Rwanda.
Uhagarariye itsinda rya Gen Nex Foundation basobanura icy’abateye kuza gusura u Rwanda.

Uyu muryango ukorera hirya no hino ku isi mu bihugu binyotewe no kwikura mu bukene no guteza imbere urubyiruko, ari na yo mpamvu wifuza gukorana n’u Rwanda.

Mu Rwanda, ukaba waganiriye n’abayobozi bakuru b’igihugu. Uyu muryango witeguye no guhura n’abayobozi mu kigo cy’iterambere mu rwego rwo kurebera hamwe andi mahirwe ashoboka gushorwamo imari.

Igishishikaje Gen Next ngo ni ukwagura ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu, guteza imbere uburezi no kubaka amahoro arambye.

Dr. Musafiri yabwiye abanyamakuru ko bifuje guhura na Perezida Kagame nk’umwe mu bo babona wumva neza gahunda yabo mu iterambere ry’igihugu ndetse no hanze yacyo.

Gen Next Foundation ni umuryango mpuzamahanga ugamije kuvumbura amahirwe y’ishoramari mu nzego z’uburezi, ubukungu n’umutekano ku rwego mpuzamahanga; byose bigamije gusubiza ibibazo bibangamiye iterambere ry’ahazaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka