Kayonza: Hatangiye imirimo yo kubaka uruganda ruzatunganya ibikomoka kuri Soya

Abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu n’intara y’uburasirazuba, kuri uyu wa kane tariki 09/02/2012, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda ruzatunganya ibikomoka kuri Soya rwitwa Mount Meru Soyco Ltd. Uru ruganda ruzubakwa mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza.

Uruganda Mount Meru Soyco Ltd ruzajya rutunganya Soya ruyibyaze amavuta, ku buryo rushobora kuzajya rutanga toni 200 z’amavuta ya Soya buri munsi.

Umuyobozi w’uru ruganda, Africa Ramba, yavuze ko uyu musaruro uzatuma haboneka amavuta menshi muri aka karere no mu gihugu muri rusange, bityo amafaranga yasohokaga mu gihugu yo kujya kurangura amavuta hanze akaguma mu Rwanda.

Abayobozi bafungura ku mugaragaro imirimo y'ubwubatsi
Abayobozi bafungura ku mugaragaro imirimo y’ubwubatsi

Uretse kuba uru ruganda ruzongera amavuta mu Rwanda, ruzanatanga akazi ku baturage baturanye na rwo. Uruganda rurateganya gukoresha abakozi 120 bahoraho ndetse n’abandi bazakora imibyizi bagera kuri 200.

Abaturage batuye aho uru ruganda ruzubakwa bavuze ko ari amahirwe kuri bo kuko bizatuma bakora ubuhinzi bufite gahunda kuko bazaba bafite isoko hafi ya bo.

Mukapasika Dilina yagize ati “Ubusanzwe twahingaga kugira ngo tudapfa, ubu tugiye kujya duhinga soya ku bwinshi kuko uruganda ruzajya ruhita ruyigura kandi bazanaduha akazi”.

Abo baturage basabye ko minisiteri y’ubuhinzi yazabaha imbuto nziza ya soya izatanga umusaruro mwinshi dore ko uruganda ruzajya rukenera nibura toni 200 za soya buri munsi.

Ikibanza uruganda ruzubakwamo
Ikibanza uruganda ruzubakwamo

Uru ruganda ruzatwara hafi miriyari icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 15 z’amadorari y’Amerika). Biteganyijwe ko ruzaba rwuzuye mu gihe kingana n’amezi 18 ku buryo ngo nko mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka utaha rwaba rutangiye gukora.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka