Akarere ka Rwamagana kumvikanye na SACCO gufasha aborozi kuva mu myotsi
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwamaze kumvikana n’abayobozi b’amakoperative y’abaturage yo kubitsa, kuzigama no kugurizanya bita Umurenge SACCO uko ayo makoperative ngo agiye gufasha aborozi kuva mu myotsi, bakajya batekesha kandi bagacana amatara akomoka ku ngufu za Biogas (biyogazi).
Amasezerano umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yasinyanye n’abayobozi ba koperative SACCO avuga ko SACCOs zigiye kujya ziha aborozi inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 300 y’u Rwanda azajya akoreshwa mu kubaka ibigega n’ibindi bikenewe ngo umworozi ufite byibura inka ebyiri iwe mu rugo ajye acana ingufu za biogas kandi azikoreshe mu kumurika aho atuye.
Aya mafaranga y’inguzanyo akomoka ku nkunga leta y’u Rwanda yateye abaturage bifuza gutandukana n’imyotsi ariko ngo bakaba badafite ubushobozi bwo kubaka biogas.
Eric Rwabishema ushinzwe gusakaza ingufu za biogas mu karere ka Rwamagana yabwiye Kigali Today ko umworozi ukeneye guhabwa iyi nguzanyo ngo agomba kuba byibura afite inka ebyiri cyangwa zirenga kandi azororera mu kiraro kuko aribwo amase y’inka abyazwa ingufu zigereranywa n’amashanyarazi zikoreshwa mu gucana no gusakaza urumuri mu nzu, ndetse no mu guteka.
Ayo masezerano ateganya ko umworozi wujuje ibisabwa byose, afite inka byibura ebyiri zororerwa mu kiraro kandi akorana n’Umurenge SACCO azajya yuzuza impapuro zitangwa n’ikigo gishinzwe gusakaza amashanyarazi amazi n’isukura EWSA, kimufashe kubona ibikoresho bikenewe n’umufundi w’inzobere mu kubaka ibigega bya biogas, nibyuzura atangire gucana no gutekesha ingufu za biogas.
Bwana Rwabishema avuga ko ingufu za biogas ziramba cyane kuko ngo aho ibigega byubatswe bimara igihe kirenga imyaka 12 iyo byabungabunzwe neza kandi ngo umworozi ufite inka zirenze ebyiri ashobora gucana no gutekesha ingufu za biogas atongeye gukenera inkwi, amakara cyangwa ibindi bitekeshwa.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu byukuri nkuko muzi igihugu cyacu gifite ikibazo kubigendanye ningufu nibyiza ko twitabira ikorana buhanga rya biogas kuko na Leta yacu yabishyizemo imbaraga kugirango tuzasigire abana bacu Igihugu cyiza irangwa n’Ikirere cyiza kituzanira imvura natwe tugahinga tugasarura