Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss, winjiye muri gahunda yo guhatanira gusimbura Boris Johnson avuga ko namara gutorwa azahita agabanya imisoro. Ikinyamakuru The Daily Telegraph cyatangaje ko Liz Truss namara gutorwa ku munsi wa mbere nk’umukuru w’ishyaka azahita ashyiraho itegeko rigabanya (...)
Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko u Bwongereza bufite gahunda yo gukomeza politiki zumvikanyweho harimo kohereza abimukira mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh, yakiriye Ambasaderi Wang Xuekun, wagenwe n’igihugu cye cya Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa kugihagararira mu Rwanda.
Abayobozi b’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba batangaje ko bakuyeho ibihano bari barafatiye ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Mali muri iki gihe. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba(ECOWAS), bateraniye mu nama i Accra mu Murwa (...)
Abayobozi b’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) biteguye guhurira i Luanda muri Angola, mu biganiro biyoborwa na Perezida João Lourenço, mu rwego rwo gukuraho amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’imirwano iherutse gutangira mu Burasirazuba bwa RDC.
Abahoze mu nzego nkuru z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu n’abakirimo, banenze impamvu Intara y’Amajyaruguru ikomeje kuza inyuma mu bikorwa binyuranye by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu gihe ifatwa nk’Intara ikize kuri byinshi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022, yakiriwe na Evariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda.
Gakenke na Gicumbi ni uturere twashimiwe ko dukomeje guhesha ishema Intara y’Amajyaruguru mu kwitwara neza muri gahunda z’imihigo zinyuranye za Leta, aho utwo turere twombi twatwaye ibikombe bine mu bikombe bitanu byatanzwe.
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, yakiriye mu biro bye Village Urugwiro Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone na Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Canada, cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi, n’ibibazo byugarije Isi muri rusange.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022 yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan.
Umunyamabanga mukuru w’muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’amakimbirane akomeje kwiyongera ahembera imvururu hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, asaba ko hakomeza inzira y’amahoro binyuze mu biganiro.
Perezida wa Senegal uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yashimiye Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Antoine Tshisekedi kubera ubushake bafite mu gukemura ibibazo binyuze mu bwumvikane.
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko ibyo Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ishinja u Rwanda ko rutera inkunga M23 ari ikinyoma, kuko ikibazo kiri hagati y’Abanye-Congo ubwabo.
Perezida wa Senegal, Macky Sall, uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yatangaje ko hakenewe ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kubera ikibazo cy’umubano w’ibyo bihugu ugenda umera nabi bitewe ahanini n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo.
Perezida Paul Kagame, ku munsi wa kabiri w’inama mpuzamahanga ngarukamwaka ku bukungu, ari kumwe n’abandi bayobozi ku rwego rw’ubuzima, yatanze ikiganiro cyagarutse ku buryo bwo kwitegura guhangana n’ibindi byorezo byavuka bikibasira isi, agaruka ku masomo icyorezo cya Covid-19 cyasigiye Isi na Afurika.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022 yageze i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye ihuriro ry’ubukungu ku isi, ndetse ku gicamunsi yitabiriye kimwe mu biganiro byaryo byagarukaga kuri Siporo nk’imbaraga zihuza abantu benshi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ari mu ruzinduko i Londres aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza, Priti Patel. Ni mu rwego rwo kunoza gahunda ibihugu byombi bifitanye yerekeranye n’abimukira n’impunzi.
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali, Maj Gen Oumar Diarra, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 2 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland, waje mu Rwanda mu nama y’inzego zirwanya ruswa mu bihugu byo muri Afurika bihuriye (...)
Dr. Habumuremyi Pierre Damien akomeje gushimira Perezida Paul Kagame, nyuma y’uko amuhaye imbabazi aho muri 2021 yari yakatiwe imyaka itatu y’igifungo. Yabigaragaje mu butumwa yanditse kuri Twitter mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 28 Mata 2022 bugira buti “Mu muco, uwakugabiye uramwirahira. Guhabwa imbabazi na Perezida (...)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata 2022, muri Village Urugwiro yakiriye, ba Ambasaderi 7 bamushyikirije impapuro zo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022, yakiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na madamu we Janet Museveni mu biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.
Mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Mata 2022, Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa ku majwi 58.2% mu gihe uwo bari bahanganye Marine Le Pen yagize amajwi 41.8%.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Uganda kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko mu masaha y’umugoroba Perezida Kagame yitabira ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije mu kababaro n’Abanya-Kenya, ku bw’urupfu rwa Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya witabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022.
Nyuma y’urupfu rw’uwigeze kuba Perezida wa Kenya, Mwai Kibaki, hatangiye iminsi y’icyunamo izarangira ari uko ashyinguwe. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yatangaje ko Mwai Kibaki yitabye Imana kandi ko Igihugu cyatangiye icyunamo kugeza ashyinguwe.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko izafasha u Bwongereza kwakira impunzi n’abimukira bagenda bahungirayo buri mwaka, kuko ngo bamaze kuba benshi. U Bwongereza buvuga ko kuva mu mwaka wa 2001 kugeza ubu bumaze gutuza impunzi n’abimukira basaga ibihumbi 80, ndetse ko mu mwaka wa 2010 wonyine ngo bwatuje abarenga 6,500.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, yagiranye ibiganiro kuri telefoni n’igikomangoma Charles w’u Bwongereza, ku bijyanye n’imyiteguro y’inama ya CHOGM u Rwanda ruzakira mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022 yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu agirira muri Repubulika ya Congo (yahoze yitwa Congo Brazzaville).