Nyamasheke: Abaturage bo mu murenge wa Rangiro batangiye ’Kubyarana mu bukungu’

Mu gihe ubusanzwe umuntu agira umubyeyi wamubyaye ku buryo bw’umubiri, kuri bamwe hakiyongeraho umubyeyi wa batisimu, mu murenge wa Rangiro wo mu karere ka Nyamasheke batangije gahunda bise ‘Kubyarana mu Bukungu.’

Iyi gahunda ikaba irangwa n’uko umuntu wamaze gutera intambwe mu rwego rw’iterambere iryo ari ryo ryose muri uyu murenge agira umuntu yita umwana we mu bukungu maze akamuha inkunga yazamukiraho amusatira mu rwego rw’iterambere.

Abaturage b’i Rangiro muri Nyamasheke babwiye Kigali Today ko hari abo bitangaza iyo bumvise uwo mugambi wafashwe iwabo. Bagiraga bati : “Ntibisanzwe kumva umuntu ahamagara undi ngo ‘Papa’ cyangwa ‘Mama’ uretse gusa mu gihe umuntu ahamagara umubyeyi wamubyaye mu buryo bw’umubiri cyangwa se bwa batisimu!”

Muri gahunda yo kubyarana mu bukungu ngo harimo no kujya inama, abateye imbere berekera abandi inzira nziza.
Muri gahunda yo kubyarana mu bukungu ngo harimo no kujya inama, abateye imbere berekera abandi inzira nziza.

Aha mu murenge wa Rangiro muri Nyamasheke ho bamaze kubimenyera muri iyo gahunda yo kubyarana mu bukungu, ku buryo umubyeyi ari uwateye intambwe muri uru rwego noneho agaha inkunga umwana we mu bukungu izatuma na we yiteza imbere.

Uwumvise bwa mbere umugabo yita undi ‘se’ ahita atangara akibaza igihe yamubyariye! Cyakora iyo amaze kubisobanukirwa yumva neza ko iryo zina ry’umubyeyi rishingiye ku kwirahira uwamugiriye umumaro utangaje mu rwego rwo kuzamura ubukungu bwe.

Iyi gahunda yiswe kubyarana mu bukungu yishimirwa n’abaturage batuye i Rangiro kuko ituma bazamukira rimwe mu rwego rw’iterambere ariko kandi bikaba n’ikimenyetso cy’imibanire myiza, ubwumvikane ndetse n’ubwubahane hagati y’imiryango y’abatuye i Rangiro.

Muri gahunda babyaranamo, harimo gutanga inka ndetse n’andi matungo magufi, hakiyongeraho gufashanya mu bindi bikorwa byaba umusemburo w’iterambere ry’umuturage nk’ubuhinzi ndetse n’ibijyana na bwo.

Ngo babyarana mu bikorwa by'iterambere birimo n'ubuhinzi bwa kijyambere.
Ngo babyarana mu bikorwa by’iterambere birimo n’ubuhinzi bwa kijyambere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro Twagirayezu Zacharie avuga ko gahunda yo ‘Kubyarana mu bukungu’ ari umwihariko w’umurenge wa Rangiro kandi bikaba bisumbye gahunda yo kuremerana bisanzwe kuko muri gahunda yo kubyarana mu bukungu habaho gukurikirana uwahawe inkunga kugira ngo n’ikibazo yagira umubyeyi we ‘mu bukungu’ akimenye, bityo akomeze kumuherekeza kugeza igihe na we abashije gutera intambwe y’iterambere.

Umwihariko w’iyi gahunda ni uko umubyeyi aba abaye nk’uha umunani uwo mwana we kandi noneho bitewe n’uko baba ari abaturanyi, umubyeyi agakurikirana umunsi ku munsi uko umwana we atera imbere. Ibi kandi bitera ishema uwabyawe kumva ko afite umubyeyi umufasha gutera imbere uko bishoboka kandi umwitaho buri munsi.

Iyi sano y’umwana n’umubyeyi igaragara muri iyi gahunda yo ‘Kubyarana mu bukungu’ ituma habaho urukundo rw’umubyeyi ku mwana kandi hakabaho icyubahiro umwana aha umubyeyi we, bityo agaharanira ishema no kwirinda umugayo waturuka ku gucunga nabi ibyo umubyeyi we yamuhaye agamije ko atera imbere.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka