Ibimaze kugerwaho muri Bugesera bigaragaza imiyoborere myiza – Minisitiri Mukaruriza

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba akaba anashinzwe gukurikirana akarere ka Bugesera, madamu Mukaruriza Monique, aratangaza ko ibikorwa bimaze kugerwaho mu karere ka Bugesera ndetse na gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage bigaragaza amahame y’imiyoborere myiza ako karere kamaze gushimangira.

Ibyo Minisitiri Mukaruriza yabitangaje ubwo yasuraga ibikorwa by’iterambere mu karere ka Bugesera akanafungura ku mugaragaro imurika ry’abafatanyabikorwa b’ako karere kuwa 12/03/2013.

Mu bikorwa remezo byasuwe harimo inyubako y’ibiro by’akarere ka Bugesera ishobora kuzarangira mu kwezi kwa 10 uyu mwaka itwaye miliyari imwe na miliyoni 50, amafaranga azaturuka ku misoro yinjira muri ako karere, inyubako z’ishuri ry’icyitegererezo ry’amashami y’ubumenyi rizigirwamo umwaka utaha n’abanyeshuri 500 bacumbikiwe, uruganda rw’umuceri rutonora toni 25 ku munsi, rwegukanywe ku mutungo ungana na 60 % n’abashoramari ba Bugesera bishyize hamwe, aba bakaba barahoze bakoresha utumashini twangiza umuceri n’ibigega bihunika imyaka mu murenge wa Mayange.

Minisitiri Mukaruriza afungura ku mugaragaro imurikabikorwa.
Minisitiri Mukaruriza afungura ku mugaragaro imurikabikorwa.

Nyuma yo gusura bimwe mu bikorwa by’iterammbere, habayeho umuhango wo gufungura ku mugaragaro imurika ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa, akaba ari muri gahunda yo kwereka abaturage n’abayobozi ibikorerwa mu karere ka Bugesera buri wese agiramo uruhare.

Muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza hanabayeho gukemura ibibazo by’abaturage, ubuyobozi bukabegera. Ibyo Minisitiri Monique Mukaruriza ari na we ushinzwe gukurikirana ko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa mu karere ka Bugesera yavuze ko bishimshije ariko asaba ko ibibazo byajya bikemuka kare hatagombye ko abayobozi ku rwego rw’igihugu biyizira.

Abitabiriye imurikabikorwa bamurikiwe n'igishushanyo mbonera cy'ibiro by'akarere ka Bugesera biri kubakwa.
Abitabiriye imurikabikorwa bamurikiwe n’igishushanyo mbonera cy’ibiro by’akarere ka Bugesera biri kubakwa.

Ati “ ibibazo bigomba gukemukira mu midugudu byananirana kikajyanwa mu kagari naho byananirana kikajyanwa ku murenge, ntabwo bikwiye ko perezida wa repubulika ajya gusura ahantu ngo ahasange umurongo muremure w’abantu bamugezaho ibibazo bitacyemuwe kandi aho hantu hafite abahayobora.” Aha niho avugira ko ibyo bitagaragaza imiyoborere myiza akaba asaba buri muyobozi kwihutira gukemura ibibazo by’abaturage.

Abaturage nabo bishimira ibyagezweho kandi bakavuga ko kubaha umwanya ngo berekane ibyo bakorera abandi ari inzira nziza y’imiyoborere myiza nk’uko byatangajwe na Nyamuziga Abdulkarim umwe mu bikorera waje kumurika ibikorwa bye. “Iki gikorwa tugifata nk’imiyoborere myiza, biragaragaza ko leta ikunda abaturage bayo kuko umuturage ufite ibikorwa byiza imubwira ngo aze kumurika ibikorwa bye abandi bamwigireho.”

Minisitiri Mukaruriza yerekwa ibikorwa abafatanyabikorwa bamuritse.
Minisitiri Mukaruriza yerekwa ibikorwa abafatanyabikorwa bamuritse.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis hamwe n’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ikigo cy’imiyoborere Felicien Usengumukiza basabye abafatanyabikorwa n’abaturage b’ako karere gukomeza guharanira kuba indashyikirwa mu muvuduko w’iterambere kuko ngo bigaragara ko amahame y’imiyoborere myiza bamaze kuyumva.
Ibi ni ibikorwa ngarukamwaka aho ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa mu iterambere ryako bwereka abaturage ibimaze kugerwaho n’ibiteganywa gukorwa mu gihe cya vuba.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bugesera iri gutera imbere pe ariko haracyari ikibazo gikomeye cy’amazi birababaje kuba ijerekani y’amazi na yo mabi rwose igura 150-300Rwf malgre ibiyaga byinshi n’Akagera. Abo bireba nibakore iyo bwabaga...

micomyiza yanditse ku itariki ya: 13-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka