Mu Rwanda havumbuwe zahabu

Sosiyeti ikora ubushakashatsi n’ubucukuzi ku bijyanye n’amabuye y’agaciro yitwa Desert Gold iratangaza ko ubushakashatsi imaze iminsi ikorera mu Rwanda bwerekanye ko ahitwa Rubaya mu ntara y’amajyaruguru habonetse zahabu.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuwa mbere tariki 06/02/2012, Desert Gold ivuga ko yavumbuye zahabu mu Rwanda kandi ko yishimiye ko Leta y’u Rwanda yayongereye imyaka ine mu rwego rwo gukomeza ubushakashatsi bwayo no kuvumbura ahandi haba haboneka zahabu mu Rwanda ndetse no kuyicukura.

Agace ka Rubaya kabonetsemo zahabu gaherereye mu ntara y’amajyaruguru kandi hari utundi duce dushobora kuzagaragaramo zahabu nk’uko itangazo rya Desert Gold ribivuga. Uretse zahabu, mu Rwanda hagaragaye ubundi bwoko bw’amabuye y’agaciro mu duce dutandukanye.

Desert Gold ni sosiyeti yo muri Canada yateye imbere mu byerekeranye n’amabuye y’agaciro. Muri afurika, ikorera ibikorwa byayo mu Rwanda, muri Mali na Senegali. Ifite imigabane ingana na 50% muri sosiyeti yitwa Kinross Gold Corporation ya Toronto ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza mukomereze aho

yves yanditse ku itariki ya: 17-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka