Huye: Kugira ngo serivisi za nijoro zigende neza, Abanyehuye bagomba gukora cyane

Abagenda mu mugi wa Butare baturutse i Kigali cyangwa no mu yindi migi yo hanze y’u Rwanda, binubira ko kubona serivisi za nijoro muri uyu mujyi bitaborohera. Abacuruzi b’i Huye na bo bavuga ko gukora nijoro batabyanze, ikibazo kikaba ari uko nta bakiriya babona muri ayo masaha.

Muri rusange, abakora imirimo irangira saa kumi n’imwe binubira ko akenshi bajya mu isoko bagasanga abantu batashye cyangwa hasigayemo mbarwa. Uyu munyeshuri wo muri Kaminuza ati: “Iyo ugiye mu isoko saa kumi n’ebyiri hari nk’icyo ugiye gushaka, usanga abacuruzi bari kwegeranya utwabo ngo bitahire, ku buryo utabasha kubona ibyo wifuza.”

Abacuruza imbuto n'imboga ngo bari mu bitahira kare.
Abacuruza imbuto n’imboga ngo bari mu bitahira kare.

Karorero Christophe ukuriye urugaga rw’abikorera ati: “Akenshi abacuruza imboga n’imbuto ni abagore baba bakeneye kujya kureba abana n’ingo zabo. Ariko, abacuruza imyenda ndetse n’ubuconsho bo baba bagihari muri aya masaha, uwifuje serivisi zabo arazibona.”

Nanone ariko ngo byagaragaye ko abatashye mbere binubira ko bagenzi babo batinda gutaha babiba byagiye biba ngombwa ko basaba abantu bose gutahira rimwe hanyuma hagafungwa.

Ku bijyanye n’izindi serivisi, urugero nk’abacuruzi batari abo mu isoko, ngo bakunda kwitahira kare kubera ko bigera saa tatu nta baguzi bagifite. Karorero ati: “Ntabwo abacuruzi bashyiraho umuntu ukora ijoro kandi nta bakiriya ari bubone.”

Kugira ngo rero abifuza serivisi za nijoro bazibone, ni uko Abanyehuye bakora cyane, bakaryama gakeya, bityo n’abafite serivisi batanga bakabona akazi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka