Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu muhango ngarukamwaka wo gutanga ibihembo ku babaye indashyikirwa mu kurwanya ruswa hirya no hino ku isi, uyu muhango ukaba wabereye i Tunis muri Tuniziya.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ashimishijwe no kwitabira umuhango wo gutanga ibyo bihembo byitiriwe umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani.
Yashimiye Emir wa Qatar ugira uruhare rukomeye mu gutegura ibyo bihembo, ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye.
Perezida Kagame yashimiye n’abahawe ibihembo, kubera uruhare rwabo n’ubushake bagaragaza mu guharanira ko ruswa yacika.
Yagize ati “urugamba rwo kurwanya ruswa ruratureba twese ku isi. Ni intego isi yihaye, rero birasaba ubufatanye bwacu twese, tugakorera hamwe tugamije kuzamura imibereho y’abaturage.”
Ati “Gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano bidufasha gukoresha neza imitungo y’ibihugu byacu mu nyungu z’abaturage.”
Perezida Kagame yibukije ko i Kigali umwaka ushize ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga nk’uyu wo kurwanya ruswa, hubatswe ishusho ikomeye y’ikimenyetso cyo kurwanya ruswa, ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza guharanira iyo ntego.
“Combatting corruption may have a political cost, but the price of not uprooting it is much higher, in particular for the most vulnerable members of our societies.” President Kagame | International Anti-Corruption Excellence Awards. pic.twitter.com/XKaMFWoXzP
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) December 9, 2020
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Corruption irahari hano mu Rda