Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko manda batangiye yihariye cyane ku buryo bisaba buri muyobozi kuryama gake bagakorana umurava n’ubwitange.
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yamaganye icyemezo cyafashwe n’ibihugu bimwe na bimwe cyo guhagarika ingendo ziva cyangwa zijya muri Afurika y’Epfo no mu bihugu bituranye na yo, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rya Covid-19 yihinduranyije yiswe ‘Omicron’.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi kubanza kureba inyungu z’abo bashinzwe kuyobora hanyuma na bo bakabona kwikurikizaho kuko ari byo bituma imiyoborere myiza itera imbere kandi ikagera ku ntego zayo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko inama yahuriyemo n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) ari ingirakamaro mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ariko kandi ngo yari ingenzi mu kubaka amahoro mu Karere.
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yahawe umukoro n’uwo asimbuye ku buyobozi bw’Akarere ari we Habyarimana Gilbert wari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushoje manda ye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021 yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yitabiriye inama yiga ku ruhare rw’abagabo mu guteza imbere imyitwarire ikwiriye kubaranga idahohotera abagore n’abakobwa.
Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa yagiriraye uruzinduko i Vatican tariki 22 Ugushyingo 2021, rugamije kuganira ku mikoranire n’imigenderanire hagati ya OIF na Leta ya Vatican.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Televiziyo Aljazeera mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ku mubano w’u Rwanda na Uganda, icyo atekereza kuri opozisiyo hamwe n’ibijyanye no gukomeza kuyobora u Rwanda.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ntawakwibagirwa ko imiryango myinshi igize umuryango wa FPR-Inkotanyi yarezwe n’Inkotanyi, igakundisha abato u Rwanda bityo bibwiriza gutabarira u Rwanda nta gahato kandi baranarubohora, n’ubu imihigo yabo ikaba igikomeje. Na nyuma yo kubohora u Rwanda, Inkotanyi zasubije umuryango (...)
Jeanne Muvira ni Umufaransakazi ariko ukomoka mu Burundi, akaba umuhanga mu by’imiti(Pharmacienne) ndetse n’umuhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe, akaba afasha abantu kumenya uko barwanya umujagararo (stress)…
Mu Rwanda hamaze iminsi hari ibikorwa by’amatora bigamije gushaka abayobozi mu nzego z’ibanze. Kuri ubu abantu bashobora kuvuga ko amatora ageze mu cyiciro cya nyuma aho abakandida 17 bagize Inama Njyanama ya buri Karere barimo abazayobora uturere bamaze gutorwa. Ku itariki 16 Ugushyingo 2021, Uturere tw’u Rwanda uko ari (...)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Umunyambanga wa Leta w’Igihugu cy’u Buhinde ushinzwe ububanyi n’amahanga Hon. Shri V. Muraleedharan, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, ari i Durban muri Afurika y’Epfo, aho ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Ni mu muhango wo gutangiza Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi.
Mu gihe hitegurwa amatora y’abajyanama bazavamo abayobozi b’uturere, uturere tune mu Ntara y’Iburasirazuba dushobora kuyoborwa n’abashya kubera impamvu zitandukanye.
Ba Guverineri b’Intara z’Iburasirazuba n’Amajyepfo ku ruhande rw’u Rwanda n’abayobozi b’Intara za Kirundo na Muyinga ku ruhande rw’u Burundi, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021 bahuriye ku mupaka wa Nemba i Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda bagirana ibiganiro bigamije kureba uko umubano muri rusange (...)
Ku Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, i Kigali hateraniye inteko rusange ya 26 y’Ishyirahamwe ry’ Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), aho baabayitabiriye baganiriye ku byagezweho mu nzego z’ibanze muri manda ya 2016 - 2021.
Kuva tariki 9 Ukwakira 2021 intumwa ziturutse muri Amerika zagiye guhura n’abahagarariye Abatalibani mu mujyi wa Doha muri Qatar.
Mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2021 hateganyijwe amatora y’Abajyanama b’uturere, bakaba ari na bo batorwamo Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi(Mayor) hamwe n’abamwungirije babiri.
Raporo ya Sena y’u Rwanda yagaragaje ko hari byinshi amashyaka ya Politiki mu Rwanda amaze kugeraho, mu bijyanye na Demokarasi, imiyoborere myiza, gukemura amakimbirane n’ibindi, kuko usanga biba biri mu mabwiriza shingiro yayo, ariko ngo hari ibigikeneye gukorwaho mu bijyanye n’igenzura ry’imicungire y’umutungo (audit).
Komisiyo y’amatora mu Rwanda yatangaje ko amatora y’abayobozi b’Uturere azaba tariki 19 Ugushyingo 2021.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda ruhaye ikaze abaturage b’u Bushinwa, bakaba bemerewe guhabwa visa bose bakigera mu Gihugu.
Bagosora Théoneste, umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akaba n’uwahanze ijambo imperuka y’Abatutsi (prophet of the Apocalypse), byatangajwe ko yapfuye kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Nzeri 2021.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique kuva ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, yabwiye Itangazamakuru ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu ku bw’ubutumire bwa Leta yacyo.
Uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye mu gihugu cya Mozambique guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, wabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo isinywa ry’amasezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021 yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko mu myaka amaze ayobora Akarere yahuye n’imbogamizi zijyanye no gukura abaturage mu bukene ahanini bishingiye ku myumvire mike irimo aborozwaga amatungo bagahita bayajyana ku isoko.
Minisitiri w’Intebe mushya muri Guverinoma y’inzibacyuho ya Afghanistan, mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Al Jazeera dukesha iyi nkuru, yavuze ko ahamagarira abayobozi ba Afghanistan bahunze Abatalibani bagifata igihugu mu kwezi gushize kwa Kanama 2021, ko bagaruka bagakorana, abizeza ko Abatalibani “ (...)
U Bushinwa bubinyujije muri Minisiteri yabwo y’ububanyi n’amahanga bwatangaje ko bwakiriye neza itangazo ryasohowe n’Abatalibani ry’ishyirwaho rya Guverinoma nshya muri Afghanistan.
Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba uzwi nka CEDEAO/ECOWAS bateraniye mu nama idasanzwe biga ku kibazo cya kudeta yari imaze amasaha 72 yahiritse Perezida Alpha Condé wa Guinea maze bafatira ibihano abayikoze.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Akigera mu Rwanda kKu kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta.