Amajwi yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Amatora ya Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021 agaragaza ko Museveni yari afite amajwi 1.536.205 (65.02%), mu gihe uwo bahanganye Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, afite amajwi 647.146 (27.39%).
Aya ni amajwi yo ku biro by’itora 8.310, mu gihe igihugu cyose gifite ibiro by’itora 34, 684.
Abaturage barenga miliyoni 18 bagejeje igihe cyo gutora, ni bo bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uriyamusore natuze yokwivuna nibashaka kuyobora, uganda ,ninjire ishyambanawe??
museveni se wamutsinda Bobi wine nakureho cyokora nawe agaragajeko bishoboka kuko museveni aya matora yuyu mwaka azahora ayibuka kuko aramuvunnye cyane ashobora kuba amaze igihe tutazi adasinzira
Wapi bob wine gutsinda kaguta byamurushya kuko namanyanga ntiyabura.