Adama Barrow yatorewe kuyobora Gambia muri Manda ya kabiri

Intsinzi ya Perezida Adama Barrow yatangajwe ku Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, bitangajwe na Komisiyo yigenga y’amatora, aho yatangaje ko Perezida Adama Barrow yabonye amajwi 53.2%.

Perezida w’iyo Komisiyo Alieu Momar Njie, atangaza ibyavuye mu matora, yavuze ko Adama Barrow yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika ya Gambia.

Nk’uko byagaragajwe n’ibyavuye mu matora, Adama Barrow yabonye amajwi 458 519 ( ku bantu 900 000 batoye), ni ukuvuga asaga gato 53%. Akaba yarushije cyane uwo bahatanaga muri ayo matora, Ousainou Darboe wabonye amajwi 238 253 ( Ni ukuvuga 27,7%).

Mu ijambo Adama Barrow,yavuze ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, yashimye uko amatora yagenze, ashimira Komisiyo y’amatora « kubera uko yateguye amatora neza nk’uko yari yabisezeranyije, amatora arimo ubwisanzure, aciye mu mucyo…, yashimiye kandi inteko y’abasheshe akanguhe bo muri ‘Cédéao’ ndetse n’abagize kuba ba Perezida b’ibihugu, ngo baretse ibikorwa byabo byose kugira ngo baze gushyigikira abavandimwe babo mu matora.

Adama Barrow ati « Tugomba gufatanya ahazaza mu biganza, tugashaka ibisubizo by’ibibazo byacu. Mbijeje ko nzakoresha ubushobozi bwanjye bwose mfite, nkagira Gambia igihugu cyiza, kibereye Abanya-Gambia bose».

Abari bashyigikiye Adama Barrow ngo baraye babyina instinzi y’umukandida wabo, Umwe muri abo bizihizaga intsinzi yabwiye itangazamakuru ry’Abafaransa ‘RFI’ dukesha iyi nkuru ati “ Ni ibihe bitazibagirana mu mateka, Abanya-Gambie batewe ishema nawe, twabonye ibyo yakoreye igihugu kugeza ubu…dufite imishinga, dufite amahoro, demokarasi n’ubwisanzure”.

Ibyavuye mu matora muri rusange, byatangajwe saa tatu z’ijoro ku isaha yo muri Gambia. Mbere y’uko binatangazwa bamwe mu bakandida bahataniraga umwanya wo kuba Perezida wa Gambia barimo uwitwa Ousainou Darboe Mammah Kandeh ndetse na Essa Mbaye Faal, batangaje ko banenga uko amatora arimo kugenda gahoro, ndetse bavuga ko batemeranya n’ibyavuye mu matora byari bimaze gutangazwa, bahamagarira abayoboke babo gutuza, bagatekereza ku kigiye gukurikiraho.

Iyo ntsinzi ya Adama Barrow, imwinjije muri manda ye ya Kabiri, nyuma yo kujya ku butegetsi bwa mbere mu 2016. Muri ayo matora ya Perezida yaraye arangiye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, Abanya-Gambia ngo barayitabiriye ku rwego rwo hejuru nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’amatora, kuko 89% by’abemerewe gutora bitabiriye gutora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka