Bwa mbere mu mateka ya Nyamasheke, batangiye guhingisha imashini

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke babonye n’amaso yabo imashini zihinga ndetse banazibona zihinga ku butaka bw’iwabo mu gikorwa bamwe bise igitangaza ku wa kabiri tariki ya 05/03/2013 ubwo izo mashini zasesekaraga muri Nyamasheke.

Iki gikorwa cyatangiriye mu kibaya cya Rwakina, aho bakunze kwita mu Kirambo mu kagari ka Kigoya mu murenge wa Kanjongo wo muri Nyamasheke, abaturage bari bahuruye baje kureba imashini zihinga ngo bajyaga bumva kuri radio abandi bakazibona kuri za televiziyo no mu mashusho yo mu bitabo.

Iyi mashini nto irimo gusanza intabire.
Iyi mashini nto irimo gusanza intabire.

Nyiramana Clementine w’imyaka 28 ati : “Burya uwapfuye yarihuse koko n’i Nyamasheke hageze imashini zihinga! Njye numvaga ntazi uko zibikora ngo zitegure isuka zihinge. Ubundi najyaga numva amapine yazo yakwangiza intabire ubuhinge bugapfapfana.”

Imashini zagejejwe i Nyamasheke ni ebyiri, zimimo imwe nini irima, ikaba ishobora guhinga hegitari ku munsi. Intoya na yo ishobora kurima ariko ikaba igira umwihariko wo gusanza ahaba harimwe n’iriya nini. Iyi ntoya kandi ifite ubushobozi bwo gukurura amazi yakoreshwa mu gihe cy’impeshyi ikuhira imyaka ndetse ikaba yatera umuti mu mbuto kugeza muri metero 200.

Uyu arimo arimisha imashini ihinga.
Uyu arimo arimisha imashini ihinga.

Abaturage n’abayobozi baremeza ko iyi ari intambwe idasanzwe bateye mu karere kabo kandi ngo bagomba kubyaza umusaruro izi mashini mu rwego rw’iterambere ry’ubuhinzi iwabo. Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame Gatete Catherine na we yishimiye ko izi mashini zihinga zigeze mu karere kabo.

Uyu muyobozi akaba yasangiye n’abaturage ayobora ibyishimo kuko ibyo babonaga ahandi cyangwa se bakabyumva byabagezeho muri Nyamasheke. Madame Gatete yavuze ko iyi ari intangiriro kandi ko akarere ka Nyamasheke kazakomeza gukorana na minisiteri y’ubuhinzi ngo ubuhinzi butunze benshi muri Nyamasheke butere imbere.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Gatete Catherine yasabye abaturage kubyza imashini babonye umusaruro.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Gatete Catherine yasabye abaturage kubyza imashini babonye umusaruro.

Ni ubwa mbere mu mateka y’akarere ka Nyamasheke barabukwa imashini zihinga ndetse no kuzibona zimbika mu butaka zikarima, izindi zisanza. Abaturage na bo bari benshi bagira ngo bihere amaso izo mashini bajyaga bumva kuri radio, ariko bakaba bari batarazibona n’amaso yabo.

Nyiramana yemeza ko izi mashini zizamugirira umumaro kuko zizamufasha guhinga ahantu hanini mu gihe gito kandi akaba yumva bizamuha n’inyungu kuko amafaranga azajya akusanya n’abandi mu kuriha izi mashini azaba ari make ugereranyije n’ayo yaha abahinzi bamuhingira.

Abaturage bari benshi bihera amaso imashini zihinga babonye bwa mbere mu mateka y'ubuzima bwabo n'ay'akarere batuyemo ka Nyamasheke.
Abaturage bari benshi bihera amaso imashini zihinga babonye bwa mbere mu mateka y’ubuzima bwabo n’ay’akarere batuyemo ka Nyamasheke.

Mutabazi Minc Aimé ushinzwe gahunda y’Iyamamazabuhinzi rikoresha ikoranabuhanga muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI yashishikarije abaturage b’akarere ka Nyamasheke kwitabira ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga kuko byagaragaye ko ari bwo butanga umusaruro mwinshi mu gihe gito kandi abaturage batavunitse.

Umukozi muri iki kigo cya MINAGRI ufite mu nshingano iyamamazabuhinzi rikoresha ikoranabuhanga yabwiye abaturage bashaka gukoresha izi mashini ko bateganyirijwe uburyo bakwishyura amafaranga make make kugira ngo izi mashini zibihutishirize akazi ko guhinga kandi bakaba bahabwa abantu bahuguriwe kuzihingisha.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NTIBAZIYAREMYE Manasseh
SHANGI
BURIMBA
NYAKAGANO
Muri byose mbaje kubasuhuza amahoro abe murimwe. njye si igitekerezo fite ahubwo ni ibibazo. mbese imashine 1 ingera murwanda ifite akahe gaciro? yaba inini cyangwa into. Mbese ministeri ibifite munshingano ikora icyi ngo yorohereze abaturange kuba bayigurira ubwabo?
ndangije mbashimira service nziza mudahwema kuduha, cyane abayobozi bacu ba akarere ka nyamasheke.

NTIBAZIYAREMYE Manasseh yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka