Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye gusubiramo ikibazo kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda, avuga ko ntaho gihuriye no gufunga imipaka, kuko ngo n’iyo hatabaho gufunga imipaka, ibi bibazo byari kubaho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abakozi benshi basezeye ku mirimo yabo kubera kunanirwa kuzuza inshingano zabo.
Ambasaderi mushya w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, aremeza ko igihugu cye kigiye kongera ishoramari mu Rwanda kubera ko umubano hagati y’ibihugu byombi wifashe neza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze ko udashoboye inshingano akwiye gusezera akazi nta yandi mananiza, kuko n’utazabikora hazakurikizwa inzira zijyanye n’amategeko.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, arasaba abayobozi guhuza imvugo n’ingiro bakaba intangarugero mu bayoborwa.
Hashize iminsi humvikana ibihuha bivuga ko u Rwanda ngo rwaba rufite umugambi wo gufata igice cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ariko se bituruka hehe cyangwa se birakwirakwizwa n’abantu ki? Baba bagamije iki?
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Maputo muri Mozambique aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida w’icyo gihugu Filipe Jacinto Nyusi uherutse gutorerwa kuyobora Mozambique muri manda ye ya kabiri.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko abantu badakeneye amafaranga y’abaterankunga kugira ngo basukure aho batuye. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamuru Nik Gowing i Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, muri gahunda y’inama yitabiriye yiga ku iterambere rirambye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates), aho yitabiriye inama yiga ku iterambere rirambye.
Minisitiri w’Ububayi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yatangaje ko ifungurwa rya za Ambasade nshya haba mu Rwanda no hanze yarwo bishimangira umubano mwiza waranze u Rwanda n’amahanga mu cyerekezo 2020.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta, yatangaje ko ibirego igihugu cy’u Burundi gikunze gushinja u Rwanda byo kugitera atari byo, ko ahubwo hari abagiye bava mu Burundi bgafatirwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, avuga ko Abanyapolitiki barimo n’abanyamadini bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira igice cy’icyo gihugu nta shingiro bifite kuko ibihugu byombi bibanye neza.
Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yikomye Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Amnesty International), ishami rya Afurika y’Iburasirazuba, ku byo uvuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda.
Leta y’u Rwanda yishimiye itegeko riherutse kwemezwa na Afurika y’Epfo, ribuza abahahungiye kujya mu bikorwa bya politiki.
Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite ishoje umwaka wa 2019 yiyubakiye byinshi izibukirwaho. Iyo Nteko ya kane yatangiye imirimo yayo tariki ya 05 Ukwakira 2018, aho yakomeje imirimo yo gucukumbura amategeko n’ibyo ateganya mu mwaka wa 2019.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney aratangaza ko nta Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wo muri iyi ntara uzongera gukurwa mu murenge yayoboraga ngo yoherezwe kuyobora uwundi.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame atangaza ko uko byamera kose u Rwanda na Uganda, buri gihugu cyifuza amahoro, kugira ngo buri kimwe kibashe kugira ibyo gikora bikireba.
Mu mwaka wa 2019, hari byinshi byabaye byerekeranye n’iterambere ry’umubano w’u Rwanda n’amahanga. Kigali Today yabakusanyirije bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze umwaka wa 2019 mu bubanyi n’amahanga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019, yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare, intumwa yihariye ya Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni.
2019 irarangiye. Umwaka mushya muhire wa 2020. Umwaka wa 2019, ni umwaka wakozwemo byinshi muri politiki y’u Rwanda.Bimwe muri byo bikubiye muri iyi nkuru.
Kuva ku itariki ya 19 kugera ku ya 20 Ukuboza 2019, i Kigali muri Convention Centre, hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17. Iyi nama yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, itangizwa n’ijambo ageza ku Banyarwanda buri mwaka, agaragaza uko Igihugu gihagaze (State of the Nation).
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abagore kongera umuvuduko w’ubwiyongere mu myanya ifata ibyemezo kugira ngo bazavemo umusimbura ku mwanya w’Ubuyobozi bw’Igihugu.
Leta ya Qatar yemeje amasezerano yasinyiwe mu Rwanda hagati y’ibihugu byombi, agamije imikoranire mu bijyanye n’ubukerarugendo, siporo n’ibindi mu rwego rwo gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Umuryango w’Abibumbye washyize Abanyarwandakazi babiri mu myanya ikomeye ku rwego mpuzamahanga, akazi bazatangira gukora guhera muri 2020 na 2021.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu ijambo yavugiye i Kampala ku wa gatanu tariki 13 Ukuboza 2019, yagaragaje ikibazo cy’Abanyarwanda bakomeje gukorerwa iyicarubozo muri Uganda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yaraye ageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye inama yiga ku miyoborere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko icyo gihugu gikwiye kureka gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Intumwa z’u Rwanda zirangajwe imbere na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, zageze muri Uganda aho zitabiriye ibiganiro bihuza u Rwanda na Uganda, ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ikubiye mu masezerano ya Luanda muri Angola.
Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda irateganya kongera guhura kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ukuboza 2019 mu biganiro bibera i Kampala muri Uganda.
Uwanyirigira Marie Chantal w’imyaka 38 y’amavuko, watorewe kuyobora akarere ka Burera kuwa gatanu tariki 6 Ukuboza 2019, atangaza ko atari yarigeze atekereza ko yaba umuyobozi ku rwego rwo kuyobora akarere.