EU yageneye u Rwanda inkunga yo kubaka imihanda mu gukemura ibura ry’ibiryo

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wateye u Rwanda inkunga ya miliyoni 40 z’amayero, azakoreshwa mu kubaka imihanda mu rwego rwo gufasha gukwirakwiza imyaka ku masoko kugira ngo harwanywe inzara mu gihugu.

Itangazo ryashyizwe kuri uyu wa gatanu tariki 15/03/2013, ryanditswe n’uhagarariye itsinda ry’uyu muryango mu Rwanda, rivuga ko ayo mafaranga azakoreshwa mu kubaka no gusana ibirometero 700 by’imihanda y’ibice by’icyaro ishamikiye ku mihanda mikuru.

Ambasaderi Arrion yakomeje avuga ko iyo mihanda izatuma habaho ubwinshi bw’ibiribwa n’imyaka bigera ku masoko, byorohere abaguzi kubibona binongere imyaka mu gihugu cyose muri rusange.

Yagize ati: “Ni ingenzi ku bahinzi kugeza ibiribwa byabo ku masoko yo mu gihugu. Iyi mihanda nitungana bizagabanya ibiciro by’ingendo byari biriho mu Rwanda. Iyi gahunda ije gufasha u Rwanda guhangana n’ubukene n’inzara.

Igihugu cyageze ku majyambere agaragara ariko haracyari byinshi bikwiriye gukorwa. Ubumwe bw’u Burayi bushishikajwe no gufasha u Rwanda kugera ku ntego z’ikinyagihumbi no kongera ibiribwa”.

Iyi gahunda izanafasha mu bundi buryo bwo gutuma iyo mihanda ishamikiye ku mikuru ishobora gukorwa mu buryo bugezweho.

Abayobozi b’uturere, aba Minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshingano zayo n’ibigo byigenga bizahugurwa ku isanwa ry’imihanda n’uburyo amasoko atangwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka