Mu gihe mu gihugu hose igikorwa cyo guca nyakatsi cyarangiye, imwe mu miryango yo mu murenge wa Nyarubaka yasenye inzu za nyakatsi yizeye ko Leta izabafasha kubaka inzu zikomeye iracyacumbikiwe n’abaturanyi kuko itabaruwe mu bagomba kubakirwa.
Intumwa za rubanda zigize ihuriro rishinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu nteko ishinga amategeko zivuga ko urugamba rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage rugenda neza.
Bamwe mu bashakashatsi bo mu mashuri makuru na zakaminuza byigenga (ARIPES), baravuga ko ubushakatsi bwakozwe bwerekana ko amakoperative y’abahinzi afite uruhare mu iterambere rusange ry’igihugu.
Abatuye umurenge wa Kiyumba biyubakiye inzu y’izajya ikoreramo umurenge Sacco yawo, iyi yarubatswe ku mafaranga yari avuye ahanini mu banyamuryango bayo, aho buri munyamuryango yatangaga amafaranga ibihumbi bine kugira ngo yubakwe.
Kuri uyu wa mbere tariki 19/11/2012, Ikigo gishinzwe iterambere (RDB) cyakiriye abashoramari baturutse mu gihugu cya Suwede, baje kwiga uburyo bazaza gushora imari mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye no guteza imbere ingufu zitangiza ibidukikije.
Kabananiye Staton na Barukinaho Saidath bakomoka mu murenge wa Kazo, bahawe igihembo n’ubuyobozi bw’akarere ko bakorana neza n’umurenge SACCO wa Kazo mu karere ka Ngoma.
Urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rwashyiriweho abajyanama mu by’ubucuruzi babafasha kwiga imishinga yabo no kuyibatunganyiriza. Abo bajyanama bakorera muri buri murenge bazajya batunganya imishinga y’urubyiruko ku buntu maze rugane ibigo by’imari rwake inguzanyo rukore rutere imbere.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu Isazakabumenyi, Rosemary Mbabazi, arasaba urubyiruko kwishyira hamwe muri za koperative kugira ngo rubone ubushobozi bwo gutangiriraho mu bikorwa byabo bibyara inyungu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye Umunyarwanda witwa Emmanuel Rusera, umaze kubaka amahoteli ane ya “Gorilla” mu Rwanda. Agahamya ko abakora nka we mu gushora imari mu gihugu, aribo bitezweho kuzamura ubukungu n’imibereho by’abaturage n’igihugu muri rusange.
Hotel Serena na Rwandair bashyizeho ibiciro bidasanzwe ku Banyanijeriya bifuza kuza mu Rwanda no kuhanyura bajya ahandi muri gahunda yiswe Destination Rwanda.
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo w’igihugu bagaragaje impungenge z’aho amafaranga asaga miliyoni 400 zizinjizwa mu misoro y’akarere ka Gakenke mu ngengo y’imari ya 2012-2013 azava.
Western Union, isosiyete kabuhariwe mu guhererekanya amafaranga na Ecobank byatangije uburyo bushya bwo guhererekanya amafaranga kuri internet hakoreshejwe konti zo muri banki Internet Account Based Money Transfer (ABMT).
Umuyobozi wa banki y’ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) ishami rya Rusizi, Kayiranga Kanimba Evariste, aratangaza ko iyi banki itanga inguzanyo nk’uko bisanzwe, ndetse ko yazanye ubundi buryo bwo kwiteganyiriza wunguka , no guteganyiriza abana amashuri.
Umushinga ugamije kongerera ubushobozi urubyiruko rwo mu cyaro biciye mu kwihamgira imirimo (STRYDE) watanze inyemezamirimo 155 ku rubyiruko rwigishijwe kwihangira imirimo rwo mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Nyanza mu muhango wabaye tariki 15/11/2012.
Abafite amazu y’uburiro, ubunywero n’acumbikira abagenzi mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu barasabwa kongera imbaraga mu byo bakora bita cyane ku isuku kuko hari aho byagaragaye ko bidakorwa neza.
Gutanga serivise nziza ni ikintu cy’ingenzi cyane buri wese yagakwiye kwitaho kuko ngo burya umukiriya umwe ugiye atanyuzwe aruta 10 banyuzwe ariko batazagaruka; nk’uko byemezwa na Nahimana Therese uyobora Mukamira House mu karere ka Nyabihu.
Abasore n’inkumi 240 bo mu mirenge yose igize akarere ka Musanze, tariki 14/11/2012, basoje amahugurwa bamazemo amezi atatu bahugurwa ku guhindura imyumvire hagamijwe kumenya kwihangira imirimo.
Bamwe mu basheshe akanguhe bo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke batangaza ko batanyuzwe n’uburyo abakuru b’imidugudu batoranyijwe abari mu zabukuru bazahabwa inkunga ya VUP.
Amafaranga y’umurengera ba rwiyemezamirimo baka amabanki akorera mu Rwanda, arabahangayikishije kuko bataba bizeye ko azishyurwa. Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM) nayo yemeza ko izo mpungenge zifite ishingiro.
Umuryango utegamiye kuri Leta, ATEDEC wateye inkunga abagore 100 babana na virusi itera SIDA bo mu mirenge itatu yo mu karere ka Nyamasheke kugira ngo bahereho biteze imbere. Buri mugore yahawe amafaranga ibihumbi 20.
Abikorera biganjemo abacuruzi bo mu karere ka Nyamasheke bakoreye urugendoshuli mu ka karere ka Karongi birebera iterambere abikorera bagejeje ku mujyi wa Karongi kubera kwibumbira mu makoperative.
Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko kubura kw’imirimo ku baturarwanda byakemuka buri wese agize umwihariko mu kwishakira umurimo, ahereye kuri duke afite cyangwa amaboko ye n’ibitekerezo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko hari gukorwa inyigo y’isoko rya kijyambere rizubakwa mu mujyi wa Nyamagabe ahasanzwe haremerwa isoko, abatsindiye isoko ryo gukora iyi nyigo bakazaba bayirangije mu kwezi kwa 12 uyu mwaka.
Urubyiruko rukora umwuga wo gutwara moto rurashishikarizwa kudapfusha ubusa ibyo rwakoreye, ahubwo rukagira umuco wo kuzigama, nk’uko babihuguriwe mu muhango wo gutangiza ishami rya sendika y’abamotari mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare.
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), iratangaza ko mu Rwanda amabanki y’ubucuruzi n’ibigo by’imari biciriritse bihakorera bigera kuri 500, kandi bihagaze neza nta kibazo bifite, mu gihe ku isi hakomeje kuvugwa ibibazo by’ubukungu.
Kuva tariki 12-18/11/2012, ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruzifatanya n’ibihugu 125 mu bikorwa bitandukanye bigamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko n’abagore, ndetse no gukomeza gukangurira abantu kwiteza imbere bahereye ku byo bafite.
Abagore batandatu bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera bibumbiye muri Koperative Dusukure PHAST bazi gukora amasabune mu mavuta y’amamesa kuburyo abenshi mu baturage batuye ako gace bayagura bakajya kuyamesesha imyambaro yabo.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu bavuga ko banze kwiba no gukora indi myuga igayitse ahubwo bahitamo guhonda amabuye bakayagurisha bakabona amaramuko.
Mukeshamungu Felicita utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera atangaza ko kokora ingurube bimufite akamaro kuburyo byatumye yikura mu bukene maze imibereho yo mu rugo ikazamuka.
Ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera bwemeje ishyirwaho ry’inzego ziswe sector skills councils (SSC) zishinzwe gutanga ubumenyi mu byiciro by’ubukungu binyuranye, kigira ngo u Rwanda rubone abenegihugu benshi kandi bashoboye guhatana ku isoko ry’umurimo.