Akanama kateguraga izi mpaka zari ziteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatanu kavuze ko iryo hagarikwa ry’ibiganiro ryatewe n’amikoro make, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru by’i Kampala.
Ako kanama kavuze kandi ko ikibazo cya Covid-19 ari cyo nyirabayazana w’iseswa ku munota wa nyuma ry’ibyo biganiro mpaka hagati y’abakandida. Izo mpaka zagombaga guhuza abakandida barenga 10 bahatanira kuyobora Uganda.
Ubukangurambaga muri Uganda n’ubushyamirane burakomeje ku bapolisi n’abayoboke b’abakandida biyamamaza bahuriza hamwe imbaga y’abantu bashinjwa kurenga ku mabwiriza yatanzwe na komisiyo y’amatora.
Umwe mu bakandida ku mwanya wa perezida, Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, yasabye urwego rw’amatora kurinda abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi batotezwa n’inzego z’umutekano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|