Umunsi w’umugore ni uwo gufata ingamba zo guhangana n’ibyo tutarageraho-Guverineri Uwamariya

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba madamu Uwamariya Odette arashima iterambere abagore bo mu karere ka Ngoma bamaze kwigezaho binyuze mu kwihangira imirimo no gutinyuka ibikorwa n’imishinga ibyara inyungu, akabasaba gukomeza umurava no gufata ingamba zo gukemura ibikibabangamiye mu rugengo rw’iterambere.

Ibi guverineri Uwamariya yabibwiye abagore bo mu karere ka Ngoma mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore ubwo yari amaze kwihera ijisho ibikorwa bikomeye bagezeho mu imurikabikorwa ryabaye ku munsi mukuru wahariwe abagore aho uyu muyobozi yiboneye ko abagore bamaze kugera ku ntambwe ikomeye.

Guverineri yavuze ko ibikorwa bikomeye yabonanye abagore bo muri Ngoma bitagomba kugarukira aho, ahubwo bikwiye kwamamazwa ku rwego rw’igihugu. Mu ijambo rye umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba yashimye cyane urwego umugore amaze kwigezaho mu iterambere, maze anabasaba kutirara ahubwo umunsi mpuzamahanga w’umugore ukajya ubabera nk’indorerwamo yo kureba aho bavuye no gufata ingamba mu bikiri inzitizi kuri bo.

Yagize ati: “Ibikorwa mumaze kugeraho birivugira ubwabyo, ariko turasaba ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma ko bwabafasha kubimenyekanisha hanze y’intara, kuko ariho hari amasoko manini yagutse kurushaho kuko rwose mu bikorwa muri Indashyikirwa.”

Uwingabiye Alice ukuriye abandi bagore ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba yagaragaje ko ubu isura umugore wo mu ntara y’Iburasirazuba amaze kwigezaho mu iterambere ari iy’umugore ukora kandi ushishikariye gutera imbere. Uyu mugore kandi yashimangiye ko nta murimo umugabo akora ngo ube wananira umugore.

Guverineri Uwamariya amurikirwa ibyagezweho n'abagore b'i Ngoma.
Guverineri Uwamariya amurikirwa ibyagezweho n’abagore b’i Ngoma.

Yagize ati: “Njye mfite ingero zitandukanye mu turere twose aho abagore bageze ku bikorwa by’indashyikirwa. Abagore bo mu karere ka Kirehe mu kiyaga kiri I Nasho bafite ishyirahamwe ry’abarobyi ndetse n’akarusho babasha no gukanika ubwato bwabo bafite igihe bwagize ikibazo. Izo ni ingero nke muri nyinshi twabona mu gihugu cyacu.”

Umugore witwa Kayitesi Joselyne utuye mu murenge wa Murarama we yatanze ubuhamya abwira abandi ko gutera imbere bishoboka iyo umuntu yabiharaniye, abemeza ko yatangije igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 none ubu akaba ageze kuri miliyoni indwi.

Yagize ati: “Njyewe nararebye nanga kwicara nteze amaboko umugabo, maze mpitamo gusaba umugabo wanjye ngo ampe igishoro cy’ibihumbi 150 ntangira gukora ibikorwa by’ubudozi. Ubu namaze gutera intambwe ikomeye, nabaye rwiyemezamirimo ugeze ku mafaranga miliyoni indwi kandi rwose pe umugore arashoboye ntacyo atageraho abishyizeho umutima n’ubushake.”

Muri ibi birori byo kwizihiza umusi mpuzamahanga w’umugore, umugabo umwe yatanze ubuhamya ko ataramenya ihame ry’ uburinganire ngo ajye ajya inama n’umugore we, bakoraga ibyo bataguyeho inama kandi bagahora urwikekwe iwabo mu rugo.

Aho ahindukiye agatangira kujya inama n’umugore we ndetse bakanafatira ingero ku bandi ngo bamaze kwiteza imbere ku buryo nko mu buhinzi bwabo bize kujya bakoresha amafumbire n’ubundi buryo bigiye kuri koperative umugore we abamo, ubu bavuye ku musaruro w’ibiro 800 by’ibigori bezaga kuri hegitari imwe, none basigaye beza toni eshatu kuri hegitari imwe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka