Gatsibo: Harategurwa ingengo y’imali hitabwa cyane ku bikorwaremezo

Mu karere ka Gatsibo harimo harategurwa igenamigambi ry’umwaka utaha, muri iri genamigambi ngo hakaba hari kwibandwa cyane ku bikorwa remezo no ku mafaranga azafasha mu bikorwa by’Akarere muri rusange.

Muri rusange iyo urebye ibyari byarateganyijwe gukorwa mu igenamigambi ry’umwaka ushize, usanga byose byarakozwe; nk’uko byemezwa na Mugiraneza David umukozi w’Akarere ushinzwe igenamigambi.

Mugiraneza avuga ko ibitarabashije kugerwaho ari ibikorwa abafatanyabikorwa b’Akarere bari bemeye gukora ntibabikore, ariko bitari mu ngengo y’imali y’Akarere.

Yagize ati: “hari abafatanyabikorwa ba USAID bagombaga kudufasha kubaka umuhanda uva Ndatemwa ujya mu Murenge wa Muhura n’undi ujya mu Murenge wa Gasanjye ugatunguka mu Murenge wa Kiramuruzi, ntibabashije kubikora badusobanurira ko bagize ikibazo mu ngengo y’imali yabo ariko baracyaduha ikizere ko bazabidukorera”.

Mugiraneza akomeza avuga ko Akarere kari karateganyije imishinga minini yo gukora mu byiciro bitandukanye, muri iyi ngengo y’imali y’umwaka utaha hakaba hibandwa cyane kuri iyo mishinga yiganjemo kubaka amahoteli n’imihanda inyura mu Mirenge itandukanye.

Akarere ka Gatsibo kiganjemo ibikorwa remezo by’amavuriro, ibigo nderabuzima, ibigo by’amashuli namasoko ya kijyambere, ariko imihanda myishi yo mu byaro ugasanga idakoze neza.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka